Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Dimitri Payet ashobora kwerekeza muri Manchester United

Umutoza wa Manchester United, jose Mourinho, nyuma yo kubenguka Dimitri Payet akishimira imikinire ye, hari amakuru avuga ko uyu musore ashobora gutangwaho akayabo akava mu ikipe akinamo ya West Ham.

Ubusanzwe ngo Jose Mourinho ni umufana w’uyu musore, akumva ko byaba byiza akinnye mu ikipe atoza,bikagira icyo byongeraho mu mikinire y’abandi basore basanzwe batozwa n’uyu mugabo bityo bagatwara igikombe cya Shampiyona.

Kimwe na yannick Carrasco ukina ku ruhande mu ikipe ya Atletico Madrid, ngo Mourinho yaba amwifuza ngo abe yakinana na Payet, gusa ntibiremezwa niba aba bombi bazerekeza muri iyi kipe mu ntangiro z’umwaka utaha cyangwa niba ari muri Kamena.

Payet yigaragaje cyane mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa mu irushanwa rya EURO, aho yabashije kunyeganyeza inshundura ndetse akanagira uruhare rukomeye mu gutanga imipira yavuyemo ibitego, bituma abatoza benshi bomutera imboni.

The Mirror itangaza ko n’ubwo Mourinho ashaka Payet, ngo ntashobora kumuhabwa adatanze nibura kuva kuri Miliyoni 35 z’amayero.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X