Monaco cosmetics

Djibout:Mme Jeannette Kagame mu byo yeretswe harimo ibyo kwigisha abagore bakiri bato ubukorikori

Madame Jeannette Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi muri Djibouti, aho yaherekeje Perezida Kagame, yeretswe uburyo abagore bo muri icyo gihugu biteza imbere hanemeranywa imikoranire ya hafi hagati y’ibihugu byombi mu rwego rwo guteza imbere ubukungu n’imibanire.


Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bageze muri icyo gihugu kuri uyu wa mbere tariki 18 Mata 2017, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, aho banakiriwe n’imbaga y’abagore bibumbiye mu ihuriro bise UNFD (Union Nationale des Femmes de Djibouti).

Muri iki gikorwa, Madame Jeanette Kagame yeretswe uruhare n’akazi ka UNFD mu iterambere ry’umugore wo muri Djibouti kuva icyo gihugu cyabona ubwigenge mu myaka 40 ishize.

Bakaba bifuje ko habaho umubano hagati y’abagore bo mu Rwanda n’abo muri Djibouti, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’iterambere ry’Umuryango Momina Houmed.

Mu bikorwa by’ingenzi Madame Jeannette Kagame yeretswe, harimo gahunda yo kwigisha abagore bakiri bato ubukorikori.

Benshi muri abo bagore ni abahurijwe hamwe n’ikigo gishinzwe kwita ku bagore bahuye n’ihohoterwa rikorerwa abagore, icyo kigo nacyo kizihiza imyaka 10 gitangijwe.

Mu ijambo rya Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango muri Djibouti, Momina Houmed, yasabye ko habaho umubano ukomeye hagati y’abagore bo mu Rwanda na Djibouti.

Djibouti ibona ubwigenge mu 1977, abagore biyemeje kwishyira hamwe kugira ngo batange umusanzu wabo mu iterambere. Iri huriro ryigishije abagore gusoma no kwandika, riharanira uburezi bwabo n’ibindi. Mu 2000 nibwo ryatangiye kwinjira mu bikorwa by’iterambere nyirizina.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X