Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Dominique Nic yagize icyo yisabira abahanzi muri ibi bihe byo kwibuka(Video)

Dominic ASHIMWE umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana usengera mu Itorero ry’ ADEPR Nyarugenge yageneye ubutumwa abahanzi bagezi be muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Dominic ASHIMWE umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana usengera mu Itorero ry’ ADEPR Nyarugenge yageneye ubutumwa abahanzi bagezi be muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, ababwira ko bakwiye kwigengesera mu byo bavuga bakaba maso kuko bishobora kubaka cyangwa bigasenya.

Nk’uko yabitangaje ubwo yari kuri radio imwe mu Rwanda mu Kiganiro yagiranhye n’ umunyamakuru Phill Peter umuhanzi uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Dominic ASHIMWE,arasaba ko imyitwarire y’abahanzi muri iki gihe cyo kwibuka ko yakagombye kwitonderwa cyane,umuhanzi yakagombye kuba maso no kwigengesera mu byo avuga n’ibyo akora kuko tuzi neza ko n’ubundi mu gihe cya jenoside abahanzi bagize uruhare mu kuyishishikaza no kuyamamaza no gutuma iremera cyane binyuze mu magambo y’indirimbo n’ibyo bakoraga ,iyo twibutseko ari bamwe mu bagize uruhare rwo gutuma biremera bikaba binini cyane mu kubishishikariza no kubikangurira abantu ,numva muri iki gihe cyo kwibuka umuhanzi yagakwiye gukora contraire(ikinyuranyo) y’ibyakozwe .

Noneho agakoresha iryo jwi ryumvikana muri rubanda ahubwo ahamagarira abantu no kubashishikariza kwamagana ingengabitekerezo iyo ariyo yose yakongera kugarura u Rwanda mu mwijima nk’uwo nguwo.

Ibi Dominic akaba abihera kuko umuhanzi ariwe ufite ijwi kurusha undi muntu uwari we wese.Umuhanzi yagombye gukoresha iyo opportunite(amahirwe) afite yo gutegwa amatwi na rubanda agashishikariza abantu ubwiyunge,agashishikariza abantu kuba umwe,agashishikariza abantu kutagira umutima wo kwangana agashishikariza n’abantu gukundana urukundo rurenze urwari rusanzwe .

akwiye kwigengesera mu byo avuga no kuba maso kuko bishobora kubaka cyangwa bigasenya ubutumwa no kuremamo abantu icyizere kuko icyizere cyo kubaho kiracyahari abari bagifite bagikomeze abatari bagifite bakigire kuko kuba Imana yarakurinze si uko wari ufite ubushobozi buhambaye cyangwa se buruta ubw’abandi,ahubwo ni ukurinda kw’Imana gukomeye ,uko kurinda kw’Imana waguheraho wiremamo icyizere cy’ejo hazaza.

Christian.N

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ASHIMWE JOSUE - 11/04/2017 saa 10:49

NIBYOKOKO DOMINIQE INAMA YATANZENIYO BAKWIYEKWITWARARIKA MURIBIBIHE TWIBUKA MAZATUBWIYE KUMAKUR UYATEWO NIBA IBYOKURIMBA
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X