Monaco cosmetics

Donald Trump arashinjwa icyenewabo nyuma yo kugira umukwe we umujyanama mukuru.

Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagize umukwe we Jared Kushner umujyanama mukuru wihariye, ibintu bishimiwe na gato.

Umucuruzi Kushner w’imyaka 35 washakanye na Ivanka, yagaragaye mu bikorwa bya politiki mu gihe cyo kwiyamamaza kwa sebukwe, Trump, ndetse umwanya yahawe abanyapolitiki bakaba bakomeje kuvuga ko yakoresheje icyenewabo.

Kushner ateganya kwegura ku buyobozi yari afite mu bigo bye by’ubucuruzi, kugirango yubahirize ibiteganywa n’amahame ya Guverinoma ndetse akemera ko azajya akora adahembwa.

JPEG - 25.2 kb
Kushner ari kumwe n’umugore we Ivanka umukobwa wa Trump

Ibi ariko ntibyakuyeho ko nyuma yo kugirwa umujyanama mukuru wihariye wa Trump, Aba-Democrates bagize Komisiyo y’ubutabera basabye ko Minisiteri y’ubutabera n’ibiro bya Guverinoma bishinzwe amahame, bisuzuma niba ibyakozwe byubahirije itegeko ryo kurwanya icyenewabo.

Bavuga ko iryo tegeko ryo mu 1967 rikumira Kushner muri uriya mwanya kuko isano afitanye na Perezida watowe ritamwemerera kuwujyamo. Iryo tegeko ribuza umuntu uyoboye ikigo cya leta runaka guha akazi uwo bafitanye isano.

Bashingira ku ngingo yo kuba azajya agira uruhare mu gushyiraho politiki zimubyarira inyungu mu bucuruzi bwe, nko ku misoro n’ibindi. Kushner akora ubucuruzi mu bijyanye n’inyubako muri New York, hari hotel nshya ya Trump iri i Washington ifite aho ihuriye n’umugore we n’ubucuruzi bw’imideli bukorwa n’umugore we.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X