Monaco cosmetics

Donald Trump yemeye kumanika amaboko aca ukubiri n’ikibaba yakingiraga Uburusiya

Nyuma y’uko hari hakomeje kuvugwa ko Uburusiya bwaba bwarinjiye mu mabanga y’Amerika mu gihe cy’amatora aherutse kuba muri icyo gihugu ariko Trump we ntabyemere ku bw’ubushuti afitanye n’Uburusiya, ubu noneho yemeye ava ku izima avuga ko noneho inzego zibishinzwe zatangira iperereza.

Mu gihe hasigaye hafi iminsi 11 kugirango Trump arahirire kuba umukuru w’igihugu yemeye ko amakuru yashyizwe ahagaragara n’urwego rw’ubutasi ko Uburusiya bwagize uruhare rutaziguye mu matora y’umukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika asaba ko hagira icya korwa mu kubikurikirana byimbitse .


Ibi bikaba byashyizwe ahagaragara n’umuyobozi mukuru mu ishyaka rya Aba Republicans akaba n’umujyanama wa Donald Trump Reince Priebus kuri uyu munsi wo ku cyumweru mu kiganiro Fox News Sunday.

Gusa nubwo Reince yemera ko bishoboka ko Uburusiya bwaba bwarivanze mu matora yirinze gushimangira ko nyirubwite Perezida Vladmir Putin yaba ariwe waba ubiri imbere mu inyerezwa ry’ubutumwa bw’aba Democrate ari nayo ntandaro yakuruye umwuka mubi.

Mu gushimangira ko Trump nawe yaba hari icyo abiziho Reince yagize ati: “ Nawe ubwe (Trump) aremera ko kwinjirirwa mu makuru byabayeho ndetse bibera mu Burusiya, ibyo si igitangaza.”

Yakomeje agira ati: “Ubundi ibi bintu bijya gutangira, hashize imyaka irenga 50, mu yandi magambo iki n’ikintu gihoraho iteka mu matora yacu mu myaka myinshi yashize.”

Gusa kurundi ruhande Putin yahakanye yivuye inyuma kugira uruhare mu kwinjirira imigendekere y’amatora y’Amerika. Trump nawe ntiyigeze ashaka kugira icyo atangaza mu byatangajwe n’inzego z’ubutasi aho zatangaje ko Putin yinjiriye amakuru y’ishyaka rya aba Democrate mu rwego rwo gufasha aba Republicain yarashyigikiye gutsinda amatora.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

paul - 11/01/2017 saa 00:00

Aba bose bacira amarika urubanza ngo yacitse amazi nibindi nibo bambere bifuza kujya muramerika kuko ariho bazi ko Hari byose kurusha ahandi ikindi Ubahitishijemo kujya muri USA cg RUSSIA bakubwira USA Russia bazi ko atari ahantu heza ho kuba kuko banga abirabura cane kuko Russia Hari ahantu utakandagira uri umwirabura bakwica
Kanda hano umusubize

Nziyomaze J.de Dieu - 10/01/2017 saa 13:51

Buriya rero America igomba guhita ibona ko igisirikare cyayo kimaze guvika amazi.? Ahubwo abarusiya nibo bambere pe!!! Niba koko Putin yarabikoze ni umugabo rwose. Nibindi azabikora!!! Singaha aho nibereye!!!!
Kanda hano umusubize

stev - 10/01/2017 saa 10:04

Iyo niyo democratie bahora bigisha gukurikiza ku isi?? Ibihe bihibindi. U Rwanda ruzacunge neza narwo RNC itazakora copy paste y'abarusiya nibiba ngombwa tuzandike ku bibaho byo mwishuri tubarura amajwi.
Kanda hano umusubize

Bagabo - 10/01/2017 saa 07:08

Ibi ni ukwitesha agaciro, ndi nkabo naryumaho! Nk,igihugu cyari kizwi nk'igihangange cya mbere ku isi, ibi bigaragaza ko hari ibindi bihugu byamaze kugitambuka!
Kanda hano umusubize

jjjjjjjjjj - 9/01/2017 saa 20:22

Putini uri umuntu w'umugabo ndakwemera. niba waranabikoze waramaze! barebagahe she ko bigize igihangange.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X