Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Urukundo >> 

Dore bimwe mu bimenyetso ndakuka bishobora kuba byakwemeza neza ko urukundo rwawe n’umukunzi wawe rugeze mu mamarembera.

Mu gihe uri mu rukundo ushikamye hari byinshi ugenda ubona ukabona ko ari byiza, kuko biba byiganjemo ibimeneyetso bikwereka ko uwo mukundana agukunda kandi akwitayeho.

Ibi bikaba birangwa no kuba umusore cyangwa umukobwa aba akugaragariza ibyishimo, akaguhora hafi ukabona iteka ko ahora agutekereza.

Ibi ushobora kubivumbura binyuze mu butumwa bugufi akoherereza bukumenyesha byinshi kuri we. Iyo rero inzira zishaka kubyara amahari hari ibimenyetso bishobora kukugaragariza ko urukundo rwanyu rugeze mu marembera.

Ibi ni bimwe mu bimenyetso byakwereka ko umukunzi wawe ari hafi kuva mu rukundo:

Kuguhishurira ko atizeye neza niba akigukunda

Mu gihe ubona umukunzi wawe yatangiye kumera nk’uhinduka cyangwa ukabona asa n’utakikwitayeho, maze wamubaza niba akigukunda akagusubiza ko atabizi neza cyangwa atabihamya. Uzamenyeko yaba ari mu nzira zo kuva mu rukundo.

Aha ugomba kureba niba ataba ari wowe byaturutseho mukabiganiraho wasanga Atari wowe ukumva atakikwifuza ukamureka.

Kukujya kure

Mu gihe uri mu rukundo ukabona uwo mukundana atangiye kujya asa n’ukuba kure, ugatangira kujya umwifuza ukamubura. Ibi bizakwereke ko atakigukeneye mu rukundo rwawe nawe. Mu gihe rero ibi bikubayeho ugomba kumwereka ko niba atakigushaka ko nawe utakimukeneye.

Kutaguha agaciro nk’ako yaguhaga mbere: Mu gihe uwo mukundana yatangiye kukugaragariza bimwe muri ibi bimenyetso uzamenyeko ashobora kuba yaratangiye kuva mu rukundo.

Ibi ushobora kubyerekwa n’uko ashobora kwirengagiza ubutumwa wamwandikiye ntabusubize ndetse akaza no kuguha ibisobanuro bidasobanutse, kumva yishimanye n’umuryango we udahari ukabona ntacyo bimubwiye.

Ku kwereka ko utari uw’ibanze mu buzima bwe. Mu gihe akwereste ibi bimenyetso uzamenyeko urukundo rwanyu ruri mumarembera.

Guhora ahuze

Mu gihe uri mu rukundo uwo mukundana yaba umusore cyangwa umukobwa agahora akwereka ko ahuze, igihe wifuje ko muganira akakwereka ko hari utuntu ahugiyemo, uzamenye ko hari ikitari kugenda neza mu rukundo rwanyu.
Ibi bishobora no kuba intandaro yo gutandukana kwanyu.

Mu gihe ibi ubona byabaye ni byiza kumwegera mukaganira wakumva bitagifite igaruriro ukamureka nawe ukamweraka ko utakimukeneye mu rukundo aho gukomeza akubabariza umutima.

Mu gihe uwo mukundana atangiye kujya agira ibyo agukinga uzamenye urukundo rwanyu ruri mu marembera.

Kugira amabanga menshi aguhisha

Mu gihe uwo mukundana yaba umuhungu cyangwa umukobwa atangiye kujya akwereka ko hari byinshi agukinga, aguhisha ku bimwerekeyeho ku buzima bwe ndetse n’ibindi, Ujye utekereza ko inzira zishobora kubyara amahari.

Ibi bishobora kujyana no kumushaka utamubona akakubeshya ibyo yari arimo cyangwa akaguhisha ibyo yari ari gukora.Ibi bishobora kujyana no kujya aguhisha amabanga akomeye yerekeye ubuzima bwe bwite kuko abasa nk’aho atakikwiyumvamo.

Alphonsine

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Umuraza yvette - 10/01/2017 saa 07:11

Nanjye nakundanye n'umuhungu,m'ubuzimabwanjye ntamusore nigeze m'ubuzima nkunda nkawe kuko akibimbwira twaridusanzwe tuganira mukunda nawe ankunda ubwo rero kumwemerera ntabwo byarigufata igihe kinini,umuhungu turakundana yewe ntamuntu utarubizi kwarinshuti yanjye ark nyuma yajye guhinduka akajya atangira gukundana nabandi bigeranaho aba inshuti namasenge twabanaga ubunibo bahitinze knd pee,umuhungu kumwikuramo byarananiye iyombonye inite niwempamagara numvantanundi musore nakundana nawe mubuzima bwanjye.none nimungire inama yukuntu nabigenza gusa ko ndamukunda pee,nibyo yankorera byose ndabyirengagiza none nzabigenze nte?.murakoze inama zanyu zirakenewe.
Kanda hano umusubize

hakiza - 4/01/2017 saa 20:01

abakobwa bubu mubamwarakuranye mukundana yabona umuha icyutamuhaga ntakwibuke abubu ntarukundo bagira nurwubutunzi niyompamvu ingobubatse zisenyuka cg bakarara barwana
Kanda hano umusubize

winny becky angel - 7/01/2017 saa 12:29

na abahung namwe nimworoshy
Kanda hano umusubize

Pacifique Dufashwanayo - 3/01/2017 saa 05:27

uzamubaze impamvu yaguciye inyuma nagusaba imbabazi umubabarire
Kanda hano umusubize

- 4/01/2017 saa 19:54

wamubabarira ariko ntitwasubirana
Kanda hano umusubize

J.Paul - 28/12/2016 saa 16:08

He maze imyaka itatu nkurikirana imirasire.com. ariko ndamaze kubona ko imirasire.com ifise ubuhanga bwinshi kunyigisho zerekeye urukundo hamwe nizerekeye gutera akabaririro ariko nagira mbasabe muzoze muturonderera inyigisho z'ubuzima busanzwe bwokwibeshaho kuko mumibereho yo hanze n'indani mu rwanda ntabwo abanyarwanda bahagaze neza ariko mwama mubigisha ivyogutera akabariro no if tinkundo kandi atarivyo vyingenzi.
Kanda hano umusubize

gabby - 28/12/2016 saa 11:35

Wowe Evart witwarwa n'amarangamutima! zibukira uzinukwe kuko niko bamera kandi umenye ko ari wowe urimo kwibabariza umutima kandi n'uwayimuteye aracyahari keretse niwemera ko uzajya uhinga injumbure forever,,,,naho ubundi azakumaraho utwawe kandi umubure kubera kudafata icyemezo kwawe ba umugabo urekure. God be with you
Kanda hano umusubize

gabby - 28/12/2016 saa 11:31

murabivuze munyibutsa deception nagize! byatangiye umubaby ambwira ngo ni busy birangira ankujeho! birababaza!!!!!!!none ubu afitwe n'umuchauffeur!!!!!kubyakira ntibyoroshye ariko ubuzima burakomeza
Kanda hano umusubize

Grace - 27/12/2016 saa 19:00

Yooo!ego mana!nugushishoza kabsa.
Kanda hano umusubize

Evart - 27/12/2016 saa 16:51

mungire inama nakundanye numuko bwa tumaranye imyaka4 mukunda none yambwiyeko atwite kd ndamukunda cyanee! kuburyo niyo muhamagaye akamvugisha numva ntuje mumutima iyo ansabye ubufasha ndabumuha amafranga ,,,, nibindi kuko ndamukunda mungire inama murabamukoze muzagire umwakamushya 2017.piss
Kanda hano umusubize

clarisse - 30/12/2016 saa 14:24

Umva mugabo, uwo mukobwa n'ubwo umuha inote hari icyo yakubuzeho ari nacyo yagiye gushaka ahandi. niba mutarabikoraga, yakubonyemo ko wamwumva ukamubabarira, nawe noneho ugatoraho, akakugereranya n'uwo wundi mu kuryoshya imibonano. Niba waramuryaga, ubwo waramubihirije ajya gushaka ahari uburyohe. Njye Umusheri tumarenye imyaka ibiri, sinshobora gutekereza guha undi utari we kuko numva ntawaryohereza kumurusha
Kanda hano umusubize

Pacifique Dufashwanayo - 3/01/2017 saa 05:29

uzamubabarire
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X