Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Dr Emmanuel Muvunyi umuyobozi wa HEC yakwepye abanyamakuru

Umuyobozi w’inama nkuru y’amashuri makuru na Kaminuza (HEC) Dr Emmanuel yakwepye abanyamakuru atinya ko bamubaza ku bijyanye n’amashuri makuru na kaminuza zafungiwe amwe mashami.

Ni nyuma y’aho inama yari yamuhuje n’amwe mu mashuri makuru na kaminuza yafungiwe amashami by’igihe gito yari ihumuje.

JPEG - 65.1 kb
Mbere y’uko asubira mu nzu yavuganye n’abanyamakuru batarenze batatu ibyo bavuganye bigirwa ubwiru

Iyi nama yari yaheje abanyamakuru mu gihe yari ishoje Dr Emmanuel Muvunyi yasohotse agira ngo atahe ahita akubitana n’abanyamakuru ku muryango bamutegereje batangiye kumutunga micro n’utwuma dufata amajwi ahita asubira mu nzu ntacyo ashubije.

Gusa mbere yo kwinjira mu nzu yarimo hari abanyamakuru batarenze 3 yagize icyo abwira cyagizwe ubwiru.

Icyakora Padiri Dr. Fabien Hagenimana Umuyobozi wa INES Ruhengeri, wari watowe buvugire abandi bayobozi ba Kaminuza zakozweho n’icyemezo cya Minisiteri y’Uburezi cyo mu kwezi gushize niwe wabashije kwegera abanyamakuru avuga bimwe mu byo bavugiye mu nama.

Yavuze ko mu nama bumvikanye n’Ubuyobozi bwa HEC ko bagiye kuzuza inyandiko (form) y’igenzura bakazayitanga muri HEC, na yo ikazohereza abagenzuzi bayo bitarenze iminsi irindwi (7) iyo nyandiko ibagezeho.

Padiri Dr Fabien Hagenimana ati “Hari urupapuro tuzuzuza niturangiza turumushyire twicarane turebe ko rwuzujwe neza, kugira ngo ikipe igomba kuza kureba niba ibyanditse ari byo biri mu kigo, hanyuma ibintu bijye mu buryo, icyo rero yagaragaje (Umuyobozi mushya wa HEC) ni uko gushaka kandi twumvikana kuri ubwo buryo bwo kubikemura.”

Na mbere Kaminuza n’Amashuri makuru yarebwaga n’icyemezo yari yahawe impapuro zo kuzuzaho igenzura ibigo byikoreye, ndetse hari abari bamaze kuzuzuza bazijyana muri HEC.

JPEG - 40.5 kb
Dr Emmanuel Muvunyi wakwepye abanyamakuru

Icyemezo cyo guhagarika amwe mu masomo no gufungira Kaminuza n’Amashuri makuru mu gihe gito, cyagize ingaruka nyinshi ku banyeshuri babarirwa mu bihumbi (hari abavuga ko barenga 5000), bamwe baheze mu gihirahiro cy’aho bazerekera, abandi bibaza niba umwaka bari batangiye uzaba imfabusa n’amafaranga ababyeyi babo batanze agahomba.

Avuga kuri izi ngaruka, Padiri Dr Hagenimana yagize ati “Ibyo ntiwabigarukaho, uwahombye n’ubu aracyahomba, n’amashuri yarahombye kuko yishyura abarimu, ntabwo ari byo twabaza, buriya icyihutirwa haba ari ku banyeshuri, ari ku bigo n’ubuyobozi ndetse no kuri Minisiteri y’Uburezi binyuze muri HEC ni uko ibintu bijya mu buryo neza. Nibijya mu buryo neza nta munyeshuri uzavuga ngo nishyuye inzu, nishyuye minerval,…ariko bitagiye mu buryo neza, icyo gihe yabaza ngo kuki mwampombeje, natwe tukimenyera kuko natwe ntabwo tuzabwira abanyeshuri ngo ibintu turabifite ntabyo dufite, basanze ntabyo dufite icyo gihe bavuga bati mwaraduhemukiye ariko ubu nkeka ko buri wese ashishikajwe no gusubira ku ishuri, ari twe tugafungura n’abanyeshuri bakiga, na Minisiteri y’Uburezi ikizera ko ireme ry’uburezi rihawe imbaraga, ariko ibihombo byo, ehhh…, byarabaye.”

Icyizere abayobozi ba kaminuza n’amashuri makuru bafite, ni uko nta munsi bashyiriweho wo kuba batanze iyo nyandiko izaba irimo amakuru y’igenzura ry’ibyo basabwe gutunganya, ngo uzabyuzuza mbere ni we uzanagenzurwa mbere.

Gusa, Umuyobozi wa HEC yateye umugongo abanyamakuru benshi bari bategereje kumva imigambi icyo kigo gifite ngo ikibazo kirangire.

Iki kibazo cyo gufunga amwe mu masomo muri Kminuza n’amashuri makuru cyane mu bigo byigenga, cyavuzweho byinshi, bamwe bavuga ko haba harabayeho kureka bimwe mu bigo (Kaminuza) bitujuje ibisabwa bigakomeza gukora, ibindi nkabyo byafunzwe, ndetse hari abavuga ko harimo gushakira amwe mu mashuri abanyeshuri.

HEC yasohoye ibaruwa ivuga ko abanyeshuri bigaga kuri kaminuza zafunzwe by’agateganyo no mu masomo yafunzwe by’agateganyo bakuzuza inyandiko ihari (iri ku rubuga rwa HEC), kugira ngo bafashwe kubona izindi Kaminuza bigamo.

Kuri iyi ngingo nayo yaganiriwe muri iyi nama, Padiri Dr Hagenimana yagize ati “Ibyo na byo twabivuzeho kuko buriya ni inshingano za Leta kubungabunga ubusugiire bw’abaturage bayo, bityo ari ibishoboka ayo masomo (programs) ntafungwe, abanyeshuri bagaruka kwiga, ariko yaba afunzwe Leta ikagomba kumenya abo banyeshuri kuko ni inshingano zayo nanone.”

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

niyisengwa genade - 24/04/2017 saa 06:59

none se ko uwo Padri yavuze ngo abahombye barahombye ko hari abari bariyandikishije muri Mahatima Ghandhi bataratangira no kwiga ho na rimwe ubwo bizarangira bite? abanyamakuru mutugire muri iriya kaminuza mubatubarize kuko hariyo ikibazo bamwe twariyandikishuje kandi nta na admission baduhaye
Kanda hano umusubize

Doctor Mirindi - 23/04/2017 saa 08:31

Uwabibaza Dr Mugisha, ese buriya yabikoreye iki? None nuyu arabihunga! Ese Kaminuza zijya gutangira sibo bari bazihaye uburenganzira!
Kanda hano umusubize

Sintukamazina - 23/04/2017 saa 06:58

Wabaretse se. Uyu Emmanuel Muvunyi twiganye EPLM i butare arabizi. Uko twigaga ntabizi? Ibibazo byarimo ntubyibuka? Ubu simwe muyoboye igihugu aho mwica mugakiza? Harimo ingingo yo kunaniza amashuri muburyo bufifitse. kaminuza ya Kigali (University of Kigali) iyoborwa na Manasseh yaje itujuje byinshi pe, ariko ihita yemerwa nta genzura. Uyu munsi irakora amahano mumyigishirize. Ariko ninde wakopfora? Kubera iki? Nyamara mwica byinshi mugira ngo abandi ntibazi ubwenge. icyo nzi nuko nyirarunyonga yavuze ko "siko bizahora". Salomon nawe ati" Bizashira". nanjye nti"Nzabandora"
Kanda hano umusubize

habineza - 24/04/2017 saa 15:57

sha ibyo uvuze kuri university of Kigali urabeshye kabisa!Niho niga kandi mbona hatanga ikizere cy'ireme ry'uburezi rishyitse mu Rwanda rwacu!Hari abarimu basobanutse,ibikoresho byiyubashye ...Uziyizire wirebere!Ikindi kandi ndi kuhiga master.Nize UNR numva nkaze,ariko nibwo maze kubona ko ntacyo navanye muri UNR.Ujye uvuga Ibyo uhagazeho hariya bari seeieux!
Kanda hano umusubize

mahoro jack - 25/04/2017 saa 08:34

hhhhh urabirangije uti nize muri UNR numva nkaze.... iyumvishe rero ko niyo University of Kigali ubu uri kurata abandi tuzi ko ari fake! Byose biterwa na reference ufite. Amashuri yabaye business wangu, ubumenyi bwajyanye na nyogokuru !!
Kanda hano umusubize

igiraneza - 29/04/2017 saa 03:28

Urakoze cyane KBS umubwije ukuri,gusa nuko ibifi biriri bikomeje kwigabiza udufi duto! Nuko gusa barubanda rugufi tukomeje kubigenderamo kuko ntakirengera dufite. Ah a nzaba ndeba
Kanda hano umusubize

kamo - 22/04/2017 saa 09:39

abana benshi babayobozi bakomeye hano murwanda ntanumwe wiga murizi kaminuza birirwa bahindagura ukobashaka abana babo baba barikwiga mubihugu byohanze bidapfa guhubuka burimwaka mumashuri yose nimpinduka burimwanya nzaba ndeba iyiga ryikigihugu
Kanda hano umusubize

iradukunda - 22/04/2017 saa 09:13

mbega Hec NGIRAHUBUKA gushira urubyiruko rurenga ibihumbi 500 mubushomeri , nicyo nkundira HE areba kure mbega mugisha ngo arahubuka... , yewe ahubwo harizindi parameters tutazi
Kanda hano umusubize

baribuze - 22/04/2017 saa 08:44

njye mbona HEC yarahubutse nonese gufata icyemezo gifite ingaruka kurubyiruko nimiryango itabarika , erega ninokwigizayo abashoramari , rwose ubuyobozi bushishoze nonese uzahatira umuntu ahoyiga ate?// twirinde ibyemezo bihubutse nkabiriya bya HEC nonese impunzi ntizigira munsi yigiti ,, icyingenzi nurugendo rwokwiyubaka nothing else . leta ijyishishoza harigihe umuntu ashobora gutobera gahunda nziza za leta mumayeri
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X