Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Dr Munyakazi arashaka ko umucamanza umuburanisha amwibwira cyangwa akavanwa mu rubanza rwe

Dr Leopold Munyakaza yamaze kwihana umucamanza uburanisha urubanza rwe amuziza ko yanze kumwibwira. Gusa uyu mugabo urega ibyaha byo gupfobya no guhakana Jenoside akomeje kubihakana.

Uretse kwihana umucamanza umuburanisha mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga kuri uyu wa gatatu ubushinjacyaha bwashyikirije Urukiko indi dosiye ya kabiri ikubiyemo ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyaha ngo Dr Munyakazi yakoreye muri Gereza ya Muhanga.

JPEG - 80 kb
Munyakazi mu rukiko

Kuri iki kibazo Dr Munyakazi yanze kugira icyo abisubizaho avuga ko inyandiko Ubushinjacyaha buherutse kumuha zuzuyemo ibinyoma ari nayo mpamvu yaziteye utwatsi yanga kugira icyo azivugaho.

Urukiko rwahaye ijambo umwunganizi we Me Yatubabariye Chrysostome ahakana ko mu nyandiko afite z’urubanza ko icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda Dr Munyakazi ashinjwa ntazo yahawe.

Urukiko rwavuze ko rugiye kuburanisha ibindi byaha akurikiranyweho, ngo ikijyanye no guhakana ndetse no gupfobya kikazashakirwa umwanya ari uko urubanza rwa mbere rurangiye.

Dr Munyakazi avuga ko hari inyandiko ndende afite yifuza gusomera urukiko ndetse n’ubushinjacyaha igaragaza ngo imikorere mibi y’ubushinjacyaha n’Umucamanza.

Urukiko rwabwiye Munyakazi ko izo nyandiko zose zivuga ku mikorere mibi y’ubushinjacyaha ruzifite ko ahubwo byaba byiza ari uko avuze mu ncamake ibitari mu nyandiko yashyikirije Urukiko kugira ngo aribyo baheraho baburanisha.

Dr Munyakazi yabwiye umucamanza ati “Mbere y’uko ngenda ndagusaba ko wakwivana muri uru rubanza kuko rurimo amashyari n’amatiku, ni inama nkugira nk’umuvandimwe wowe na Guverinoma y’u Rwanda ntaho mutaniye kuko niyo iguhemba niyo mpamvu ukurikiza ibyo ivuga.”

Munyakazi avuga ko impamvu ituma yihana Umucamanza ngo n’uko yamusabye inshuro nyinshi kumwibwira ngo abihindura ibitwenge.

Cyakora ubu noneho Dr Munyakazi yemeye ko umwirondoro Urukiko n’ubushinjacyaha bifite ari uwe koko, yanabwiye Umucamanza ko umuryango we wamuhaye Mudasobwa azajya akoresha muri Gereza.

Udahemuka Adolphe Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, avuga ko iburanisha rihagaze kugeza igihe Urukiko Rukuru ruzasuzumira uku kwihana umucamanza rukazasubukura urubanza inzitizi zivuyeho.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

sensipayizy David - 13/05/2017 saa 09:33

Nshaka umugore
Kanda hano umusubize

Rayla - 13/05/2017 saa 17:20

Ushaka Umugore?Ntawugira Ngumubwire Kumushaka Jyusobanuka
Kanda hano umusubize

Rayla - 13/05/2017 saa 17:26

Ushaka Umugore?Ntawugira Ngumubwire Kumushaka Jyusobanuka
Kanda hano umusubize

dvd - 11/05/2017 saa 08:18

Uyu mugabo umuhaye indi Leta ishyigikiye ubwicanyi yakongera kwica abantu
Kanda hano umusubize

Gishamvu - 11/05/2017 saa 16:58

Munyakazi umwanya yarariho ntabyo kwica umuntu yarafitiye igihe.Dukeneye kumenya abo bamushinja kuko burya abantu twese ntabwo haburamo umwe uza kumunyomoza Nta musozi numwe wo mu Rwanda utasangaho abantu babiri cyangwa batatu baguha ubuhamya kubyabaye aho.Gusa ikintu nabonye Arusha nuko bakuzanira abantu bigishijwe benshi muri bo baza nokuvuga ibintu byabereye ahantu batazi.
Kanda hano umusubize

hy - 9/05/2017 saa 15:42

muraho? nje hano nshaka umugabo ukuze 35-45 ans udafite umugore ,ufite akazi ,ngewe mfite 31 ans ,1'65 cm,71 kg, mfite abana 2 mba muri famille umugabo yarapfuye ,uwumva twamenyana bihagije shyiraho no nguhamagare
Kanda hano umusubize

- 11/05/2017 saa 04:29

0784854590
Kanda hano umusubize

VIANNEY - 11/05/2017 saa 04:53

BY my number 0725898586 call me
Kanda hano umusubize

- 13/05/2017 saa 07:09

0788886548
Kanda hano umusubize

shema karusha - 14/05/2017 saa 14:28

ubahe ukoriki
Kanda hano umusubize

andrew - 14/05/2017 saa 09:05

Wampaye number yanyu
Kanda hano umusubize

andrew - 14/05/2017 saa 09:07

0788907924
Kanda hano umusubize

- 15/05/2017 saa 14:25

0783253034
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X