Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Dr Munyakazi uregwa Jenoside ngo ntashaka kuburanira mu rukiko ahubwo ngo ku kibuga

Dr Leopold Munyakazi yaraye atangaje ko adashaka kuburanira mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga ahubwo ko ashaka kuburanira ku kibuga cy’amashuri cya Gataba giherereye mu cyahoze ari komini Kayenzi ubu akaba ari mu karere ka Muhanga.

Dr Munyakazi Léopold ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside akekwaho gukorera mu cyahoze ari Komini Kayenzi kuri uyu wa kane yagarutse imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga yongera gutera utwatsi umwirondoro yari amaze gusomerwa avuga ko uwo Munyakazi uvugwa muri uru rukiko atari we ndetse ko nta jambo yakongera kuvuga bidakosowe.

JPEG - 69.6 kb
Dr Leopold Munyakazi ku munsi w’ejo yongeye kujujubya abacamanza mu rukiko

Munyakazi akimara kugera mu rukiko yongeye gusomerwa umwirondoro ahita awutera utwatsi avuga ko atari uwe.

Ubushinjacyaha butemeranya na Dr Munyakazi, buvuga ko umwirondoro bufite ari uwe kuko bufite aho bwawukuye kandi hizewe ndetse ko uregwa atigeze agaragaza uvuguruza uwo urukiko rufite.

Urukiko rwahise rufata icyemezo kuri iyi ngingo rwanzuye ko ibi ari ugushaka gutinza urubanza nkana, rutegeka ko umwirondoro ruzagenderaho ari uwo rwashyikirijwe n’ubushinjacyaha kuko utanafite inenge.

Yanasabye uru rukiko kumuha icyemezo cyo gufungurwa akajya yitaba avuye hanze kuko afunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ubushinjacyaha bwo bukavuga ko uregwa yaburanye ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, Urukiko rukanzura ko agomba gukurikiranwa afunze ndetse ko iki cyemezo atigeze akijuririra.

Akimara guta mu gutwi iby’iki cyemezo, Munyakazi yahise agira ati «Icyo cyemezo cy’Urukiko ndagihakanye nivuye inyuma sinshobora kuburanira ku cyicaro cy’uru Rukiko nzaburanira ku kibuga cy’amashuri cya Gataba.»

Dr Munyakazi kandi yazamuye ikibazo cy’iburabubasha ry’urukiko, yavuze ko uru rukiko rwa Muhanga atari rwo akwiye kuburaniramo kuko ibyaha akurikiranyweho aregwa kuba yarabikoreye mu cyahoze ari komini Kayenzi (ubu ni mu karere ka Kamonyi).

Uyu mugabo yavuze ko yifuza kujya kuburanira muri aka gace niba koko yarakoze ibyaha abamubonye bakabigaragaza.

Urukiko rwavuze ko muri aka gace uregwa yifuza kuburaniramo hatari urukiko bityo ko atajya kuhaburanira kuko ari mu bihe by’imvura, ruvuga ko uru rukiko ari kuburaniramo ari rwo ruri mu ifasi y’agace akekwaho gukoreramo ibyaha.

Uregwa yanavuze ko adafite umwunganira mu mategeko kuko Me Yambabariye J. Chrysostome yahawe ajya kuburanira i Muhanga atamufata nk’umwunganira ahubwo ko ari umufasha, agasaba ko Me Rushikamana Niyo Justin yahawe akigezwa mu Rwanda ari we wakomeza kumwunganira.

Uregwa wabaye nk’uwinjira mu mizi y’imiburanire, yavuze ko hari abantu barimo n’Abayobozi bakuru b’ubushinjacha bacyuye igihe n’abakiri muri iyi mirimo bazatumizwa bakaza gutanga amakuru. Avuga ko aba bantu atari abatangabuhamya ahubwo ko ari ‘abatangamakuru’.

Uyu mugabo woherejwe na USA yabwiye Umucamanza ko yambuwe mudasobwa yari yarahawe kugira ngo abashe gutegura neza urubanza.

Yanabwiye urukiko ko muri Gereza ya Nyarugenge yabanje gufungirwamo n’iya Muhanga afungiyemo ubu yakorewe ihohoterwa agakubitwa bikamuviramo kuvunika imbavu n’urutoki akanakomereka mu gahanga.

Umucamanza yamubwiye ko ibi birego atari byo biri kuburanwaho muri uru rukiko bityo ko yazabiregera inzego z’umutekano zikabikurikirana.

Dr Munyakazi ntiyanyuzwe n’ibyemezo byose byafashwe n’urukiko yavuze ko abijuririye. Iburanisha ritaha ryimuriwe taliki ya 06 Mata.

Mu iburanisha riheruka Dr Leopold Munyakazi yari yanenze ko muri uru rukiko hatagaragara ifoto y’umukuru w’igihugu n’ibendera ry’igihugu.

Kuri uyu wa Kane akigezwa mu rukiko yabanje gushimira urukiko ko noneho mu cyumba cy’iburanisha bashyizemo ibendera ry’igihugu mu gihe ubushize ngo atigeze aribona.

Uyu mugabo wahoze ari umwarimu muri kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika umwaka ushize nibwo yoherejwe mu Rwanda kubera ibyaha bya Jenoside yarezwe, uyu munsi yongeye gusomerwa ibyaha akurikiranyweho.

Yanabaye kandi umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda mu ishami rya Kigali ry’uburezi ryahoze ryitwa KIE.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

muchina - 25/03/2017 saa 16:07

nibamurekure rwose cyanganyine bamujyane aho bavuga yakoreye ibyaha
Kanda hano umusubize

muchina - 25/03/2017 saa 16:05

nibamurekure rwose cyanganyine bamujyane aho bavuga yakoreye ibyaha
Kanda hano umusubize

kazungu - 24/03/2017 saa 18:47

Ntiwumva se ko yabashije kubahwitura mukibuka gushyiramo ibendera n,ifoto y,umukuru w'igihugu!nubwo muzamukanira urwo mushaka ariko mujye mwibuka n,inama abagira.
Kanda hano umusubize

ndiho - 24/03/2017 saa 15:15

sha urumuhanga ubonye kuhera munzu bikugoye none urashaka kujya utembera kumisozi yiwanyu hhhhhh nibakwihorere ujye wisurira ubwiza bwigihugu kbs
Kanda hano umusubize

Karuta Ubusa - 25/03/2017 saa 11:21

Icyo si igitekerezo utanze! Gushaka kujya kuburanIra iwabo ni u gushaka amashirakinyoma. Birirwa bahimbira abantu ibyaha. Prof Munyakazi yafunzwe ashinjwa genocide azagufungurwa yigisha muri Kaminuza hanyuma aza no kuza kuba prof muri USA none basubiye inyuma ngo yakoze genocide. Ibyo byose ni igomwa kuko bifuzaga ko aba imbata yabo gusa.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X