Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Drake yahagaritse igitaramo yagombaga gukorera mu Buholandi kubera uburwayi

Drake umuraperi ukomeye ku isi w’umunya Canada yahagaritse igitaramo yagombaga gukorera Amsterdam mu gihugu cy’Ubuholandi kuri uyu wa mbere ahitwa Ziggo Dome kubera ikibazo cy’uburwayi.

Uyu muraperi ahagaritse iki gitaramo kubera abaganga be bamusabye kuruhuka kuko basanze atameze neza maze bamutegeka gufata umwanya akaruhuka.

Nkuko byatangajwe na bamwe mu bakurikirana ibikorwa bye batangaje ko icyo gitaramo cyari kitezwe ko kizitabirwa n’abantu bagera ku bihumbi ijana na mirongo irindwi Drake azabaririmbira kuri uyu kane.

Yagize ati: “: Twiseguye ku bafana ba Drake kuba igitaramo yagombaga gukora muri iri joro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 27/03/2017 kitakibaye kubera uburwayi bwa Drake butunguranye none abaganga be bakaba bamubujije kujya ku rubyiniro, abaguze amatike ntibagire ikibazo kuko ninayo azakoreshwa kuri uyu wa kane kuko nibwo Drake azaririmbira abakunzi be.”

Drake n’umuhanzi ukunzwe muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yagera iburayi ho bikaba akarusho cyane cyane akunze kugaragarizwa amarangamutima n’igitsinagore, yagiye anegukana ibihembo bikomeye harimo na Grammy Award kimwe mu bihembo bikomeye muri muzika ku isi.


Drake muri Fake Love Ikunzwe muri iyi minsi

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X