Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

EAFA: Christiano Ronaldo yihanije Atletico Madrid ayitsinda ibitego 3 wenyine

Christiano Ronaldo yongeye kwibasira ikipe ya Atletico Madrid ayitsinda ibitego 3 mu mukino ubanza wa 1/2 cya UEFA Champions League bibaha amahirwe yo kuzagera ku mukino wa nyuma.


Uyu mukino wabereye Santiago Bernabeu, Real Madrid yari mu rugo, Real Madrid yatatse cyane Atletico Madrid, ibi byaje gutanga umusaruro ku munota wa 10 w’umukino, ubwo Dani Carvajal yatangaga umupira kwa Casemiro wawudunze, usanga Cristiano Ronaldo aho yari ahagaze, maze aterekaho umutwe, umunyezamu Oblak ntiyamenya uko bigenze.

Ronaldo yanfunguye amazamu ku munota wa 10, umupira yatsindishije umutwe
Ronaldo yanfunguye amazamu ku munota wa 10, umupira yatsindishije umutwe

Atletico Madrid yabaye nk’ikanguka, itangira gusatira Real; uburyo bwa Kevin Gameiro wari usigaranye n’umunyezamu Keylor Navas, umupira arawumutanga, n’ubwo bamwe babonaga uyu muzamu ashobora kuba yanafasha Gameiro ukuguru, hari mbere y’uko Benzema ahusha igitego cyari kuzaza mu biyiza by’irushanwa; ubwo Ronaldo yahinduraga umupira, uyu ashatse kuwutsinda awugaramye, uca ku ruhande rw’izamu rya Atletico Madrid.

Igice cya kabiri cyabayemo impinduka, Real Madrid yinjiza mu kibuga Nacho wasimbuye Carvajal wari umaze kuvunika ndetse uyu aza kwitwara neza, agira uruhare mu gitego cya kabiri cyatsinzwe na Cristiano Ronaldo ku mupira wari uvuye kwa Karim Benzema, Ronaldo awukura ku kirenge cya Felippe Luis mbere yo kohereza umuzinga w’ishoti mu rushundura habura iminota 17 ngo umukino urangire.

Ku munota wa 85, ku mupira wahinduwe na Lucas Vasquez wari umaze gusimbura Karim Benzema, Cristiano Ronaldo yatsindiye Real Madrid igitego cya gatatu cyasoje umukino ubanza ku bitego 3-0.

Umukino wo kwishyura uzabera kuri Vicente Calrderon ya Atletico Madrid mu cyumweru gitaha, tariki ya 10 Gicurasi 2017.

Mu wundi mukino uzaba muri 1/2 kuri uyu wa Gatatu, AS Monaco yo mu Bufaransa irakira Juventus de Turin yo mu Butaliyani.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

zimurinda rene - 4/05/2017 saa 18:35

uyumuhungu nimubi cyane
Kanda hano umusubize

- 4/05/2017 saa 18:20

Uyu nuwambere
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X