Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Ese Gaddafi yaba yarabanje kwiyeza no gutakira Imana mbere yo kwicwa?

Nubwo igihe kitari gito gishize uwari perezida wa Libiya Col.Muammar Gaddafi yitabye Imana,hari amagambo amwe yagaragaje ko uyu mugabo ajya gupfa yabanje kwisegura ndetse no gutakambira Imana.

Nubwo igihe kitari gito gishize uwari perezida wa Libiya Col.Muammar Gaddafi yitabye Imana,hari amagambo amwe yagaragaje ko uyu mugabo ajya gupfa yabanje kwisegura ndetse no gutakambira Imana.

JPEG - 49.9 kb
Col.Muammar Gaddafi

Nkuko bivugwa n’ibinyamakuru byinshi,uyu mugabo yakoze ibikorwa byinshi byiza mu bihugu bitandukanye aho nta gihugu na kimwe cyo muri afurika atubatsemo umusigiti.

Uyu muperezida kandi akaba yarakoreye igihugu cye neza,mu byo we yitaga ko ari umurimo wa Allah.birimo gufasha cyane abatishoboye,kwigisha urubyiruko ndetse n’bindi bikorwa byurukundo bigaragarira amaso.

Dore amwe mu mgambo yavuze mbere yuko Yitaba Ima :”Mu izina rya Allah…. Umunyambabazi, ushoborabyose..
Mu muaka 40 cyangwa irenga sinibuka neza, nakoze ibyo nshoboye byose ngo abantu mbahe amazu, ibitaro, amashuri, igihe bari bashonje nabahaye ibyo kurya. Na Benghazi yari ubutayu nyigira urwuri.

Narahagaze mpangana na wamushumba (cowboy) Ronald Reagan, igihe yanyiciraga umwana w’umukobwa w’impfubyi nareraga, ashaka kunyica, ariko yica umwana warenganaga. Nafashije abavandimwe ba Africa mu gutanga amafaranga muri African Union.

Nakoze ibishoboka ngo abantu babone demokarasi ya nyayo, aho komite z’abaturage arizo zayoboraga Libya. Ariko ibi ngo ntibyari bihagije, niko bamwe bambwiye, yemwe bamwe bafite amazu y’ibyumba icumi, amasuti (suits) mashya, n’ibindi bikenerwa byose, ntibahaze, bashakaga ibirenzeho.

Babwiye abanyamerika n’abandi bashyitsi ko bashaka « Demokarasi » n’ « Ubwigenge » batazi ko ari iyo kwicana gusa, aho ibinini bimira uduto, ariko bakirirwa babiririmba. Ntibarebe ko muri Amerika iyo, nta buvuzi bw’ubuntu, nta bitaro bitishyuza, nta mazu y’ubuntu, nta burezi bw’ubuntu, nta byo kurya by’ubuntu cyereka iyo batonze umurongo babisabiriza.

Ibyo nakoze byose, ntibyahagije bamwe, ariko abandi, bari bazi ko ndi umuhungu wa Gamal Abdel Nasser (yayoboye Misiri, afatwa nk’umuntu ukomeye mu barabu) umuyobozi w’ukuri wenyine mu barabu n’abasilamu twagize nyuma ya Salah-al-Deen, wasabye ko hacukurwa Canal ya Suez ku baturage be, nkuko nanjye nabisabiye Libya, nageragezaga gutera ikirenge mu cye, ngo abaturage banjye ntibategekwe n’amahanga, ntibibwe n’ibisambo byashaka utwacu.

Uyu munsi, nugarijwe n’ibitero by’ingabo zikomeye mu mateka y’isi, umwana wanjye w’umunyAfrica Obama, arashaka kunyica, ngo yambure ubwigenge igihugu cyacu, ngo atwambure amazu atishyurwa, ubuvuzi bw’ubuntu, uburezi nta kiguzi, n’ibyo kurya by’ubuntu, ngo abisimbuze uburyo bw’Amerika ibayeho mu busambo bwitwa « Capitalism », ariko twe tuzi icyo ivuga, ivuga ko abanyamafaranga (corporations) batwara ibihugu, batwara isi, abaturage bagahangayika.

None rero, nta bundi buryo mfite, nzahagarara, niba Allah abishaka, nzapfa ariko ndi munzira ye, inzira yatumye igihugu cyacu gitooha, gifite amafunguro n’ubuzima, inzira yatumye tunafasha abavandimwe b’abanyafrica n’abarabu.

Sinshaka gupfa, ariko niba bikenewe ngo ndengere abantu banjye, ibihumbi byose by’abana b’igihugu cyanjye, bizabe nzapfe.

Reka iri sezerano ryanjye ribe ijwi ku isi yose, ko mpagurutse imbere y’ibitero bya NATO, ko mpagurukiye ubugome, ko mpagurukiye ubugambanyi, ko mbagurukiye Uburengerazuba no gushaka ubuhake kwabo, kandi mpagurukanye n’abavandimwe b’abanyafrica, n’abarabu b’abasilamu b’ukuri ngo tube abatwara urumuri.

Igihe abandi bubakaga amazu y’ibitangaza, njye nabaga munzu isanzwe, ndetse no mu ihema, sinzibagirwa ubwana bwanjye muri Sirte, sinasesaguye umutungo w’igihugu cyanjye, kandi nka Salah-al-Deen, umuyobozi w’umusilamu w’intanarugero, nafashe bike bimpagije…

Iburengerazuba, bamwe banyise « umusazi » abandi « igicucu » ariko bazi ukuri n’ubwo bakomeza kubeshya, bazi neza ko Libya yigenga, itari mu nzaara zabo, ko inzira yanjye ari iy’ukuri ku bantu banjye, ko kandi nzarwana kugeza nshizemo umwuka ngo Libya igume yigenge.Allah ushobora byose adufashe tugume kuba abizerwa kandi bigenga".

Iri ni ijambo Col Mouammar Khadaffi yavuze tariki 21 Gashyanatre imbere y’imbaga, niryo rifatwa nk’iryanyuma mbere y’uko yicwa, yarivuze mu gihe yari amerewe nabi n’ibitero bya NATO ndetse n’abigaragambyaga bamagana ubutegetsi bwe.

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mugabo Peter - 16/04/2017 saa 19:23

iyi si ntigira inyiturano uko twayijemo niko tuzayisiga Bible iravuga ngo:iyo baba abanyabwenge bari kwita Ku iherezo ryabo.umuntu wese akwiye gutunganya ibidatunganye kugira ngo azagire iherezo ryiza,Murakoze.
Kanda hano umusubize

NGOBOKA Daniel - 16/04/2017 saa 16:28

Ndizera ko abanya Libye bamaze kwicuza ibyo bakoze,gusa nuko batashobora kugarura Khadaffi. bamerewe nabi birenze ntibazigera bongera babona umukuru w'igihugu mwiza nka Khadaffi. baca umugani ngo(wanga umugore uguguna igufwa, ukazana urimira ridahekennye)
Kanda hano umusubize

musonera - 16/04/2017 saa 14:29

Ngo ntiyihannye?uzabwira na so yihaneko yashatse nyoko ukavuka,uretse gusebanya tanga urugero rufatika rw'ibibi kadhafi yakoze bizwi.uretse montage abanyamerika bashyize kuri murandasi.nkurunziza wirirwa mu biterane abarundi ariho arabohereza mu ijuru redo?
Kanda hano umusubize

musonera - 16/04/2017 saa 14:18

Ngo ntiyihannye?uzabwira na so yihaneko yashatse nyoko ukavuka,uretse gusebanya tanga urugero rufatika rw'ibibi kadhafi yakoze bizwi.uretse montage abanyamerika bashyize kuri murandasi.nkurunziza wirirwa mu biterane abarundi ariho arabohereza mu ijuru redo?
Kanda hano umusubize

ruberintwari - 15/04/2017 saa 23:15

iyo havuzwe inkuru za khadaffi mpita numva mbabaye cyane nta muvyeyi was Africa wundi tuzabona nkawe, ariko buriya abasigaye tugarure ibitekerezo ntituzobe nkabaturage ba Lybia kko barahaberey injegeri cyane kko ubu Bose baricuza kko bateretse imbeba mukigega. ni byiza ko tunenga abayobozi bacu kumakosa twe ubwacu tubabonako knd atugaragarira, Atari kwemeza amakosa tweretswe nabazungu bikarangira badusenyey ibihugu kubwubuyobozi tuba dufite butaborohereza kudusahura( Thomas Sankara....) Reka tumwipfurize ibiruhuko bidashira Khadaffi yarabaye impfura y'Africa ibushitse
Kanda hano umusubize

sunzu - 15/04/2017 saa 11:06

Allah nyirimbabazi iri jambo ryonyine rigaragaza guca bugufi then njye sinifuza gupfa ariko kubwinyungu zabana bigihugu ndemera gupfa ibi nibigaragaza umuntu uri kuganira nimana
Kanda hano umusubize

SHYAKA JOHN - 14/04/2017 saa 14:32

Ni byiza ko KADAFI yagize icyo avuga mbere yuko apfa.Gusa muli iri jambo,nta hantu na hamwe "yiyejeje cyangwa ngo asabe imana imbabazi".Ahubwo yirase IBIGWI by'ibintu yakoze.Ngo yubatse imisigiti,atanga imisanzu muli African Union,yubakira abaturage,ateza Libya imbere,etc...Nagirango musubize yuko Ibikorwa by'amajyambere atari byo byerekana ko imana ikwemera.Cyane cyane ko abanyepolitike bakora ibintu byinshi bibi imana yanga.Ingero ni nyinshi.Balicana,bagafungira abantu ubusa,bagasahura amafranga y'igihugu,etc...Nubwo abantu benshi barata KADAFI,yali umuntu mubi cyane.Ndatanga ingero 2 abantu bose babishaka basanga kuli Internet,hamwe n'amafoto yerekana ko ibyo ibintu bibi KADAFI yakoze bifite na gihamya (proofs).Mbere y'uko apfa,yategetse ko bica abantu benshi batavugaga rumwe na we.KADAFI yari afite za Laboratories bapimiragamo abagore n'abakobwa kugirango barebe niba batarwaye sida.Iyo yabateraga inda,doctors be bazikuragamo muli Laboratory.Yakundaga sex cyane.Na baliya bakobwa b'abasirikare bajyanaga na we aho agiye hose,yarabarongoraga.Ntabwo kubaka amazu n'imisigiti,nyamara wica abantu,aribyo bikugira umuntu w'imana.Iyo KADAFI aza gusaba imbabazi z'ubwicanyi ,ubusambanyi yakoze n'amafranga y'igihugu yasahuye,wenda imana yari kumuha imbabazi.Ariko ntazo yasabye.
Kanda hano umusubize

- 14/04/2017 saa 16:38

kadafi nuntwari wemera ntuvyemere namba wemera democratie ya banyamerika niyabo si iyabanyafrika dadafi ntamakosa yakoze asumba ya bapresident tubona ubu icatumye yicwa niterambere yageza kuri afrika nibiterambere kugihugu ciwe ubu se ribya niho ifise umutekano
Kanda hano umusubize

ISAAC U - 15/04/2017 saa 11:47

BIBILIYA IVUGAKO BOSE BAKOZE IBYAHA ; KADAFI YARENGEYE INYUNGU Z'ABANYARIBIYA N'AFRKA MRI RUSANGE , BURIYA DEMCRTIE ABAZUNGU BAVUGA URAYIZI ,REBA AHO LIBIYA IGEZE , NUBWO UVUGAKO ATIHANNYE SINGOMBWA KUBIVUGIRA MU RUHAME , MUGIHE ABANDI BIBANDA KUMOKO AHEKURA IBIHUGU YITANGIYE TON PAYS AND AFRIKA ; KADAFI TON HEROINE NEVER FORGET IN MY LIFE ,UZI F . KASTRON ; CHE GUEVALA ETC ; UMUYOBOZI WESE AKORA MU IZINA RYA JEHOVAH ; IBINDI AKAZABIBAZWA NIYAMUHAYE INSHINGANO . MERCI A TON IDEE
Kanda hano umusubize

Cardinal - 20/04/2017 saa 18:57

Na Yezu kristo ibyo abantu bamwituye warabibonye cg se warabyumvise! ngo yakijije abantu ku isabato;! ngo yavuzeko yasenya hekaru ikayubaka mu minsi itatu.....;ibyo byose nibinyoma na kadafi ibyo byose nibyo bamuhimbiraga kugirango barusahuriramunduru bitwarire kuri peteroli!
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 14/04/2017 saa 13:46

Uoohhh!!! Umwana Mutindi Asatura Imbehe Yaruriweho Ingoma Bihumbi Batongeye Kugira Umubyeyi Nka Khadafi Iyo Ntwari Niyigendere Yarangije Inshingano Yari Yarashinzwe Na Allah. Kandi Nabo Babaye Nka Yuda Bicujije Nyuma Ndetse Bamwe Barimo Bariyahura( Gufungura Umuhungu We) Nibature Birukane Ama Shaituane Yabateye Kwica Umubyeyi Ba Mushirikina Gusa!!!Syiigariwe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X