Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ese Me Evode Uwizeyimana ni ukutamenya amategeko yarayize cyangwa ni ukuyirengagiza?

Mu gihe tuziko Musenyeri abamugana ari ingeri zitandukanye zigize umuryango nyarwanda yatunguwe no kumva Me Evode inzobere mu mategeko atazi ibibera mu ngo agashaka kubitesha agaciro kandi ariwe wagombye kumenya no gusaba ko hashyirwaho amategeko arengera ingo.

Mu buryo bwatunguye benshi ku munsi wa kabiri w’inama y’umushyikirano ya 14 Umunyamabanga wa leta ushinzwe itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana, yumvikanye anenga igitekerezo cyari gitanzwe na Musenyeri Nzakamwita, ku cyakosorwa ku muryango. Abari bateraniye mu cyumba cya Kigali Convention Centre n’Abanyarwanda muri rusange bari bakurikiye inama y’igihugu y’Umushyikirano, bose baguye mu kantu.

Ese Musenyeri Nzakamwita yaba yaravuze iki?

JPEG - 58 kb
Musenyeri Seleverien Nzakamwita

Nyuma y’ikiganiro ku ‘Rwanda twifuza’, Musenyeri wa Diyosezi ya Byumba, Sylverien Nzakamwita, yashimye gahunda zitandukanye z’iterambere ry’u Rwanda by’umwihariko ku mutekano ukomeje gutanga umusaruro mwiza, avuga ko u Rwanda yifuza rwaba rushingiye ku muryango mwiza.

Yagize ati “Gahunda z’umutekano zahawe ingufu twarabyumvise kandi umusaruro ni mwiza ari ku nkiko, ari mu ntara, ari mu turere no kugeza ku midugudu, ariko iyo tugeze mu rugo umutekano usanga ari muke kandi ingaruka zaragaragaye, ziteye impungenge.”

Yagarutse ku ngaruka zirimo abana bo mu muhanda, ubutane bw’abashakanye bugenda bwiyongera, ababyeyi bagenda bihekura, abicana ubwabo, abana bica ababyeyi, hari n’amahano yandi ntavuze agenda yiyongera mu ngo no mu rubyiruko, asaba ko umuryango wakegerwa kurushaho.

Ni ikibazo cyakiriwe neza na Minisitiri w’iterambere ry’Umuryango, Esperance Nyirasafari, avuga ko gikwiye kwitabwaho kandi gikwiye ubufatanye bw’inzego zinyuranye,ndetse yunganirwa na Perezida wa Sena Bernard Makuza.

Ku rundi ruhande umunyamategeko Evode Uwizeyimana yafashe ijambo agaragaza ko icyo kibazo nta shingiro gifite.

Mu magambo ye yagize ati “Nashatse kugira icyo mvuga ku cyo bise igitekerezo cya Musenyeri Nzakamwita, nibaza ko dukwiye kutareka ngo kigende, yavuze ngo umutekano ngo urahari kandi ni mwiza turabishima, ariko iyo ugeze mu ngo usanga ntawo, iyi ni imvugo abantu badakwiye kureka ngo igende gutyo.”

Evode yakomeje yibaza uko Musenyeri amenya ibibazo by’ingo kandi atarugira.

JPEG - 41.3 kb
Ijambo rya Me Evode ryanenzwe na benshi

Ati “Abanyarwanda twese dutaha mu ngo, njyewe nabanje kwibaza ngo abibwirwa n’iki ko Musenyeri nta rugo agira. Yavuze ikibazo cy’abagore bica abagabo cyangwa abagabo bica abagore, abana bica ababyeyi, nta sosiyete n’imwe yo muri iyi si ya Nyagasani itagira icyaha, nta n’imwe.”

“Hari n’ibindi bikorwa by’amahano ariko atavuze, ibyo nabyo ntitwamenya uko tubishakira umuti atabivuze, keretse niba babimubwira muri Penetensiya ariko.”

“Muri Demokarasi dufite, iteganya ko twisanzura iyo utanze igitekerezo Minisitiri w’uburinganire we yacyakiriye ngo agiye kugisuzuma, hari aho ngera nkibaza ngo iyo utanze igitekerezo ni uko hari ikibazo, ni iki utanga nk’umuti?”.

Turibaza nk’umunyamategeko uzi imanza ziri mu butabera zicibwa buri gihe ziganjemo ubwicanyi mu muryango, ubwumvikane bucye, za gatanya za buri munsi, n’izindi ntarondoye. Ese niyo utagira urugo ntiwamenya ibibera mu baturanyi cg mu gihugu utuyemo? Njye mbona iyi atari imvugo ikwiye umunyamategeko.

Bruce Mushumba

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kisekedi - 23/01/2017 saa 19:35

Mwimurenganya Muri Democratie Ntawe Uniganwa Ijambo , Afite Ishingiro Buriya Yabivuze Kinyamategeko.
Kanda hano umusubize

gisubizo - 22/12/2016 saa 07:05

``` Inkomoko y'insigamigani "Yihaye kuvodavoda": Kuvuga ngo "Kanaka yihaye kuvodavoda" byaturutse ku mugabo witwaga Evode Uwizeyimana ku ngoma ya Paul Kagame ahayingayinga mu mpera z'umwaka wa 2016. Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu yarigize akaraha kajyahe, yibwira ko afite ibisubizo by'ibibazo byose, ari inshyanutsi ndetse anavugira hejuru nk'inyombya kandi akanubahuka abantu bose, ataretse abamuruta, ibyo byose akabikora yitwaza imico mibi yabyirukanye yibwira ko igezweho. Kuvodavoda ubundi byaturutse ku izina ry'uyu mugabo rya Gikirisitu yafashe abatizwa n'abapadiri ba Kiliziya Gatolika kera akiri umwana ariryo Evode nyine (kuvodavoda). Evode Uwizeyimana rero yakuze ari umuhungu wirarira cyane, yibona ko arusha abantu bose ubwenge. Mu mikurire ye, yize amategeko. Nuko nyuma y'ahagana mu w'i 1994 ubwo u Rwanda rwagwaga mu icuraburindi, uyu Evode Uwizeyimana yaje guhungira ibwotamasimbi kwa ba rutuku. Yarahageze rero nibwo yabonye ko ariwe kamara mu gushaka ibisubizo by'i byari byaragwiririye u Rwanda. Mu mibereho ye aho i bwotamasimbi yabeshwagaho cyane no gusebanya cyane cyane yigira umusesenguzi w'amategeko mpuzamahanga. Mu misesengurire ye, yagiraga imvugo yuzuye agasuzuguro kugeza ubwo yise abari abayobozi b'u Rwanda icyo gihe ko ari "agatsiko k'amabandi". Yazengurutse amashyaka y'abanyarwanda aho ibwotamasimbi, maze arabacagagura si ukwanduranya yivayo arangije yitahira mu Rwanda. Ageze mu Rwanda, mu buryo bwatunguye abo asanzeyo ndetse n'abo asize hanze, aza guhabwa umwanya ukomeye wo kuba umwe mu byegera bya Kagame wari utwaye icyo gihe. Yasanze mu Rwanda hari umuco wo kuganira wakundaga guhuza abanyarwanda baturutse imihanda yose y'isi. Uwo muhango wari wariswe "Inama y'umushyikirano" kandi wakundaga kuba cyane cyane mu kwezi k'Ukuboza kwa buri mwaka. Mu nama ya mbere y'umushyikirano uwo mugabo yagiyemo, imico mibi ye ntiyamukundiye kuko yahavuye akoze ibara. Ubwo uwari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba witwaga Musenyeri Seriveriyani Nzakamwita yafataga ijambo, yashimye ibyagezweho byose cyane cyane umutekano ku nkiko zose z'igihugu ariko avuga ko mu ngo (mu rugo) umutekano utari mwiza kandi ko ingaruka zagaragaye hagati y'abashakanye, ababyeyi bihekura, abana bicaga ababyeyi ndetse n'ayandi mahano anyuranye yagendaga yiyongera mu rubyiruko. Mu kwicisha bugufi kwinshi Musenyeri yarangije ijambo rye atanze igitekerezo cy'uko ibirindiro by'umutekano byamanurwa bikagera no mu ngo kandi n'abazigize bakabigiramo uruhare runini. Mu gihe uwo muhango w'Umushyikirano wari utararangira, nyirakazihamagarira Evode Uwizeyimana yatse ijambo, bararimuha, maze ahaguruka yinanura ibitugu mu bwirasi bwinshi yari asanzwe azwiho. Nuko abari muri iyo nteko mbonekarimwe baratangira barongorerana mbese nk'aho bakavuze bati noneho uyu mwirasi agiye kuvuga iki. Nuko nawe araterura ati "Murakoze Nyakubahwa kumpa ijambo, hari ikintu mvuga ku cyo bise ku gitekerezo cya Musenyeri Nzakamwita, igitekerezo kikwiye gusenywa". Amaze kugisubiramo, avuga ko abanyarwanda bose batahaga mu ngo. Akomeza agerekaho ko yibaza impamvu Musenyeri Nzakamwita yatanze igitekerezo kandi we nta rugo yagiraga (muri icyo gihe abihaye Imana ntibemererwaga gushaka). Maze mu bwishongozi bwinshi Evode yongeraho ko yenda abantu babimubwira mu isakaramentu ryo kwicuza ibyaha bitaga Penetensiya. Mu bwenge buke yagiraga, yakomeje avuga ko nta hantu ku isi utabona ibibazo nk'ibyo Nzakamwita yari yavuze. Abivugana amakaka menshi ndetse anavangamo ururimi rwa ba rutuku, anaruvuga nabi (zero crime). Mu bari bicaye aho muri iyo nteko, barumiwe, bamwe bazunguza imitwe, abandi babura aho barigitira kubera kumirwa. Mu byababaje abaraho n'uko yahubutse akavuga ko Musenyeri atigeze atanga igitekerezo cy'ikibazo yavuze; Evode uwo yarangije agereranya Musenyeri, umusaza usheshe akanguhe wanganaga na Sekuru wa Evode, amugereranya n'umwana w'ingimbi ngo wari watanze igitekerezo mu buryo bwiza buruta ubwa Nzakamwita. Abari aho bibajije niba noneho Evode yahanzweho, maze uwarukuriye iyo nteko witwaga Makuza amuca mu ijambo ashimangira ko igitekerezo cya Nzakamwita cyumvikanye kandi ko kireba umuryango nyarwanda. Maze amashyi ngo kacikaci. Makuza akomeza amukosora nuko Evode aho kubyumva neza arazurura bya cyane nk'uko byagaragaraga cyane mu mashusho y'ikoranabuhanga yari agezweho icyo gihe. Bityo rero iyo umuntu ahubutse atazi ibyo arwana nabyo, atazi ikimuhatse, ari umwirarizi wa cyane, mu mivugire ye akayombera hejuru kurusha abandi, akibwira ko ariwe kamara... icyo gihe baravuga ngo yihaye kuvodavoda. 2016-12-18```
Kanda hano umusubize

gisubizo - 22/12/2016 saa 07:04

regfvhdfoydueid - 21/12/2016 saa 10:03

Icyo nakwibariza Me Evode nuko iyo abwira Mgr ngo ibibazo byo mu ngo abibwirwa n'iki kandi nta rugo agira; nagira nti ese Me Evode kugira ngo wige amategeko uyanononsore, wabanje gukora ibyaha bihanwa n'ayo matekeko!!! Ese bisaba ko Umuganga abanza akarwara indwara zose yifuza kwiga kuvura akabona kubyiga ? Ubuse abana benshi ntibarerwa n'abahayimana kandi batabyara ? Ibyo se hari uwo bitagaragarira ?
Kanda hano umusubize

Jule - 20/12/2016 saa 05:42

Ese mugomba kugerera ibyo abanyamategeko bagomba kuvuga? Nyamara aranabaza impamvu abategetsi benshi usanga bavuga ngo BAGIYE kubisuzuma... BIKAZAHERA MU GUSUZUMA GUSA NTA MUTI.
Kanda hano umusubize

ALIAS - 19/12/2016 saa 12:51

UWO MUGABO Evode yagaragaje uko ubuyobozi bwe buteye nibitekerezo bye ubwo ntaho yaduhishe ahubwo PM yakongera akamwigaho kuko imvugo ye irimo ubuswa butakwihanganirwa
Kanda hano umusubize

Niyomugabo jean baptiste - 19/12/2016 saa 09:49

Nanjye ndabizi ibyo musenyeri yavuze ko mu ngo bihari ntazi amategeko nanswe evode inzobere mu mategeko!
Kanda hano umusubize

Garuka - 19/12/2016 saa 07:12

Mu by'ukuri aha uyu munyamategeko yarashe hasi. Ibyo yavuze ndibwira ko atabisubiramo
Kanda hano umusubize

- 22/12/2016 saa 21:48

ntimukihe umuntu mukuririzeeee nawe buriya yabonye isomo
Kanda hano umusubize

kantengwa - 19/12/2016 saa 01:33

EVODE ABA YIGIZE NAJYUWA😅😅😅😅
Kanda hano umusubize

- 18/12/2016 saa 19:54

Ubundi abazi Evode bavugako ikibazo agira mu mibereho ari uguhubuka ariyo mpamvu abantu benshi bibaza uburyo icyo azamaza uriya mwanya bamuhaye.Ukurikije nibyo yavugaga akiri hanze wibaza niba mu mutwe we ari muzima.Ninde koko ushobora kurusha Musenyeri cg Padiri kumenya ibibazo by'umuryango!Evode yagombye gukubitwa akanyafu atararogotwa n,ibindi bisubiza sosiyete yacu inyuma.Biragaragarako ari umuswa kandi afitira mu byo akora byose!
Kanda hano umusubize

Kalisa - 18/12/2016 saa 16:05

Evode yigaragaje nabi kuko ibibazo biri mungo ntawe utabizi kandi umuryango niryo shingiro ry'igigugu
Kanda hano umusubize

- 18/12/2016 saa 13:19

minister ntacyonamuvugaho atancumuza.
Kanda hano umusubize

niyongabo - 18/12/2016 saa 12:32

yewe muramurenganya, kwiga amategeko no kuyamenya biratandukanye. nonese uburyo yashubije Mgr,urabona ari language yo mu mushyikirano?? wagirango yarageze murukiko?? abantu nkabariya baba ari abanyamategeko mu mpapuro. ariko waza mubuzima busanzwe ufasanga aribo bayica. namugira inama yo kujya abanza akitonda ,kuko guhubuka nka kuriya byaAmukura Ku ntebe yicayeho.kuko abanyarwanda dushaka abayobozi bamenya inyungu zacu apana abarebera igihugu mu ndorerwamo zayandi masociety. kweli NGO nta society #hariyarwose His excellence amuhe zero,
Kanda hano umusubize

niyongabo - 18/12/2016 saa 12:31

karibwami jean - 18/12/2016 saa 12:12

uyu mugabo utinyuka akandagaza Musenyeri kdi atanze igitekerezo kigaragarira buri wese mubona atagiye gutobera Leta y'urwanda n'abanyarwanda! Ese ubundi ntimwamwumvaga ibyo yirwaga avuga hanze aharabika Kagame na FPR ngo ni AGATSIKO K' AMABANDI, UMUNTU ASIGA IKIMWIRUKANKANA NTASIGA IKIMWIRUKAMO kdi ngo AKABAYE ICWENDE NTIKOGA NIYO KOZE NTIGASHIRA UMUNUKO!!!!!!! Ahubwo yakagobye kujya mu nkiko agasobanura ibyo byose.
Kanda hano umusubize

fidele castro - 18/12/2016 saa 10:33

Evode yarabyirengagije ingo zubu zirugarijwe ni ibibazo cg amakimbirane nukubishakira umuti kuko kugirango rwanda iterimbere niko ningo zigomba kuba zifitamahoro

Kigingi - 18/12/2016 saa 08:52

buriya Evode Niko abibona kandi ntiyiyibagize ko umuntu nka musenyeri ibibera muri society nyarwanda ntiyabura kubimenya.
Kanda hano umusubize

Kamana - 18/12/2016 saa 07:27

Nyine Ibyo Evode Avuga Biragaragarako We Nabyo Azi Ubundi Ko Yiberaga Hanze yabwirwa Niki Ibyo Mungo Kdi Numwe Aheruka Gusura Cga Guhura Nawe Isibye Bamwe Bagenda Nkawe Muzijimye Ibyo Padiri Yavuze Nibyo Kdi Bireze Ahubwo Bishakirwe Igisubizo Koko Nawe Uzajye Munkiko Urebe Imanza Z'ubutane Zisigaye Zibamo Ikindi Evode Yibagiwe ko Abapadili Nabo Baba Mubafata Umwanya Wambere Mukubakwa Kwazimwe Mungo Zigize Umwe Mu Miryanga Nyarwanda. Nanahamya Musenyeri Nzakamwita Arusha Cya ne Guhura Nabantu Benshi Bafite Imiryango Kurusha Evode Ibyo Bigatuma Padiri Nubwo Narugo Agira Nkuko Evode Aribyo Yashingiye Anenga Ibyo Musenyeri Yatanzemo Igitekerezo Byereka Evode ko Padiri Azi Neza Cyane Ibyo Avuga Imirasire Murakoze
Kanda hano umusubize

clapton - 18/12/2016 saa 06:33

uyu ''mugabo'' ni inkunguzi pe!
Kanda hano umusubize

jean - 18/12/2016 saa 06:24

Uyu mugabo ni umuhanga cyane ! Ubundi kiriziya gatorika kwivanga muri politiki no kwigira intyoza nibyo byatumye bijandika no muri genocide yakorewe abatutsi. Njye ndumva leta n'abayobozi bakwiye kuzajya bababwiza ukuri Nkuko me evode yabikoze mu rwego rwo kubereka ko badakwiye kwivanga cyane.
Kanda hano umusubize

ngangare - 21/12/2016 saa 03:11

ndemeranwa nawe
Kanda hano umusubize

KANANI - 31/12/2016 saa 10:22

Ntawakurenganya sha ,kandi burya na evode ikibimutera ntaho gitaniye níkiguteye kuvuga utyo .ngaho komeza inzira watangiye kandi ntuzacike intege maze uce imanza nkíza evode uzi kuvuga kurusha abandi .
Kanda hano umusubize

celestin nsengiyumva - 18/12/2016 saa 00:23

Igihugu gifite abaministre bameze nk'uyu umuntu yavuga mo ko gifite ubutegetsi bwiza?
Kanda hano umusubize

Leonidas - 18/12/2016 saa 00:14

Evode niba atari igihwama ni ubujajwa, cg se kwiha ivuzivuzi rimwe ry'abat... Iriya intervention ye nta mwanya yari ifite kuko ministre ufite umuryango mu nshingano ze yari yumvise ikibazo. Agabanye ivuzivuzi byonyine niba ari ubwenge kuko guceceka nabyo biri mu biranga inararibonye.
Kanda hano umusubize

- 17/12/2016 saa 23:19

uwo munyamategeko se arahakana kandi n'ubu Iburasirazuba baraye bishe uwitwa Julienne kandi yiciwe iwe murugo!
Kanda hano umusubize

celestin nsengiyumva - 17/12/2016 saa 21:51

Igihugu gifite abaministre nk'uyu, umuntu yavuga ko gifite ubutegetsi bwiza?
Kanda hano umusubize

Mushija - 17/12/2016 saa 21:40

Mu kinyarwanda baca umugani ngo bavuga ibigoramye umuhoro ukurakara. uyu mugabo bamukomye mu kico. kuko nawe ashobora kuba afite ibibazo by'uburere biva mu miryango. kuba munsenyeri atagira urugo se ataha mu ishyamba? ikindi se buri muntu agiye amenya ibibera murugo rwe gusa ubundi ntacyo yaba yarigiye nka Evode wize amategeko ubwo ya yakoresha iwe murugo gusa niba arugira ariwe. ntabuzobere bwe mu mategeko . ahubwo yitondere imvugo nyandagazi kuko nazo zirahanirwa mu mategeko mpana byaha mu u Rwanda.
Kanda hano umusubize

kambale - 17/12/2016 saa 19:57

Ntimukage mushyigikira amafuti ibyo uyu Evode yakoze sibyo. Kuba yatanga igitekerezo ke avuga uko abona ibintu ntawe ubyanze kandi na hariya byarashobokaga rwose. Ariko kubanza kwita abantu injiji zitazi ibyo zivuga, ukagera n'ubwo ucyurirana ko batubatse ingo imbere y'isi yose ubwira umuntu nk'uriya uruta so ni uburere buke. Reka tubyoroshye niba mwe abayobozi byarabananiye gukebura uyu mugabo akaba ageze ubwo abagira ay'ifundi igira ibivuzo akaba asigaye abatukira mu maso yanyu mukamutinya twe abana yacu ntituzabyihanganira turamuhana byanze bikunze ahabwe amasomo amukwiye yigishwe kubaha no guca bugufi.Sinzi abo numvanye za demokarasi ngo zishyigikira gutukana ugatuka ibidatukwa kugeza ubwo utuka igihugu cyawe ukubahuka abakuru ugatuka ababyeyi!!! Barabashuka mubisubize aho mubikuye!!!u Rwanda rwa 2016 sirwo rwa 1994 n'abandi nka Evode bagombe babisobanukirwe neza.
Kanda hano umusubize

edmond - 17/12/2016 saa 19:48

Henga gato araje abiyereke neza
Kanda hano umusubize

muzehe musundwe - 17/12/2016 saa 19:07

Buriya niwe Uzi ko yavuze ijambo ryubaka umwanya ariho ntakwiye kuvuga nkibyo yavuze
Kanda hano umusubize

nsekarije - 17/12/2016 saa 18:29

Uyu mugabo arahubuka cyane wagira ngo ntiyabanje gutekereza mbere yo kuvuga, ejo bundi nyakubahwe Perezida yiyamye abayobozi biyitiranya n'igihugu bakumva ko bafite agaciro karenze ak'igihugu ariko uyu we sinzi ahantu yari ari, ubuse koko uyu wirengagiza ibibazo biri mu miryango bigaragara bitagomeye ubushakashatsi azageza he igihugu? abaye nyuma yo kubivuga ataricujije mu mutima we cg ngo akaba yabisubiramo, akwiye guhita avanwa muri gouvernement, ntiyanarebye n'aho avugira biriya bigambo ra! birababaje
Kanda hano umusubize

muntu - 17/12/2016 saa 17:38

Me Evode ni Mayibobo gusa ntakindi aricyo!
Kanda hano umusubize

Zéro Faute - 17/12/2016 saa 17:31

Muraho banyarwanda basomyi b'iki kinyamakuru namwe banditsi bacyo ! Njye ntuye hano muri Sweden, Inama y'igihugu y'umushyikirano nayikurikiye live kuri YouTube ariko ubwo Evode yavugaga ariya magambo naguye mu kantu, ndumirwa, ndavuga nti burya ingando zifite akamaro. Umunyarwanda uwo ari we wese uturutse hanze y'igihungu yagombye kunyuzwa i Motobo hatitawe ku mashuri yize n'ubumenyi afite maze agahabwa ku masomo y'uburere mboneragihugu na za kirazira z'umuco nyarwanda. Evode afite ubumenyi ariko abuze uburere mboneragihugu. Nk'umuyobozi ku rwego rwa Secrétaire d'état ntiyarakwiye kuvuga nk'utagira rutangira mu kanwa; azi amategeko ariko ntazi diplomatie ndetse nta n'ikinyabuofura yagaragaje pe!!!! Ese n'iyo atakubahira Musenyeri Nzakamwita umurimo akora ntiyamwubahira n'imyaka amurusha ? Hariya Evode yagaragaje uburere buke cyaneee kandi yagayishije umurimo akora, gusa nashimye ubushishozi n'ubuhanga bwa Président wa sénat wahise yereka Musenyeri ko abanyarwanda bose nta n'umweushigikiye imvugo nyandagazi ya Evode. "IMVUGO NYANDAGAZI YANDAGAZA NYIRAYO " ni ko Gasumuni yaciye umugani. Kandi ngo "UTAZI UBWENGE ASHIMA UBWE." Nababjwe gusa n'uko H.E. atahabaye, nzi neza ko Evode yari gutaha asebye n'ubwo yanasebye n'ubundi. Nizere ko iyi mvugo ya Evode itagomba gutambuka ityo ntacyo ubuyobozi bw'igihugu buyikozeho. Murakoze.
Kanda hano umusubize

umusaza - 17/12/2016 saa 16:23

Evode abaye akabaye icwende katoga ngo gacye, .... yamenyereye critics abona zimugize umuyobozi none yibagiwe gukoresha ikinyabupfura kiranga intore. Nizere ko abamukuriye bazamugamagara bakamushyira ku murongo.
Kanda hano umusubize

mwizerwa - 17/12/2016 saa 16:08

Évidé ni umuswa ahubwo ni uko ami gushyanuka
Kanda hano umusubize

shyashya - 17/12/2016 saa 15:00

umupagni evode utazi ko mbere yuko reta imenya imenya ibibazo byo mungo padiri aba abizi akwiye gusengerwa!!
Kanda hano umusubize

shyashya - 17/12/2016 saa 14:54

musenyeri yihangane yahuye ninjiji ngo yize amategeko!!! ariko biriya ivode azi ko ibibazo aho biva bikagera cyane cyane ibyo mungo mbere yuko inzego za reta zibimenya padiri musenyeri or pastor baba barabimenye cyera !! cyane ko na bibilia iragira iti umwe murimwe nagira ikosa muzicare nkumuryango remezo mushake umuti wikibazo nibinanirana muzajye munama nkuru yitorero or itorero rusange nibyanga muzajye muybuyobozi bwa reta !! musenyeri niyihangane yahuye numupagani !!
Kanda hano umusubize

i - 17/12/2016 saa 14:12

Ahaaaa, arahari se aka kanya? Ariko nabo baje begura nta kinyabupfura. Yewe, baragwira! Yagize se ngo aracyari umu connard cyangwa aracyari muri Canada?
Kanda hano umusubize

huhuri - 17/12/2016 saa 14:11

Ahaaaa, arahari se aka kanya? Ariko nabo baje begura nta kinyabupfura. Yewe, baragwira! Yagize se ngo aracyari umu connard cyangwa aracyari muri Canada?
Kanda hano umusubize

NDATINYA faustin - 17/12/2016 saa 13:48

Me Evode, arashyanuka. Musenyeri, nubwo atagira urugo ariko azi imibereho y'abanyarwanda kuko aba mu muryango nyarwanda kandi nk'umwepisikopi azi kureba kure akamenya ibibazo by'umuryango w'abantu aho ari. Me rero jya ushyira mu gaciro ureke kwigira ndabizi njyenyine nkaho ari wowe wize wenyine muri iki gihugu. Nigeze no kumva anenga bagenzi be ngo ntibazi amategeko. Ndabona ashaka kuba nka ya mpyisi yashakaga kurya intumbi yonyine ikabeshya izindi nyamaswa. Mumwitondere kandi mwitondere ibyo avuga dore ubwo ashzwe itegeko nshinga ryacu ejo yarigoreka mu nyungu ze
Kanda hano umusubize

Karenzi - 17/12/2016 saa 13:41

Birababaje cyane, Evode yagaragaje agasuzuguro n'uguhangana bitari ngombwa.
Kanda hano umusubize

Shema Rugamba - 17/12/2016 saa 13:14

Ariko ubwo kuki Evode atsindagira mu nama y'umushyikirano ko Musenyeri Nzakamwita atagira urugo. Igihembo bamugenewe nk'Umurinzi w'igihango, yagiherewe iki niba atari ukwita ku muryango? Ariko ubwo kuki Evode yumva ko Musenyeri Nzakamwita atatanze umuti? Niva avuga ko umutekano wagera no mumuryango, ubwo aho nta ntangiriro y'igisubizo irimo? Ariko kuki Evode avuga ngo nta hantu ku isi ibibazo bitaba. Ibyo wabivuga waje mu nama yo kwiga uko mukemura ibibazo biri mugihugu cyanyu? None se ahandi hari ibyo bibazo barikiriza bati dufite ibibazo Amen? Aho Evode ntafite umugambi wo gucecekesha abahagarariye Kiliziya gatolika? Kuko badashaka? Buriya Evode ni igitambambuga kuburyo atarumva ko muri uko kudashaka kwabo harimo kwitangira abandi? Mwe muravuga ikinyabupfura gicye. Ariko njye ndabibonamo n'urwango rwa Kiliziya gatolika kuko inatanga "penetensiya"
Kanda hano umusubize

gasake - 17/12/2016 saa 13:14

Uyu mugabo avuga ibintu byinshi atabanje gutekereza. Afite u munwa wa danger!
Kanda hano umusubize

Shema Rugamba - 17/12/2016 saa 13:12

Ariko ubwo kuki Evode atsindagira mu nama y'umushyikirano ko Musenyeri Nzakamwita atagira urugo. Igihembo bamugenewe nk'Umurinzi w'igihango, yagiherewe iki niba atari ukwita ku muryango? Ariko ubwo kuki Evode yumva ko Musenyeri Nzakamwita atatanze umuti? Niva avuga ko umutekano wagera no mumuryango, ubwo aho nta ntangiriro y'igisubizo irimo? Ariko kuki Evode avuga ngo nta hantu ku isi ibibazo bitaba. Ibyo wabivuga waje mu nama yo kwiga uko mukemura ibibazo biri mugihugu cyanyu? None se ahandi hari ibyo bibazo barikiriza bati dufite ibibazo Amen? Aho Evode ntafite umugambi wo gucecekesha abahagarariye Kiliziya gatolika? Kuko badashaka? Buriya Evode ni igitambambuga kuburyo atarumva ko muri uko kudashaka kwabo harimo kwitangira abandi? Mwe muravuga ikinyabupfura gicye. Ariko njye ndabibonamo n'urwango rwa Kiliziya gatolika kuko inatanga "penetensiya"
Kanda hano umusubize

bobo - 17/12/2016 saa 13:06

Babyita gushyanuka evode nibintuu bye
Kanda hano umusubize

umuntu - 17/12/2016 saa 13:00

uyu akeneye kumenyekana gusa no guhitinga ago ageze ntiharamuhaza nonese ubu Ni ubwenge UKo mubibona MWe uyu se urumva ari umunyapolitiki cg Ni bebe ahubwo
Kanda hano umusubize

Bobby - 17/12/2016 saa 12:52

Yadusebeje,guhangara akandagaza umuntu umubyaye.Akwiye gusaba imbabazi abanyarwanda si non agafatirwa ingamba zikarishye.
Kanda hano umusubize

BOSCO - 17/12/2016 saa 12:38

Numutekinisiye, sumunya politiki.Azasabe imbabazi Monseigneur Nyiricyubahiro, utinyuka Musenyeri ubwo umuturage byagarukirahe? Rwanda we genda warababajwe.
Kanda hano umusubize

BIZIMANA Cosma - 17/12/2016 saa 12:36

Ntabwo ntinda kubyo Evode yavuze kuko yigiza nkana.Azi neza ko nubwo musenyeri adafite urugo (not married),ariko azi ibibera mu ngo,ndetse kurusha Evode.Birababaje kubona bivugwa n'umuntu ujijutse.Reka jye nsubize musenyeri nkurikije ibyo Bible ivuga.Nta muntu numwe washobora gukemura ibibazo Musenyeri yasabye ko babikemura.Umuti nta wundi,ni Ubwami bw'imana dutegereje.Nkuko Daniel 2:44 havuga,Ubwami bw'imana ni Ubutegetsi bw'imana.Niyo mpamvu YESU yadusabye gusenga dusaba ngo ubwami bw'imana buze (Let your kingdom come).Umunsi ubwo butegetsi bwaje,ibibazo byose isi ifite bizakemuka. Nta muntu numwe ushobora gukuraho intambara,ubukene,kuronda amoko,uburwayi,urupfu,ubusaza,ubusumbane,etc...Ahubwo usanga abayobozi b'iyi si aho gukemura ibibazo,ahubwo bagira uruhare muli ibyo bibazo.Wakwibaza uti ese bizagenda gute?Dore igisubizo Bible itanga:Ku Munsi w'imperuka uri hafi,imana izica abantu bose bakora ibyo yanga (Yeremiya 25:33),ndetse yice n'abayobozi b'iyi si (Zaburi 110:5).Ubutegetsi bw'iyi si,buzahabwa YESU hamwe n'abantu bazajya kubana nawe mu ijuru (Ibyahishuwe 11:15).YESU azategeka isi imyaka igihumbi,ayihindure Paradizo,imere nk'ijuru.Musenyeri na Evode,aho guterana amagambo,bombi nibijye neza Bible bahinduke,aho gukeka ko abayobozi b'iyi si aribo bazakuraho ibibazo isi ifite.Ntibishoboka.
Kanda hano umusubize

koyote - 17/12/2016 saa 12:12

Uyu Mushi nta kigenda.byaricanze ndunva namategeko yize yarayibagiye.biriya yavuze numuntu utarageze mu ishuli ntiyatinyuka kubivuga cyangwa buriya nawe hari abagore bafitanye ibibazo
Kanda hano umusubize

BYUMBA DIOCESE - 17/12/2016 saa 12:05

EVODE UWIZEYIMANA asigaye yararenzwe cyane kabisa! KUBERA KURENGWA KWE,asigaye abaza ibibazo kandi akibaza ibibazo bimeze nk'ibyumuntu utazi gusoma. Ngo MSGR amenya ibibazo byo mungo ate kandi atagira urugo.ESE ABAGOMBA KUMENYA IBIBAZO BYO MUNGO NI ABAGIRA INGO? ntushobora kubisoma?ntushobora kubibwirwa?ese ntushobora no kubibnomna? MBESE EVODE asha guhisha ibibazo kandi biboneka?
Kanda hano umusubize

mugisha - 17/12/2016 saa 11:58

hahaha! erega akabaye incwende ntikoga! niyo koze ntigacya! Minister Evode nawe ndumva utazi umuryango nyarwanda! kurusha musenyeri! kuko weamaze imyaka myinshi wangara canada! ukorongerayo! burya; nyuma yuko ugenda! kubera ingaruka za Genocide umuryango nyarwanda wandujwe noko kaga! wikwiregagiza nkana! ibyo musenyeli yavuze nibyo! kandi birahari! ese ko numva utazi ibyugarije society nyarwanda! aho haricyo uzayimarira! nukuri Genocide ntakibi itaduteje! gusa witwaye nkumwana wo mumuhanda! ngewe ngusabiye kwirukanwa muri GOV
Kanda hano umusubize

Bagabo - 17/12/2016 saa 11:24

Evode agomba kubanza kumenya gutandukanya igitekerezo n'umuntu ugitanga! In a debate or a meeting only the idea is attacked not the person!
Kanda hano umusubize

Bagabo - 17/12/2016 saa 10:56

Nk'uyu akora iki muri leta koko? Iri jambo n'umukuru w'umudugudu ntiyarivuga! Reka ndeke kumucira urubanza ariko ndizera ko abamukuriye bazagira icyo babikoraho! Iyo arivugira n'ahandi atari munama y'umushyikirano! Inama natanga ni uko yajya kwigisha amategeko muri kaminuza naho ubuyobozi bugahabwa abandi kuko si impano ye! Burya ubumenyi ni ikintu ubuyobozi nabwo bukaba ikindi!
Kanda hano umusubize

Anonymous - 17/12/2016 saa 10:51

arko sinzi niba mu Rwanda haba abanyamakuru pe! Kuki mubogamira ku ruhande rumwe? Kuko Nzakamwita ari musenyeri c byabuza umuntu gu critiqua igitekerezo cye? Wa mugani c ayo mahano atavuze bazayashakira umuti gute atavuzwe? Icyo Evode yagaragaje ni Democracy isesuye si ukutamenya/kwirengagiza amategeko. Na Nyakubahwa President wa Sena ntiyakagombye kuba yamuciye mu ijambo. Evode ahubwo njye namwemeye cyane. Namwe banditsi mukeneye amahugurwa rwose. Mbona mwitaye ku wo yabwiye kurusha icyo yamubwiye. Evode nta nka yaciye amabereee!!
Kanda hano umusubize

Anonymous - 17/12/2016 saa 10:48

arko sinzi niba mu Rwanda haba abanyamakuru pe! Kuki mubogamira ku ruhande rumwe? Kuko Nzakamwita ari musenyeri c byabuza umuntu gu critiqua igitekerezo cye? Wa mugani c ayo mahano atavuze bazayashakira umuti gute aavuzwe? Icyo Evode yagaragaje ni Democracy isesuye si ukutamenya/kwirengagiza amategeko. Na Nyakubahwa President wa Sena ntiyakagombye kuba yamuciye mu ijambo. Evode ahubwo njye namwemeye cyane. Namwe banditsi mukeneye amahugurwa rwose. Mbona mwitaye ku wo yabwiye kurusha icyo yamubwiye. Evode nta nka yaciye amabereee!!
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 17/12/2016 saa 10:37

Ngabo Abayobozi Dufite Dawe.!!!!!! Evode Kweri Ubona Gutera Ubuse Aribyo Byari Byabazinduye? Burya Bwose Nakumvaga Kuri "Media" Nkakwibeshyaho.??!!! Aliko Biriya Washubije Nyiricyubahiro Musenyeri Waratwigaragarije Nkubonamo Ubuhanga. Nkakugayira Guhubuka Nkuwayobye Ingero Ni.2 Natanga:urahurudutse Uje Gukorana Nagatsiko Kamabandi Mugihe Gito Utwandagarije Abayobozi None Uteye Ubuse Musenyeri Nkaho Muri Mumuhango Wubukwe Guhubuka Kwawe Kuzaguta Mukanwa Kingona Mbandoga Umwami!!!!
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 17/12/2016 saa 10:36

Ngabo Abayobozi Dufite!!!!!! Evode Kweri Ubona Gutera Ubuse Aribyo Byari Byabazinduye? Burya Bwose Nakumvaga Kuri "Media" Nkakwibeshyaho.??!!! Aliko Biriya Washubije Nyiricyubahiro Musenyeri Waratwigaragarije Nkubonamo Ubuhanga. Nkakugayira Guhubuka Nkuwayobye Ingero Ni.2 Natanga:urahurudutse Uje Gukorana Nagatsiko Kamabandi Mugihe Gito Utwandagarije Abayobozi None Uteye Ubuse Musenyeri Nkaho Muri Mumuhango Wubukwe Guhubuka Kwawe Kuzaguta Mukanwa Kingona Mbandoga Umwami!!!!
Kanda hano umusubize

Joe - 17/12/2016 saa 10:34

Ndagira ngo mvuge kubyavuzwe na Evode, uriya mugabo wagira ngo ntabwenge afite, Musenyeri yavuze ukuri ariko kubera Evode akunda kwishyanura no kuvuga ibintu atatrkerejeho neza avuga ibintu bipfuye gusa!ibaze nawe ngo ko Musenyeri atagira urugo ngo abibwirwa n'iki? None se ntaba muri society biberamo? Ibaze nawe ngo nta society itagira ibyaha, none natwe tubyimike abagore bicane n'abagabo n'abana?? Mbega umunyamategeko dufite!! Birababaje!!nskomeze yishakure umugati naho ubundi ubwenge bwe ni hafi yantabwo!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X