Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Ese birashoboka ko hazabaho papa w’umwirabura? kuki se bitarabaho

Mbere y’itorwa rya Cardinal Joseph Ratzinger nka papa, mu bacaridinali bari mu bagombaga gutorwamo papa harimo caridinali Francis Arinze uturuka mu gihugu cya Nigeria, uyu ni we wafatwaga nk’ushobora kuba yakora ibitangaza maze isi ikagaragara iyobowe n’umu papa w’umwirabura,gusa nyuma yaje kwivana ku rutonde rw’aba cardinali bagombaga gutorwamo papa.

Mbere y’itorwa rya Cardinal Joseph Ratzinger nka papa, mu bacaridinali bari mu bagombaga gutorwamo papa harimo caridinali Francis Arinze uturuka mu gihugu cya Nigeria, uyu ni we wafatwaga nk’ushobora kuba yakora ibitangaza maze isi ikagaragara iyobowe n’umu papa w’umwirabura,gusa nyuma yaje kwivana ku rutonde rw’aba cardinali bagombaga gutorwamo papa.

JPEG - 79.1 kb
Cardinal Francis Arinze wo muri Nigeria wari witezweho kuba papa wa mbere w’umwirabura arikumwe na papa Benedict XVI.

Uyu Francis Arinze ni umwe mu basenyeri babugezeho bakiri bato cyane kuko yabaye musenyeri ku myaka 33 gusa, yaranzwe no gukora imirimo myinshi itandukanye harimo no kwitabira inama ya consile ya Vatican ya 2, yamaze kandi imyaka isaga 6 ayobora ihuriro mpuzamahanga ku bijyanyue n’ukwemera n’amasakaramentu kuri ubu isigaye iyo borwa na Cardinal Antonio Canizares Lovera wa Toledo uturuka mu gihugu cya Esipanye.

Cardinal Francis Arinze wo muri Nigeria wari witezweho kuba papa wa mbere w’umwirabura arikumwe na papa Benedict XVI.
Kuva ku rutonde rw’aba caridinali bagombaga kuvamo papa kwa caridinali Francis Arinze byatumye hakomeza kwibazwa igihe Vatican ishobora kuzagaragaza ibisa nk’ibitangaza nk’ibyo Leta zunze ubumwe z’Amerika zakoze ubwo hatorwaga perezida ufite inkomoko ku mugabane w’Afrika.

Ubwo papa Francis yatorwaga aba caridinali 116 bagombaga kwitoramo papa benshi muri bo bari abo ku mugabane w’Uburayi kuko ½ cyabo ariho cyaturukaga, kuko ubutaliani bwari bufitemo 20 , Amerika latine ifitemo 20, leta zunze ubumwe hamwe na Canada bose bari 16 , Aziya 11 ndetse n’Afrika ari 9. Aba bose nkuko biba biteganijwe buri wese aba ashobora gusohoka muri conclave ( aho batorera papa) akisanga abaye papa.

Bimwe mu bihugu by’Afurika nka Ghana, Afurika y’epfo, na Nigeria ni bimwe mu bihugu bishobora kuba bitegerejweho kuba bishobora kuba byatanga umupapa wa mbere uturuka mu ri Afrika , aha ahanini bagendera ko aribyo akenshi usanga aribyo bitanga aba caridinali kandi bakomeye n’ubwo nta n’umwe urabasha gukabya inzozi z’abanyafurika, mu bagiye baturuka muri ibi bihugu harimo nka caridinal Peter Turkson muri Ghana, Cardinal Wilfrid Fox Napier w’Afurika y’Epfo na John Onayiekan wa Nigeria,

Benshi mu ba sesenguzi basanga urugendo rwo kugera ku bupapa kuba caridinali bo muri Afrika rusa n’urugoye cyane, kuko ngo ari kenshi usanga hari abacaridinali biteguye kuba batorwamo abapapa nyamara bikarangira bitabaye.

Ibi bigarukwaho cyane nk’aho na none Cardinal Bernardin Gantin ufatwa nk’umukaridinali wa mbere w’umunyafurika ukomeye w’ikinyejena cya 20 byari byitezwe ko ariwe washoboraga gusimbura papa Yohani wa II ariko aza gupfa atabigezeho ku myaka 86.

Kiriziya gatorika ikomeje kwamamara mu bihugu bitandukanye cyane cyane ibikiri mu nzira y’amajyambere, ndetse na bamwe mu bihayimana benshi b’abanyafurika bagenda boherezwa gukorera ubutumwa ku yindi migabane nk’Uburayi ndetse n’Amerika y’epfo aho usanga hari umubare muto w’abihayimana.

N’ubwo isi itarabona umupapa w’umwirabura yicaye ku ntebe ya Vaticani, ariko abakiristu bo kuri uyu mugabane bakomeje kwakira ijambo ry’Imana ndetse ari nabyo bituma umubare w’abiha Imana wiyongera, wenda igihe kimwe byazashoboka.

Christian N

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

emy - 15/05/2017 saa 20:32

Mwizerwa urabeshya ntabwo peter yabaye papa wambere nibyo mwahimbye gaturika yagiye ihimba ibintu byibinyoma byinshi bidashingiye kuri bibiriya bitewe nububasha yavanaga kumareta yabaga ayishigikiye nokwivanga mubintu byose ntahantu habaye ibibi ngo yo kutaba irimo nihagire uvuga ahantu habaye amahano itagizemo uruhare bamara kubokora ngo bazabasabira misa bajye muri purigatori yewe ikinyoma ngo ntiwite kubyaha byacu ahubwo wite kukwemera kwa kiriziya umva uko gutekinika ntawavuga amanyanga arimo mana we ahaaaa
Kanda hano umusubize

MWIZERWA - 17/05/2017 saa 02:32

Emmy, nubwo wizera Imana ntukora ibyaha ?? None se ntiwirirwa usaba Imana ngo ntiyite kubyaha uyikorera ikugirire ubuntu ? Gusaba Imana ngo ntiyite kubyaha byawe ariko yite kukwemera uyifitiye nka Dawidi ikibazo kirihe ???!!!!!!!!!! Njye ibyo nkubwira ni amateka ntabwo ari ibihimbano kandi kuba Papa wambere ari petero agakurilirwa na LINI, ANACLET, CLEMENT, EVARISTE n'Abandi bakurikiye wowe niba ubihakana bitangire ikimenyetso ko ataribyo. Ndi Umugatorika utari umuhezanguni (Nka Emmanuel Macron: En Marche) wowe niba unyomoza ibyo nanditse ndagusaba kumvuguruza ukabitangira n'igihamya. Kuba Kiriziya yarakoze ibyaha byinshi si igitangaza, kumara Imyaka ibihumbi bibiri udakosa nibyo byaba ari igitangaza. Reba akavuyo kari mumatorero y'iki gihe ari gushingwa ubu maze umbwire nyuma y'imyaka maganatanu ibyo azaba yaragezeho. Niba wifuza ko tuganira uzanyandikire kuri 0788403253 naho ibindi wibereye mu bufana butagira icyo bushingiyeho !!!!!!!
Kanda hano umusubize

k c - 15/05/2017 saa 09:29

murasetsa,ntushobora kuba papa,utarabaye umwicanyi ( umusirikare)kuko papa yohan poul wa mbere,yitwaga sawuri,atarajijishango ahindure izina,yari umwicanki,nintayo mpamvu utaba papa utarabaye we.
Kanda hano umusubize

k c - 15/05/2017 saa 09:27

murasetsa,ntushobora kuba papa,utarabaye umwicanyi ( umusirikare)kuko papa yohan poul wa mbere,yitwaga sawuri,atarajijishango ahindure izina,yari umwicanki,nintayo mpamvu utaba papa utarabaye we.
Kanda hano umusubize

b - 25/05/2017 saa 08:06

K.C, uvuze amanjwe pe ASHINGYE KU BUJIJI
Kanda hano umusubize

Mahoro - 14/05/2017 saa 17:44

Nibyo ikibazo si ukuvuga ngo Papa ni umwirabura cg umuzungu, icy'ingenzi ni uko atanga ubutumwa buhindura kdi buharanira amahoro yo mu mitima n'ayo ku isi tukayaharanira, Naho iby'uko Kiliziya yaba hari amakosa yakoze, ntawe udakosa nta n'idini cg urusengero wambwira ngo nta makosa yigeze ahaba cg ibyaha, yaba abeshye. Mureke buri umwe yemere ukwe yoye kubohora undi. Imana niyo izaca urubanza, rukwiye kdi nemera ko yo itanareba nk'uko tureba. Murakoze
Kanda hano umusubize

mmmm - 13/05/2017 saa 09:36

Nina aribyo uzambwire buri rusengero ruba hano kw'isi rumanure imisaraba jya mbona gusa umusaraba usobanura kwemera Niko byumva
Kanda hano umusubize

NZARAMBA John - 14/05/2017 saa 15:03

Ntabwo INSENGERO zose zikoresha imisaraba.Kandi gutunga umusaraba,ntibivuga ko uba ukora ibyo imana ishaka.Akenshi,abiyita abakristu bakoresha imisaraba mu ntambara.Urugero,mu ntambara za CRUSADES zabaye hagati y'imyaka ya 1100 na 1300 nyuma ya YESU,bakoreshaga imisaraba bagiye kurwana.INGABO za Habyarimana zajyaga kurwana na FPR zambaye amashapule n'imisaraba.Ibihumbi by'abapadiri bashinja gusambanya abana n'abakobwa muli Amerika,babikoze bambaye imisaraba.Ntabwo rero UMUSARABA bivuga kwemera YESU.Abigishwa ba YESU n'Intumwa ze,ntabwo bambaraga imisaraba.Bible itubuza kubaza ibiti cyangwa kubumba amashusho tugamije kubikoresha mu masengesho (KUVA/EXODUS 20:4,5).Ndetse Bible ivuga ko abantu bashyira biriya bibumbano mu nzu zabo bazarimbukana nabyo ku munsi w'imperuka (Gutegeka/Deuteronomy 7:27).Kubera ko imana ari UMWUKA,ishaka ko tuyisenga nta kintu tureba (Yohana 4:24).
Kanda hano umusubize

Pierre - 12/05/2017 saa 18:28

Ntaho ivangura ritaba;Imyaka ibihumbi nta mupapa w'umwirabura
Kanda hano umusubize

NYOMBAYIRE Michel - 12/05/2017 saa 13:45

Ikibazo ntabwo ari PAPA w'umuzungu cyangwa w'umwirabura.Ikibazo ni "Ese PAPA koko akorera imana?"Ku ngofero ya PAPA yitwa TIARE,handitseho ngo "VICARIUS FILI DEI" mu rulimi rw'IKILATINI,bisobanura ngo "umusimbura wa YESU " hano ku isi.Ikindi kandi PAPA yigisha ko atajya yibeshya,Gatolika ikigisha ko PAPA wa mbere ari PETERO. Ibyo byose ni ibinyoma bidashingiye kuli Bible.YESU nta muntu yasize ku isi ngo amusimbure kuko ntawe ureshya nawe.YESU nta cyaha yakoze,ariko Bible ivuga ko abantu bose dukora ibyaha,na PAPA arimo (Umubwiriza 7:20).Kuvuga ko usimbura YESU kandi ko utajya wibeshya,ni icyaha cyo KWIYEMERA.Nta hantu na hamwe muli Bible havuga ko PAPA wa mbere ari PETERO.Ni ibintu Gatolika yahimbye kugirango bayemere ko yashinzwe n'imana.Nta hantu na hamwe havuga ko Gatolika ikomoka ku mana. Nkuko Bible ivuga,Intumwa PETERO yali afite umugore n'abana.Ikindi kandi ntabwo PETERO yigeze kuba i Roma,ntabwo yasengaga MALIYA nkuko PAPA abikora.Urugero,ubwo PAPA John Paul II yazaga hano mu Rwanda muli 1990,yageze ku Kamonyi hari ikibumbano cya Maliya,arapfukama arakiramya.Ageze n'i KABGAYI,nanone yarapfukamye,aramya ikindi kibumbano cya Maliya.Nyamara muli KUVA/Exodus 20:4,5,imana itubuza Gupfukamira IBIBUMBANO.Kuko ni IBUMBA cyangwa IGITI,ntabwo ari MALIYA.Nta muntu numwe uzi uko MALIYA cyangwa YESU basaga.Uretse no KUBIPFUKAMIRA,abantu bose batunga ariya mabumbano n'imisaraba mu nzu zabo no mu modoka,bazarimbukana na byo ku MUNSI W'IMPERUKA nkuko Bible ivuga muli Gutegeka/Deuteronomy 7:26.Byaba byiza abatunze IBIBUMBANO n'IMISARABA babijugunye hakiri kare,Umunsi w'Imperuka utari waza.Imana ni UMWUKA,abantu bayisenga bagomba kuyisenga nta kintu bareba nkuko tubisoma muli Yohana 4:24.Abigishwa ba YESU basengaga badakoresha IBIBUMBANO cyangwa IMISARABA,kubera ko ari IDOLATRY.NIMUKANGUKE.
Kanda hano umusubize

Eric Musafiri - 14/05/2017 saa 03:42

Que Dieu vs benisse mn frère! ainsi dit le seigneur*
Kanda hano umusubize

Mirara Pascal - 15/05/2017 saa 06:04

Vicarius Filii Dei, ntibivuga umusimbura wa Yesu, uzabeshye abandi Michel we! Ibyo muvuga byo muri Deuteronomy cyangwa Ancient testament, mujye mubishyira muri context yabyo y'icyo gihe! Niyo mpamvu iyo buri wese avuga ko yasobanura Bibiliya atanarize izo contexts zose twemeza ko aba abeshya abantu. icyo gihe abantu basengaga ibibumbano vyenyewe, ntabwo ari didactic materials zavugwaga hariya!!! Ibyo muri Ancient Testament muragomba no kujya mureba imico n'amateka y'icyo gihe byo muri kiriya gihugu agakiza kavukiyemo, abantu bamwe batajya baroga abaturage mu mutwe bagamije inyungu zabo!
Kanda hano umusubize

j. - 15/05/2017 saa 06:51

Mw'iyobokamana uri injiji
Kanda hano umusubize

MWIZERWA - 15/05/2017 saa 09:48

Wowe NYOMBAYIRE michel ndumva ushaka kuyobya Abantu. Papa wambere ni Petero intumwa kandi yaguye anashyingurwa hariya i Vatikani Papa uriho asomera misa. Petero yakurikiwe na LINI kandi ari muri BIBILIYA uzasome neza amabaruwa ya Pawulo uzamusangamo. ibyo kuba YESU nta musimbura yasize uzasome ivanjili cg ubutumwa bwiza bwa YOHANI amagambo YEZU yabwiye intumwa amaze kuzuka. Ibindi uzampamagare 0788403253. Thx !!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X