Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amateka n’umuco >> 

Ese nikoko abami 3 baheruka gutegeka mu Rwanda baba barazize umuvumo wo kutubahiriza amabwiriza y’ubwiru?

Mu Rwanda kugira ngo umwami yimikwe byagombaga kwemezwa n’abiru bagategura imihango yo kwimika bakagira amabwiriza batanga agomba kubahirizwa. Umwami Yuhi V Musinga, Mutara III Rudahigwa na Kigeli V Ndahindurwa ni bamwe mu bamwe batubahirije amabwiriza y’ubwiru biza kubaviramo kugwa ishyanga. Ese nibaba barazize umuvumo wo kutubahirizo imiziririzo y’abiru?

1. Yuhi V Musinga


Cyaraziraga kikaziririzwa ko mu gihugu habaho kudeta mu gihe cy’ubwami. Iri ni rimwe mu mabwiriza y’abiru abami bari bakomeyeho cyane. Umwami yasimburwaga n’umwana we wabaga yararazwe ubwami cyangwa undi wo mu muryango abiru baba barateganyije mu gihe umwami yabaga atarabyaye.

Yuhi V Musinga ntiyubahirije ibijyanye no kudakora kudeta kuko yahiritse umuvandimwe we Rutarindwa wari wararazwe ubwami.

Mu kwimika Musinga ihame ryo kwimikwa n’abiru ntiryubahirije ahubwo yimitswe na ba nyirarume Kabare na Ruhinankiko.

Iby’uyu mwami byaje kurangira aciwe n’Ababiligi I Moba muri Kongo ari naho yaje kugwa aranahatabarizwa (gushyingurwa).

2.Mutara III Rudahigwa


Nk’uko nabivuze haruguru ko umwami yimikwa n’abiru, Mutara III Rudahigwa ntiyigeze yimikwa n’abiru ahubwo yimitswe n’Ababiligi nyuma yo guca ise Musinga agacirirwa I Moba muri Kongo Mbiligi.

Rudahigwa yaguye mu Burundi mu rugendo yarimo. Bivugwa ko yaba yarishwe arozwe n’abaganga ku kagambane k’abategetsi b’Ababiligi.

3.Kigeli V Ndahindurwa

Kigeli Ndahindurwa ni umuvandimwe wa Rudahigwa yabyawe n’Umwami Musinga.Impamvu Rudahigwa atasimbuwe n’umwana we agasimburwa n’umuvandimwe we n’uko Rudahigwa atigeze abyara.

Nk’uko Kigeli V Ndahindurwa atigeze aganirizwa n’abiru ngo abwirwe ibijyanye n’imihango agomba kubahiriza, biri mu byatumye nawe yimikwa n’Ababiligi ihame ryo kwimikwa n’abiru riburizwamo gutyo.

Umwami Kigeli V yatanze tariki 16 Ukwakira 2016 muri Leta ya Virginia muri Amerika.Yatanze amaze imyaka isaga 50 mu buhungiro, nyuma yo kumeneshwa n’abakoloni mu mwaka wa 1961.

Nyuma y’urupfu rwa Kigeli V, abagize umuryango we w’abahindiro bacitsemo ibice bibiri bamwe bashaka ko atabarizwa mu Rwanda abandi bashaka ko atabarizwa aho yari amaze iyo myaka yose mu buhungiro.

Tubabwire ko aba bami uko ari batatu nta numwe wigeze yimikwa n’abiru cyangwa ngo bagire amabwiriza bahabwa n’abiru. Aba bami bose nta n’umwe waguye mu Rwanda aho abenshi bahera bakeka ko waba ari umuvumo wo kutubahiriza amabwiriza y’ubwiru.

Gusa umwe muribo yaguye ishyanga aba ari naho atabarizwa naho uwa nyuma ariwe Kigeli V Ndahindurwa we azashyingurwa mu Rwanda.
Ese ibi byose ntaho bihuriye n’uyu muvumo uvugwa w’abiru?

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Tony - 15/04/2017 saa 07:08

Bavumwe n'abera
Kanda hano umusubize

iganze - 13/03/2017 saa 09:49

Ni nde wabavumye?Baba ibivume kubo batubahirije imihango yari isanzwe ikurikizwa nta muntu wabavumye?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X