Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ese ubwiyongere bw’inka n’umukamo bihagaze bite nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi?

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,abayikoze ntibirengagije no kwica amatungo by’umwihariko inka, kugeza ubwo bari banacuze umugambi w’uko ntazasigara.Nyuma ya Jenoside Leta y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose kugirango abaturage bihaze mu biribwa harwanywa imirire mibi ishyiraho gahunda zizahura ubworozi kugeza ubwo umukamo wikuba mu gihe gito.

Mu 1994 umukamo w’amata umaze kwikuba inshuro zisaga 10 ibyo ngo bikaba byaratewe no kongera umubare w’inka no kuvugurura icyororo cyazo nkuko bitangazwa na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uko abicanyi batsembaga abantu niko n’inka zasahuwe ku buryo hari abavuga ko ngo batatekerezaga ko hari nka izasigara mu Rwanda nkuko bitari byoroshye kwibwira ko hari uzarokoka iyo Jenoside.

Umuyobozi ushinzwe ubworozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Rutagengwa Theogene avuga ko mu byatumye inka ziyongera mu Rwanda harimo gahunda ya Girinka no kuvugurura ubworozi muri rusange.

Imibare dukesha Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko kugeza muri 2016 u Rwanda rwari rugeze kuri toni zisaga ibihumbi magna arindwi z’amata ku mwaka zivuye kuri toni 7,200 mu 1994.

Mu 1994 kdi mu Rwanda haburwaga inka 172,000 muri 2016 zikaba ziri zimaze kurenga miliyoni na magana atatu.

Gusa n’ubwo minisiteri igaragaza iyi mibare, usanga bamwe mu bayobozi batungwa agatoki badindiza gahunda ya girinka,aho bamwe usanga baka amafaranga bise ay’ikiziriko kugiranga bamwe mu baturage bahabwe inka,nyamara iyi gahunda yarashyiriweho buri munyarwanda utishoboye mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X