Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ese umunyamakuru yemerewe kuba mu mutwe wa politiki?

Inzego z’ubuyobozi zivuga ko ntawabuza umunyamakuru kuba mu mutwe wa politiki ariko ngo agomba kwitwararika mu gutangaza inkuru ahanini zigendanye n’amatora.

Nibura mu gihe kitarenze amezi 3 gusa, u Rwanda ruraba rwinjiye mu matora y’umukuru w’igihugu, ni amatora ari hejuru y’ayandi ukurikije ko uyu ari umuyobozi ukuriye bose uba ategerejwe .

Itangazamakuru , ni imwe mu nzira ikomeye yo gutangariza abaturage ibigendanye n’amatora, Ariko se Umunyamakuru yemerewe kuba mu mutwe wa Politiki ?

Kuba ari umuturage mbere yo kuba umunyamakuru benshi bavuga ko kutawubamo byafatwa nko kubuzwa uburenganzira, ubu hirya no hino hari kubera amahugurwa agamije kwibutsa abanyamakuru inshingano zabo mu bihe nk’ibyo .

Nyamara ariko bamwe mu banyamakuru bemeza ko Umunyamakuru w’umwuga agomba kumenya uburyo nyabwo bwo kuba mu mutwe wa Politiki no kuba umunyamakuru.

Nyamara nubwo aba banyamakuru bemera ko bari mu mitwe ya Politiki , ngo bisa n’ibigoye kuba umunyamakuru n’umurwanashyaka.

None bihuzwa bite mu bihe by’amatora?

Mbere yaho cyangwa nyuma yaho, ngo bisaba kwitwararika bikomeye bitabaye ibyo nk’umunyamakuru ngo ushobora kwica umwuga, kubwa Rene Antere RWANYANGE ati buri kintu n’igihe cyacyo , injira mu bikorwa by’amatora ubikore neza utuje nurangiza ubone ubusubira mu bunyamakuru nabwo ubukore utuje ,ariko umuwuga ngo ukurange.

Gerard MBANDA Ushinzwe itangazamakuru muri RGB imbere y’abanyamakuru mu mahugurwa yateguwe n’ikigo Media Impacting Communities ku bufatanye na USAID, ati umunyamakuru agomba kwirinda amarangamutima niba agiye gushaka inkuru z’amatora ntagomba kugendana ibirango by’umutwe wa Politike n’ibindi .

Amatora, ni kimwe mu bikorwa usanga abantu bose bahanze amaso ,ntawe ushobora kuyirengagiza mu gihe ari mu gihugu ariko uburyo ahanini bworohera abaturage mu kumenya ibigendanye nayo cyangwa uko hirya no hino ibikorwa byayo bihagaze yewe n’ibisubizo byayavuyemo inzira yambere binyuzwamo ni itangazamakuru .

Iyi niyo mpamvu inzego zitandukanye z’ubuyobozi zisaba iryo tangazamakuru kwitonda rigaha abaturage amakuru acukumbuye kuri ibyo bikorwa ariko kandi akozwe kinyamwuga.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Batware - 9/05/2017 saa 14:15

Umunyamakuru ashobora kubumunyakuru wishyaka runaka ariko icyo gihe abatandukanye nawa munyamakuru uri murwego rwa kane rwubuyobozi bugendera kuri demokarasi ihamye.Numwo bitamubuza kugiramarangamutima kwishyaka runaka ndetse kumutimanama we akaritora agomba guhora yitwararika akagumana neutralité ye kuko ikinyamakuru kibimusaba kwikubitiro ndeste akabisinyira.
Kanda hano umusubize

ZAKAYO Emmy - 9/05/2017 saa 13:54

Abanyamakuru bali bakwiye kutivanga muli Politics.Nyamara nibo bashyigikira abanyepolitike kurusha abandi kubera gushaka umugati.Mulibuka ibyo ba Hitimana Noheli,ba Kantano,ba Bemeriki Valerie bakoze muli 1994 kubera gushyigikira AKAZU ka president Habyarimana. Nubu niko bimeze.Abanyamakuru ba RBA usanga bose ari FPR kubera kwishakira umugati. Nta na rimwe uzumva BARORE Cleophas avuga ibintu bitagenda,ahubwo aba arata LETA yamuhaye umugati.Nyamara dufite ibibazo byinshi.Nta munyamakuru wa RBA ushobora kuvuga ikibazo cy'ubushomeri,inzara yica abantu,ubukene,etc...Bose baba barata LETA gusa,nkaho nta bibazo bihari.Abanyamakuru nibo ba Politicians kurusha abandi.Igitangaje nuko BARORE Cleophas ari Pastor muli ADEPR!!!Yiyita umukozi w'imana nta soni kuko ADEPR nayo imuha umushahara wa buli kwezi.
Kanda hano umusubize

Kagabo - 10/05/2017 saa 17:39

Igihe kizagera maze Barore akanirwe urumukwiye kimwe naba Kantano.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X