Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Urukundo >> 

Ese waba ugira ubushake buke bwo gutera akabariro? Ni mpamvu ki ituma icyo kibazo kibaho

Ni he haturuka ubushake buke bwo gutera akabariro? Abantu benshi, abubatse ndetse n’ingaragu, usanga bakunze kwibaza bene iki kibazo!

Ibi si igitangaza kuko kimwe mu bitabo biherutse, kikaba cyaranaguzwe cyane, ni igitabo cyanditswe n’Umunyamakuru Sophie Fontanel kikaba kitwa «L’Envie» cyangwa se ‘ubushake mu Kinyarwanda. Iki gitabo rero kikaba kibyukije ibibazo byinshi ku bigendanye no kwifata gukora imibonano mpuzabitsina, nk’uko byatangajwe muri icyo gitabo, muri Edition (icapisho) Robert Laffont.

Kugeza ubu abahanga mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina ndetse n’impuguke mu bijyanye n’ubuvuzi bushingiye ku mitekerereze (sexologues et psychotherapeutes specializes), byose bigana ku bubaka ingo, bakaba basatiriye iyi ngingo ngo bayigeho neza, bityo bajye babasha gutanga ibisubizo nyabyo ku babagana bashaka ubufasha.

Mu gihe mu myaka ya za 1970 kugeza mu 1980, ikibazo cyari cyiganje muri rusange cyari uburyohe n’umunezero mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ubu noneho igiteye inkeke ni ukugira ubushake bwo gukora iyi mibonano ishimisha abatari bake, ariko abandi ugasanga nta gitekerezo bayifiteho., nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru le Figaro dukesha iyi nkuru.

Umuhanga mu busesenguzi bujyanye no kubaka ingo ndetse n’imibonano mpuzabitsina, ari we Alain Héril, mu gitabo aherutse gushyira hagaragara yise ‘Les Ados, L’Amour et le Sexe’, yavuze ko 80% by’abakundana (couples) yakira baba bafite ikibazo cyo kugabanuka, yemwe no kubura burundu ubushake bw’imibonano mpuzabitsina.

Ngo igitangaje cyane ariko ni uko abo bakunzi baba bakundana cyane kandi bakabasha kumvikana.

Ibi ariko ngo ntibiramba kuko iyo iryo gabanuka cyangwa se ibura ry’ubushake bwo gutera akabariro ribaye igihe kirekire, nk’imyaka 4 kugeza kuri 5, ngo bitangira kubatera kwibazanyaho, bakagira agahinda, ari na bwo bafata inzira imwe yo kujya kureba uwabafasha gukemura icyo kibazo bita ingutu, nk’uko Héril akomeza abitangaza.

Cyakora abahanga bemeza ko ubushake bwo gutera akabariro budahora bumeze kimwe kandi bikemezwa na bamwe mu babibayemo igihe kinini.

Ubwo umugore w’imyaka 48 yaganiraga n’uyu muhanga mu by’imibonano mpuzabitsina, Alain Héril, yamugaragarije ko hari igihe bagishakana n’umugabo we, imibonano mpuzabitsina yagendaga neza, ariko ngo nyuma y’uko babyaye abana, kubarera mu buryo busanzwe no kubarihira amashuri ngo byabaye nk’umutwaro ubavuna ibitugu, ku buryo ngo wasangaga ari byo batekerezaho. Ngo bitewe n’uwo mutwaro bari bikoreye, igihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina cyagendaga kijyamo intera.

Cyakora ngo hari igihe cyageze akajya yumva atanogewe mu gihe cy’ako kabariro, ngo ni bwo byaje kuba ikibazo. Naho ubundi, ngo hari n’ibindi bitari imibonano mpuzabitsina abantu bubatse baba bagomba gushyiraho umutima kandi bakabikora neza kugira ngo ubuzima bukomeze.

Ku bw’ibyo rero, Alain Héril asanga igitandukanya ingo cyangwa se abakundana atari imibonano mpuzabitsina ubwayo, ahubwo ngo ukutabasha kumvana no kumvikana ku gitumye bari kumwe. Ngo iyo iki kibazo bakiboneye umuti, ikijyanye n’imibonano mpuzabitsina kigira uruhare rutari runini cyane mu kubana kwabo.

Ni iki gishobora kugabanya umunezero mu gihe cyo gutera akabariro?

Ngo hari igihe umwe mu bakorana imibonano mpuzabitsina ashobora guhisha uko ameze, nubwo yaba atanezezwa n’imibonano mpuzabitsina. Akenshi ngo ibyo biba ku muntu ugira ikibazo akajya kwisuzumisha wenyine aho kugira ngo bagende ari urugo (couple).

Ibi kandi ngo bituruka ko buri wese ashobora kuba yikeka kuba nyirabayazana w’icyo kibazo. Aha hakaba havugwa kuba umugore yaba nta bushake buhagije aba afite bwo gukora imibonano mpuzabitsina, bityo umugabo agasa n’uwikoresha ,cyangwa na none umugabo akaba afite ikibazo cyo kurangiza vuba, umugore ataragezwayo, bityo uwo mugore ntabashe kugira icyo yumva cy’umunezero.

Undi mushakashatsikazi mu bijyanye n’Imitekerereze ari we Maïté Sauvet ukorera Kigo cy’Ubumenyi bw’Imitekerereze cya Méditerranée akaba n’Umwanditsi w’igitabo yise ‘Etre soi dans le Plaisir’ (kuba uwo uri we mu gihe cy’umunezero) we yavumbuye ubundi busobanuro bw’iri gabanuka bw’ubushake bwo gutera akabariro.

Aha ngo asanga ibintu bikunze gukoreshwa na benshi byo kureba amashusho y’abakora imibonano mpuzabitsina (porno) kugira ngo babashe kubishaka neza Atari wo wagakwiye kuba umuti wo gutera akabariro neza no kongera umunezero.

Ku bw’uyu mushakashatsi, ngo kubera ko abantu baba batazi uburyo bwo gukora icyo gikorwa neza, ni yo ntandaro yo kubura ubushake.

Avuga ko gukora imibonano mpuzabitsina igeza ku munezero bidashingira ku kureba, ahubwo ngo gukorakoranaho gukirigira umubiri byongera ubushake n’amashagaga, bigahembere ibyishimo n’umunezero birundurira mu mibonano mpuzabitsina yishimiwe kuri bose kuko baba bayigizemo uruhare.

Aha Maïté Sauvet avuga ko guhubukira gukora imibonano mpuzabitsina, nk’ibishingiye ku kureba amashusho nta reme biba bifite, ahubwo agatsindagira ko iyo habayeho uko gukorakoranaho no gukirigitana, biba byiza kurushaho kuko umubiri wose uba wisanga muri uwo munezero. Agira ati ‘Igitera igabanuka ry’ubushake bwo gutera akabariro ni uko ababikora baba batumva umunezero rusange ushingiye mu ntekerezo zabo zose kandi ku mubiri wose, mu gihe bakora icyo gikorwa cy’urukundo”.

Cyakora hari ibindi bishobora gutera ubushake buke mu mibonano mpuzabitsina. Muri ibyo twavuga uburwayi bwa diyabeti, uburwayi bwa prostate ndetse no kwikinisha nyuma y’igihe runaka bitera ubushake buke mu mibonano mpuzabitsi.

Iki kibazo kugeza ubu ntikirabonerwa imiti irambye n’ubuvuzi bw’abanyabulayi n’abanyamerika. Ubuvuzi bw’abashinwa bukoresheje imiti y’umwimerere nibwo bwonyine buvura ubu burwayi.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ndihokubwayo - 30/12/2016 saa 07:57

jewe ndafite umugore n'abana babiri ariko hari uwundi mugore abanye nabi n'umugabowe kubera vyanse ko avyara aguma ansaba ngonzomutere inda kugira umugabo amubone neza nkoriki?
Kanda hano umusubize

Marko Ntazama - 28/12/2016 saa 10:25

Mungire Inama Jew Mfite Ikibazo Nahoze Nikinisha Hahera Imyaka Ine Mbikora Buri Musi Nne Ubu Narabihagaritse Kuko Nabonye Ko Vyanteye Ingwara Kandi Ikomeye Singishukwa Kabone Niyo Naba Ndikumwe Numukobwa Eka Sinshukwa Byaranze Nne Nakora Iki Ngo Nsubire Nkuko Nahoze
Kanda hano umusubize

Hakizimana Lydvine - 30/12/2016 saa 07:55

Duhamagare cg utwandikire kuri 0788392563(whtsp) & 0725407019 tugufashe kandi uzakira usibire nka mbere.
Kanda hano umusubize

- 27/12/2016 saa 09:23

nibaza niba urukundo rwangarukamo kuko uwo muganga mukunda cyane mwabantumwe.kuko ntacyo atampa.ikibazo ngira nkora sex nkababara.post y,inyuma igera kuri nyamura numva mbabara.niba ar,uko mfite agapira ko mumura!mungire inama kuko bituma ntamuryohereza frech.murakoze.
Kanda hano umusubize

Lydy - 27/12/2016 saa 10:04

Ndabizi ko iki kibazo gikunze gutuma ingo nyinshi zisenyuka, ariko igisubizo ni ukugana muganga kandi iyo ufashe umuti urakira neza cyane. Niba ufite icyo kibazo kandi ukaba wifuza ko gikemuka burundu hamagara kuri +250788392563 +250725407019 maze bagufashe. Nzi neza ko uzatanga ubuhamya ko wakize.
Kanda hano umusubize

- 27/12/2016 saa 09:21

nibaza niba urukundo rwangarukamo kuko uwo muganga mukunda cyane mwabantumwe.kuko ntacyo atampa.ikibazo ngira nkora sex nkababara.post y,inyuma igera kuri nyamura numva mbabara.niba ar,uko mfite agapira ko mumura!mungire inama kuko bituma ntamuryohereza frech.murakoze.
Kanda hano umusubize

- 27/12/2016 saa 09:10

Nitwa bibineza aline.mbandikiye ngiranti mungire inama;nakundanye n,umusore nigaga mumwaka wa4 secondary nibwo nageraga muwa5 weyigaga kaminuza.gato cyane aba ararangije najye murabyumva yansigiye inda yakomeje kunyicisha ubwenge ansiga munshutize ngo azaza kuntwara murabyumva murugo byabaye imiserero ndahava.nyuma naje kumenyako afite undimwana atigeze yakambwira kdi ko nyina w,umwana bishobokako banabana mugihe cy,ibiruhuko.kdi we akambwirako abana n,ababyeyi .nyuma naje kuva muriza nshutize ngenda iwabo mucyaro nsanga bimukiye hanze niwe usigaye murwanda.yirirwa yirongorera abakobwa.mfata icyemezo nsubira iwacu.ndabyara ntakintu yigeze ampa umwana agize umwaka1 nakundanye n,undi mutype w,umuganga aramfasha angira inama turimo twipangira kubana.none arimo shaka kugaruka murukundo kdi sinkimushaka.mbabazwa cyane n,uko ahongiye gusengerahose aho banzi n,abatanzi yewe nigira n,inkumi bishoboka ariko bakambwirako uw,imana yanjyeneye ar,uwambyariye uko byagenda kose.nkibaza nti ese ibikomere nzabikira bishire?
Kanda hano umusubize

- 4/01/2017 saa 01:32

nibaariukukwicira ubukwec?ikomerezeurukundodi
Kanda hano umusubize

viva - 26/12/2016 saa 23:44

ubuvuzi bwabashinwa bukorera hehe?mwaturangira
Kanda hano umusubize

Lydy - 27/12/2016 saa 10:05

Ndabizi ko iki kibazo gikunze gutuma ingo nyinshi zisenyuka, ariko igisubizo ni ukugana muganga kandi iyo ufashe umuti urakira neza cyane. Niba ufite icyo kibazo kandi ukaba wifuza ko gikemuka burundu hamagara kuri +250788392563 +250725407019 maze bagufashe. Nzi neza ko uzatanga ubuhamya ko wakize.
Kanda hano umusubize

ddy - 28/12/2016 saa 10:25

ndashakumukobwa twakundana nkazamugirumugore ,whatsap +250783338900
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X