Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ese waba uzi impamvu John Mirenge yakuwe k ’Ubuyobozi bwa RwandAir igitaraganya?

Mu nama y’Abaminisitiri yabaye kuwa Gatatu tariki ya 5 Mata 2017 iyobowe na Perezida Kagame, yafashe imyanzuro irimo ko abayobozi batandukanye bakurwa ku myanya yabo bagasimbuzwa abandi, uwavuzwe cyane ni John Mirenge wari umaze imyaka irindwi ari Umuyobozi Mukuru wa RwandAir.

Mirenge yasimbujwe Col Chance Ndagano wari umucamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare aba umuyobozi w’agateganyo w’iki kigo gitwara abantu mu kirere.

Nyuma y’izi mpinduka mu buyobozi bukuru bwa RwandAir havuzwe byinshi, abantu bibaza icyaba cyabiteye dore iki kigo cyari kimaze iminsi gikora amavugururwa n’ishoramari rikibashisha kugera ku rundi rwego muri Afurika.

Muri ayo mavugururwa harimo igurwa ry’indege nini nka Airbus A330-300 yaguzwe asaga miliyoni 200 z’amadolari ya Amerika ndetse n’itangizwa ry’ingendo ndende zirimo izigana Mumbai kimwe n’umugambi urimo gutangira kujya mu Bwongereza ku kibuga cy’indege cya Gatwick n’i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Izi mpinduka mu mikorere ya RwandAir n’indi migabo n’imigambi by’igihe kirekire byagaragaza iterambere ry’iki kigo ni bimwe mu byatumye abantu benshi bibaza ku mpinduka zakozwe mu buyobozi bukuru bwayo.

Perezida Kagame ati ‘ntawe ngomba ibisobanuro’

Mu kiganiro Umukuru w’Igihugu yagiranye na Jeune Afrique kuwa 4 Gicurasi muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yasubije ibibazo by’Umunyamakuru François Soudan ku ngingo zitandukanye zirimo itorwa rya Emmanuel Macron nka Perezida mushya w’u Bufaransa, Politiki ya Donald Trump, amavugururwa ya Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ibijyanye n’amatora y’Umukuru w’Igihugu ategerejwe muri Kanama uyu mwaka.

Perezida Kagame yavuze ko amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa munani areba abanyarwanda ndetse ku ruhande rwe nta kindi azabwira abaturage usibye kubibutsa ko bakwiye gukorera hamwe kugira ngo bagere ku iterambere bifuza. Yashimangiye ko we atari umuntu wizeza abantu ibitazashoboka.

Umukuru w’Igihugu yabajijwe ku bijyanye n’amavugururwa yabaye mu buyobozi bukuru bwa RwandAir mu buryo busa n’ubutunguranye kandi ikigo cyarasaga n’ikiri mu nzira nziza, nyuma ntihasobanurwe impamvu.

Perezida Kagame yahise asubiza Umunyamakuru Soudan ati “ Nsobanura iki ? Nsobanurira nde ?”

Umunyamakuru yabwiye Perezida Kagame ko RwandAir ari ikigo gikomeye mu gihugu ndetse cyasaga n’igihagaze neza. Amusubiza agira ati “Ese koko niko bimeze ? Ni ibyo kwibazwa.”

Yakomeje agira ati “ Abanyarwanda bampaye inshingano zo kuyobora igihugu mu nyungu zabo.

JPEG - 13.7 kb
John Mirenge

Niba mbona ko Umuyobozi Mukuru wemejwe n’Inama y’Abaminisitiri atari gutanga umusaruro nari mutegerejemo mu gihe twemeranyije ndetse n’inyungu zigera ku baturage ntabwo ziri ku kigero kiboneye, mfite ububasha n’inshingano zo kumusimbuza. Nta gihe dufite nta n’impamvu y’ibiganiro kuri iyo ngingo. Abanyarwanda baranyizeye."

Perezida Kagame yabajijwe icyo atekereza ku kuba abandi bayobozi bo mu gihugu bashobora kumuha raporo zinyuranye n’ukuri bitewe n’impamvu zitandukanye cyangwa se hari ibyo badashaka kugaragaza, asubiza ko ibi abifitiye umuti usharira.

Ati “ Ibyo ndabizi. Ariko mbifitiye umuti ukomeye. Nsaba ko bamenyesha ibikorwa kandi nzi kugenzura umusaruro. Imibare yo ntabwo ibeshya. Mushobora kumbwira ibyo mushyaka byose ndetse mugashaka no kumbeshya, ariko amaherezo umusaruro w’ibyo mwakoze uzivugira, kandi ibyo ni na byo mpa agaciro byonyine nta marangamutima.

JPEG - 31.4 kb
Perezida Kagame ubwo yaganiraga na François Soudan wa Jeune Afrique muri Mata 2017

Urugero : Minisitiri w’Ubuzima ashobora kumbwira ibyo abona ko ari byiza kuri we, azi neza ko azagenzurwa nko ku mibare y’abana bapfa bakiri bato n’abagore bapfa babyara. Ni nako bimeze ku kwihaza mu biribwa, amazi, amashanyarazi, amashuri n’ibindi. Hari imibare n’ ibishushanyo byerekana impinduka kuri byose. Icy’ingenzi ni ukumenya kuyisesengura.”

Perezida Kagame kandi yakomeje avuga ko atajya yicuza ku mwanzuro n’umwe yafashe ndetse ko n’iyo byaba ko akora ikosa areba cyane ku kugabanya ingaruka ryatera. Ibi abishimangira avuga ko umuntu yakwibeshya aho kugira ngo ntihagire icyo akora.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

muhire - 18/05/2017 saa 09:21

Ariko njye muzambarize nyakubahwa Prezida niba ibibazo twe abaturage twe tugira abizi. Cg wenda aziko a banyarwanda ari ababa i Kigali gusa.
Kanda hano umusubize

muhire - 18/05/2017 saa 09:19

Ariko njye muzambarize nyakubahwa Prezida niba ibibazo twe abaturage twe tugira abizi. Cg wenda aziko a banyarwanda ari ababa i Kigali gusa.
Kanda hano umusubize

Kigoma - 17/05/2017 saa 12:55

Barigushaka undi munya israeli kuko uriya afande bashyizeho nuwagateganyo.Muhame hamwe mwirebere ahubwo.
Kanda hano umusubize

d.r flederk - 17/05/2017 saa 06:58

Ahubwo nyakubahwa president wacu mukore nigenzura murebe ko mirenge john atigwijeho imitungo ya rwandair kumwirukana ntibihagije nimusanga yarariye mumuhane.
Kanda hano umusubize

- 16/05/2017 saa 10:36

Ninkuru yakababaro mufata nkumubyeyi wange,yamfashije bishoboka mubyeyi mwiza komeza kwihangana imana irakuzi
Kanda hano umusubize

Jd - 16/05/2017 saa 05:06

Mubyukuri nanjye simbona impamvu yamukuyeho, umutwe winkuru utandukanye nibiri munkuru nyirizina kuko Ntampamvu mbonyemo kbs
Kanda hano umusubize

nyirishema - 15/05/2017 saa 17:32

biracyemuka bidatinze kuko bimaze kugaragara rwose ashinzwe gutwara abantu ni badufashe kuko birakomeye tiri gucyererwa cyanye munzira
Kanda hano umusubize

mukiza darius - 15/05/2017 saa 11:42

Perezida ni uburenganzira bwe twamuhaye. Ariko naduiize abayobozi badafite umumaro ahubwo birirwa bamubeshya ko bakora kandi ari ukurya gusa. Mu cyaro biracika, abaturage bemerewe nabi rwose, Nyakubahwa perezida badukize kuko ni benshi batagize icyo bakora, baraulaze no kutwaka za ruswa, ubukene ni bwose, batwimye aho duhinga muri nyagatare, gatsibo, gicumbi kandi bo bafite amasambu yibera aho rwose nadutabare atajejetse niwe twizeye nta wuze abandi bose ni bamwe nta mumaro batwishe urupfu rubi.
Kanda hano umusubize

kagorozi - 16/05/2017 saa 02:45

umva yewe nguribeshyera wowe wamuhaye uburenganzira nkande buriya?
Kanda hano umusubize

c - 15/05/2017 saa 03:08

Itangazamakuru ryo muri iyi minsi ntirisanzwe; ubu TRUMP nawe arimo kubazwa ngo impamvu yirukanye Umuyobozi wa FBI!
Kanda hano umusubize

Habanimana - 14/05/2017 saa 17:34

Banana republic.com
Kanda hano umusubize

VUNINGOMA EZRA - 14/05/2017 saa 14:22

Ndashima umuntu wanditse munsi hano witwa UYU wabajije impamvu president KAGAME atajya akemura ikibazo gikomeye cy'abagenzi babura TAXI zibatwara,cyane cyane nimugoroba.Nanjye ndi mu bantu bemera KAGAME.Ariko nadutabare,kandi ahane (to punish) abashinzwe Transport.Nabakureho,ahere kuli Minister.
Kanda hano umusubize

peace - 15/05/2017 saa 17:18

nanjye ndagushyigiye
Kanda hano umusubize

thamas sankara - 14/05/2017 saa 12:06

ibisobanuro ni ngobwa kumukuru w'igihugu asobanurira abamuhaye inshingano! hose birakorwa igihe hari umuyobozi utuzuza inshingano umukuru w'igihugu mububasha yahawe n'abanyagihugu kubareberera nokubahagararira, harimo ninshingano zo hubamenyesha ibitagenda, nikibitera, n'ingamba byafatiwe! abakuru b'ibihugu bariho k'ubwabaturage, ntago abaturage bariho kubw'abakuru b'ibihugu! ne confondez pas des choses.
Kanda hano umusubize

thamas sankara - 14/05/2017 saa 12:01

ibisobanuro ni ngobwa kumukuru w'igihugu asobanurira abamuhaye inshingano! hose birakorwa igihe hari umuyobozi utuzuza inshingano umukuru w'igihugu mububasha yahawe n'abanyagihugu kubareberera nokubahagararira, harimo ninshingano zo hubamenyesha ibitagenda, nikibitera, n'ingamba byafatiwe! abakuru b'ibihugu bariho k'ubwabaturage, ntago abaturage bariho kubw'abakuru b'ibihugu! ne confondez pas des choses.
Kanda hano umusubize

- 14/05/2017 saa 06:42

Ariko muranyobera, ubuse impamvu yakuwe ku mwanya ni iyihe mutweretse ? Wagirango ntimwize kweli
Kanda hano umusubize

xy - 14/05/2017 saa 13:25

Ahubwo wowe ntusoma inkuru yose. Jya usoma Neza, ntiyatanga umusaruro uboneye. Murakoze
Kanda hano umusubize

gaga - 14/05/2017 saa 06:15

harya mwandusha hari umunyamakuru wumunyarwanda cg igitamgazamakuru cyo murwanda cyari cyabaza Ikibazo nkiki umukuru wigihugu cg kigaragaze impungenge kumyanziro imwe nimwe yabayobozi bakuru
Kanda hano umusubize

uyu - 14/05/2017 saa 07:14

Ninde watinyuka tekereza impamvu batarabaza uburyo abantu babura ukobagenda muri Kigali ahongaho transport ikorwa numuntu umwegusa. Uzumveko hari uwabibaza tekekereza aho abaturage bamara amasaha ahagaze kumuhanda ategereje
Kanda hano umusubize

Afande - 15/05/2017 saa 03:18

Afande Dodo yarakibohoje nawe uzajye kubohoza icyawe.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X