Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Ese waba uzi ko nubwo wanyura mu bibazo by’inzitane umugisha wawe ukigutegereje?

Ijambo ry’Imana rihumuriza buri mwizera wese kuko mu masezerano yahaye abaturiye Isi harimo kuyibonamo uburuhukiro n’amahoro, bityo bikaba bisobanura ko ntacyo twaburana Uwiteka Imana igihe cyose tugendeye mu nzira zitunganya ndetse tukibuka no gusaba imbabazi igihe twataye umurongo.

Ibyo Imana yavugiye mu kanwa k’abahanuzi bayo no mu ijambo ryayo, n’ubu iracyabihagazeho ntiyivuguruza. Ni yo mpamvu twizera tudashidikanya ko mu masezerano yayo tuboneramo uburuhukiro, tubona amahoro kandi ku bwayo nta cyo tugitwawe b’imigambi ya satani.

Muri Malaki 3:6 hagira hati: “Kuko njyewe Uwiteka nta bwo mpinduka, ni cyo gituma abahungu ba Yakobo mutamarwaho”.

Mu Baheburayo 13:8 hagira hati: “Yesu Kristo uko yari ari ejo, n’uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora iteka ryose”.

Umuhanuzi Yeremiya yahawe ubuhanuzi n’Imana ubwo yari i Yerusalemu abwoherereza abasigaye bo mu bakuru bajyanywe ari imbohe, no ku batambyi no ku bahanuzi no kuri rubanda rwose, abo Nebukadinezari yakuye i Yerusalemu akabajyana i Babuloni ari imbohe.

Imana yamuvugiyemo iti: “Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma, ni ko Uwiteka avuga. Kandi muzanyambaza, muzagenda munsenga nanjye nzabumvira, muzanshaka mumbone, nimunshakana umutima wanyu wose”. Yeremiya 29:11-14

Uwiteka yari azi ubuzima bugoye bari babayemo, nk’ubwo benshi babayemo muri iki gihe, yari abizi ko bajyanywe ari imbohe, abizi ko nta burenganzira na buke bafite ku buzima bwabo n’ ibyabo, ariko abarema umutima ko n’ubwo bimeze gutyo agiye kubarengera.

Birashoboka ko ujya wibwira ko Imana yirengagije ibyawe itumva amasengesho yawe, ariko siko biri kuko izi ibyo yibwira izakugirira kandi ni ibyiza si ibibi nk’uko byagaragajwe mu murongo wanditse haruguru.

Uhereye kera kose, Imana yagiye igirira neza abayubaha iyo babaga bitondeye amategeko yayo.

Nugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe n’uwo kwitondera amategeko yayo yose, “Uwiteka Imana yawe izagusumbisha amahanga yose yo mu Isi, kandi iyi migisha yose izakuzaho, ikugereho niwumvira Uwiteka Imana yawe”, nk’uko biboneka mu Gutegeka kwa Kabiri 28:1-2.

Nta washidikanya ko muri aya masezerano Imana yatanze harimo kugubwa neza, kuruhuka, guhirwa, n’ibindi byiza byinshi bitandukanye; njye nawe nidukiranuka nk’uko Imana ishaka, tukitondera amategeko yayo, nta kabuza izadusohoreza aya masezerano yose.

Ibi bihe rero nibyiza ko twegerana tugahumurizanya tukibuka ibihe u Rwanda rwanyuzemo ariko kandi twiyubaka bityo ntiduheranwe n’agahinda kugirango turusheho kwegera Imana.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nkiranuye - 9/04/2017 saa 15:37

amin iri jambo rigere kubagitekereza nabi bamenyeko imana irikutwubaka tumazegukomera ndifuzako nabo baza tugafatanya kurwubaka bagasaba imbabarizi
Kanda hano umusubize

aaron nizigiye - 9/04/2017 saa 10:45

Amen.Iman nticegwa
Kanda hano umusubize

amen - 9/04/2017 saa 07:17

Nukuri irijambo niryiza !Imana iguhe umugisha!
Kanda hano umusubize

Rwasa.ferederc. - 8/04/2017 saa 17:22

mugenzi.nivyukuri.ijambo.ry'imana.riraremesha.kandi.n'iryukuri.icangombwa.wokwitwaza.1,ukwemera.2.ukwizigira.Imana.Nivyose.
Kanda hano umusubize

byaruhang - 7/04/2017 saa 21:42

sigaye mbona amakanisa yarabaye bi zines koko iyo ugi mukanisa nuture mukanisa bakigah cane kuko banakirukana nibizines rero
Kanda hano umusubize

Twagirayesu Alexis - 7/04/2017 saa 21:15

Amen! Kuko ndafashijwe pe!
Kanda hano umusubize

Bgenge - 7/04/2017 saa 19:37

Amen. Ubu butumwa mbutuye Impunzi zose zibabarizwa hirya no hino ku isi, kimwe n'Abaturage Rubanda rugufi ruburabuzwa hirya no hino mu bihugu byose byo ku isi; harimo abakene n'abafite ubushobozi buke, batsikamirwa n'ababarusha imbaraga kandi ntibabone gitabara.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X