Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Evode Uwizeyimana arashinja ba Noteli ba leta guha isura mbi ubutabera bw’u Rwanda


Abakozi ba leta bashinzwe Notariya (bashyira umukono na Kashi kuri kopi z’ibyangombwa n’ibyemezobaravugwaho kurangwa na ruswa, ikimenyane n’imikorere idahwitse. Umunyamabanga wa leta ushinzwe kuvugurura itegeko nshinga n’andi mategeko Uwizeyimana Evode aratangaza ko isura y’aba banoteli ariyo ihabwa ubutabera bw’u Rwanda.

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana, aratangaza ko isura ba noteri batanga ariyo igaragaza iy’ubutabera bw’igihugu.

JPEG - 278.3 kb
Evode Uwizeyimana uvuga ko imikorere ya ba Noteli igaragaza isura y’ubutabera bw’u Rwanda

Ibi yabivugiye mu nama yahuje ba Noteri b’Imirenge, ab’uturere, aba RGB na RDB yabaye ejo kuwa kane tariki 20 Mata 2017. Iyi nama ikaba yari igamije kureba uko serivisi z’ubutabera zanozwa.

Mu ijambo rye Uwizeyimana Evode yongeye kugaruka ku isura ya ba Noteli n’ubutabera muri rusange, avuga ko uko ba noteli bakora bitanga isura y’ubutabera bw’u Rwanda muri iki gihe.

Ati “Yagize ati “Ba Noteri barasabwa ubunyangamugayo buri ku rwego rwo hejuru,Serivisi batanga zifite uko zerekana isura y’igihugu mu mitangire ya serivisi.”

Yakomeje agira ati “Twabasabye no kwirinda ingeso ya ruswa ishobora kuba ivugwa kuri bamwe. Ninjiye muri salle numva babivugaho no gusiragiza abantu ngo genda uzagaruke. Ibyo byose twabasabye ko ataribyo bikwiye kuba bibaranga kuko iyo batanze serivisi imeze gutyo biba bibi.”

Uwizeyimana yibukije aba bakozi agaciro k’inyandiko bemeza, aho yababwiye ko kubera ububasha bafite, icyemezo bafashe gikurwaho n’urukiko gusa ndetse ko uzakora amakosa azayaryozwa nk’undi munyacyaha wese.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubushakashatsi muri RGB, Dr. Felicien Usengumukiza, yavuze ko uburyo ba Noteri bashobora kwakamo ruswa, ari ugutinda gutanga serivisi kugira ngo uyishaka yibwirize agire icyo abaha.

Ati “Ruswa ishobora kuba ishingiye ku bindi, twe ruswa abaturage batugaragarije ni mu gushyira umukono ku nyandiko cyangwa gukerereza nkana atari uko yanze gushyiraho uwo mukono, ahubwo ari ukugira ngo wibwirize.”

Kimwe n’abandi ba Noteri bari muri iyi nama, Ushinzwe amategeko na serivisi za Notariya mu Karere ka Huye, Tuyishime Fidèle, yavuze ko imirimo myishi bagira ariyo ituma serivisi batanga zitishimirwa.

Yagize ati “Nkuko twabisobanuye, twagiye tugaragaza impamvu serivisi ya Notariya itaranozwa neza; abayikora mu nzego za Leta usanga bafite indi mirimo bakora. Kuri gahunda umuntu aba afite nk’iminsi ibiri mu cyumweru yo gutanga iyo serivisi, ariko umuturage iyo aje aba yumva ko agomba kuyihabwa. Ariko iki nacyo dusanga cyarakosowe, ubu iteka rishya ryashyizeho urwego rwa Noteri rwigenga, ukeneye serivisi yihuta akaba yarugana.”

JPEG - 181.4 kb
Aba Noteli ba leta baravugwaho imikorere mibi yiganemo ruswa

Muri serivisi ba Noteri bavugwaho gutanga nabi cyane harimo gutanga icyangombwa cy’ubutaka, gusinya ku byangombwa, n’ibindi.

Aba bakozi basabwe kwirinda amakosa ashobora kubagusha mu cyaha, arimo ruswa, ikimenyane, gutanga serivisi mbi nkana no gushyiraho gahunda y’igihe bazajya batanga serivise za Notariya ndetse no kwifashisha ikoranabuhanga mu itangwa rya serivisi hifashishijwe urubuga rwa Irembo.

Ubushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, bwo mu 2016 bwagaragaje ko abaturage 62.7% aribo bishimira serivisi z’ubutabera, mu gihe mu 2015 bari 76.7%. Bwerekana kandi ko Serivisi za Noteri, zishimiwe n’abaturage ku kigero cya 58%, abandi 42% bakazinenga.

Kugeza ubu, u Rwanda rufite ba Noteri 911 hatabariwemo ab’inzego za Ambasade z’u Rwanda, barimo ab’Imirenge 832, ab’Uturere 60, aba Minisiteri y’Ubutabera batatu, aba RGB babiri, aba RDB batatu, abo ku rwego rwa zone z’iyandikisha ry’ubutaka 10 n’umwanditsi w’impapuro z’ubutaka umwe.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

GEORGES - 21/04/2017 saa 19:44

Ruswa ya mbere iri mubutabera si ba notaire bonyine.Reba ingero mu manza zicibwa.Zicibwa zidashingiye ku mategeko nibimenyetso kubera ruswa,guhuza ibihabanye na mategeko, umucamanza ugasanga nawe yabaye umuburanyi murubanza yandika ibyo yishakiye aho kwandika ibyavuzwe.JUGE UNIQUE= TOUT PROBLEME.Abahesha binkiko ushiduka bariguteza cyamunana amazu kandi ari mitungo itimukanwa,batarishuje ku neza cyangwa ngo bateze imitungo yimukanwa,impamvu ninyinshi ariko cyane ni ruswa,inzu ya cent million iguriswa vingt million,iya cinq million ikaguriswa icumu cyangwa eshanu,ect.Kujurira kenshi usanga arukwetara ibibazo indishyi zigenda ziyongera kubera network.Aho ni secteur yubutabera ahimba binyoma narya manza ntabwo mvuze inzego zibanze.Utanze amafaranga niwe utsinda urubanza mfite ingero,two kubeshyana, urwanda rurazwi muri ruswa courage.
Kanda hano umusubize

GEORGES - 21/04/2017 saa 19:43

Ruswa ya mbere iri mubutabera si ba notaire bonyine.Reba ingero mu manza zicibwa.Zicibwa zidashingiye ku mategeko nibimenyetso kubera ruswa,guhuza ibihabanye na mategeko, umucamanza ugasanga nawe yabaye umuburanyi murubanza yandika ibyo yishakiye aho kwandika ibyavuzwe.JUGE UNIQUE= TOUT PROBLEME.Abahesha binkiko ushiduka bariguteza cyamunana amazu kandi ari mitungo itimukanwa,batarishuje ku neza cyangwa ngo bateze imitungo yimukanwa,impamvu ninyinshi ariko cyane ni ruswa,inzu ya cent million iguriswa vingt million,iya cinq million ikaguriswa icumu cyangwa eshanu,ect.Kujurira kenshi usanga arukwetara ibibazo indishyi zigenda ziyongera kubera network.Aho ni secteur yubutabera ahimba binyoma narya manza ntabwo mvuze inzego zibanze.Utanze amafaranga niwe utsinda urubanza mfite ingero,two kubeshyana, urwanda rurazwi muri ruswa courage.
Kanda hano umusubize

Sekamana - 21/04/2017 saa 15:21

Uwababwira ibyo Notaire wo mu karereka Huye umurenge waTumba akora ni agahomamunwa.Akwiye kwisubiraho kuko aratanga isura mbi.Byonyinr kigirango uzamubone muri office ni tombola wanamuhamagara ntafate phone.
Kanda hano umusubize

Dan - 21/04/2017 saa 11:41

Oya nshuti yanjye, abagizi banabi n'abanga kumvira Imana nabo bazazuka bazukire gufata ibihembo byabo
Kanda hano umusubize

MUNYEMANA Epa - 21/04/2017 saa 12:32

Wowe witwa DAN,ntabwo urusha ubwenge YESU.Muli Yohana 6:40,yavuze ko azazura gusa abantu bamwizera ku Munsi w'imperuka.KWIZERA YESU bivuga kwirinda ibyaha.
Kanda hano umusubize

Dan - 21/04/2017 saa 11:41

Oya nshuti yanjye, abagizi banabi n'abanga kumvira Imana nabo bazazuka bazukire gufata ibihembo byabo
Kanda hano umusubize

NKERABIGWI Israel - 21/04/2017 saa 09:21

Abantu bose barya RUSWA baba bashaka gukora vuba.Ntabwo ari byiza,kuko ababikora bima abaturage uburenganzira bwabo.Ni ibintu biba henshi ku isi.Nyamara bigakorwa n'abantu bitwa Abakristu cyangwa Abaslamu.Ibi byerekana ko abantu badatinya imana.Icyo bashaka ni IFARANGA.Jyewe nk'umuntu w'umukristu,mbabazwa n'abantu biba cyangwa barya RUSWA kugirango bakire.Jye ubandikira,naretse umushahara munini cyane kugirango njye gukorera imana.Ubu nirirwa mu mihanda mbwiriza abantu kandi ku buntu kugirango bazabone ubuzima bw'iteka muli paradizo.Nshaka ibyo nkora bindi kugirango mbeho.Ariko igihe kinini mba ndimo KUBWIRIZA abantu.Muzi impamvu nabikoze?Nuko AMAFRANGA menshi atatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Ariko abantu bakorera imana,izabazura ku munsi wa nyuma,ibahembe Ubuzima bw'iteka nkuko YESU yabisezeranyije muli Yohana 6:40.Ariko abantu biba,barya ruswa,kimwe n'abandi bibera mu byisi gusa,ntabwo bazazuka.Iyo bapfuye biba birangiye.Nimukore,ariko mushake n'imana kugirango muzabone ubuzima bw'iteka.Ubuzima bwacu ni bugufi cyane.
Kanda hano umusubize

MBABAZI - 22/04/2017 saa 02:30

RUSWA YABAYE ICYOREZO KANDI YAFASHE CYANE AHO ITARIKWIYE KUBA:UBUTABERA. UBUBERA BISIGAYE ARUBWA ABAFITE AMAFARANGA NI GITINYIRO(GRAND& RICHE),LETA YABIGIZEMO URUHARE ISHYIRAHO UMUCAMANZA UMWE.(JUGE UNIQUE) MUGIHUGU KIVUGWA MO RUSWA NUBUSWA MU MATEGEKO AHO UMUCAMANZA AHUZA IBIHABANYE NA MATEGEKO.RUSWA IRI HOSE.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X