Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

FERWAFA yahindukiye ku ijambo ikomorera gicumbi Fc kwakirira imikino ya Shampiona mu rugo

Nyuma y’uko FERWAFA igenzuye ikibuga cya Gicumbi Fc igasanga cyitujuje ubuziranenge ku buryo itakwakira imikino ya Shampiyona, kuri ubu haravugwa amakuru y’uko iyi kipe yakomorewe kuzajya iyakira n’ubwo ubuyobozi butarabona ibaruwa ibiyemerera.

Mu ntangiriro z’ukwezi 10, mbere y’uko shampiyona itangira, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA yafashe icyemezo cyo guhagarika ibibuga 3 byagombaga kuberaho shampiyona y’icyiciro cya mbere nyuma y’uko akanama kashyizweho ngo kabigenzure, kagaragaje ko bitujuje ubuziranenge.

Umunyamabanga wa Gicumbi Fc, Dukuzumuremyi Antoine yabwiye itangazamakuru ko Gicumbi FC yari imaze imikino 11 ya shampiyona idakinira mu rugo, kuri ubu ikaba izakira umukino uzabahuza na Mukura Victory Sports mu mpera z’iki cyumweru ariko ngo bakaba bategereje ibaruwa ya FERWAFA.

Yagize ati” "Bamaze kutwemerera kwakirira imikino mu rugo. Gusa dutegereje ibaruwa ibyemeza, ariko kubitwemerera byo barabyemeye.”

Umukino utaha wa shampiyona izaba igeze ku munsi wayo wa 12, Gicumbi FC ya 15 ku rutonde, izakira Mukura Victory Sports ku Cyumweru tariki ya 8 Mutarama 2016, saa 15:30.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X