Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

FERWAFA yemeye ko mu mupira w’amaguru mu Rwanda hakoreshwa amarozi

Ni nyuma yaho ku mukino wahuje Mukura Victory Sports na Rayon Sports mu cyumweru gishize, habaye imvururu zishingiye ku marozi, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryemeye ko mu Rwanda ikoreshwa ry’amarozi mu mupira w’amaguru rihari ndetse ishyiraho ibihano biteganyirijwe abazagaragarwaho ayo marozi.

Mu nama iherutse kuba yahuje amakipe yo mu cyiciro cya mbere,abayobozi b’ayo makipe n’abagize inteko nyobozi ya FERWAFA yagarutse kuri ibyo bibazo by’amarozi bigenda bigaragara hirya no hino ku bibuga by’amwe mu makipe, birangira bashyizeho ibihano kubazajya bafatwa bayakoresheje.

JPEG - 116.7 kb
Vicent De Gaule Umuyobozi wa FERWAFA

Nyuma yo kuganira ingingo kuyindi ndetse no kungurana ibitekerezo muri iyi nama, hakaba hafashwe imyanzuro ikurikira:

Abayobozi b’amakipe bagomba kumenya ko ikibazo cy’imyumvire ku marozi gifite ingaruka mbi zikomeye ku iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, no ku isura y’igihugu muri rusange; ndetse ni muri urwo rwego;
Umutoza bizagaragaraho FERWAFA izajya imuhanisha kudatoza imikino 4 n’amande ya 200.000 Frw;
Umukinnyi bizagaragaraho azajya ahanishwa kudakina imikino 3 n’amande ya 100.000Frw;
Ikipe byagaragayemo incuro 3 izajya ikatwa amanota 3 n’amande ya 500.000Frw;

Aka kaduruvayo kabaye kuri uyu mukino wa Mukura Victory Sports na Rayon Sports byatumye Nzamwita Vincent De Gaule umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) anenga abasifuzi basifuye uwo mukino,avuga ko batari bakwiye kwinjira mu kibuga ngo bakize abakinnyi ndetse banigizayo abana batoragura imipira (Ball Boys) n’abafana, kuko bitari mu nshingano zabo.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kayihura - 26/12/2016 saa 08:17

ariko murwanda iyumuntu ahahwe Akazi wagirango aba agabiwe URAMBWIRA KO ABASWA BIRIWE MUNAMA BANYWA AMAZI Y INYANGE BARANGIZA NGO IKIPE YEMEREWE KUROGA INSHURO ESHATU IKABONA GUHANWA???IMISORO YACU MURYA NTANICYO MUTUMARIYE GUSA
Kanda hano umusubize

Bahat - 30/12/2016 saa 20:46

Uwashaka Yayakoresha Nubwengebwe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X