Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

FIFA:Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda yatakaje imyanya 24

Kuri uyu wa Kane taliki 6 Mata 2017, nibwo byagaragaye ko Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda Amavubi yasubiye inyuma ho imyanya 24 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA nyamara mu gihe gishize ntabwo byari bikabije.


Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi itakaje imyanya 24 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA igera ku w’117 nkuko urumaze gusohoka kuri uyu wa kane rubigaragaza.

U Rwanda rwari ku mwanya wa 93 ku rutonde rwaherukaga gusohoka, rusubiye inyuma ku buryo budatunguranye nyuma yo kumara igihe rudakina umukino uwo ari wo wose.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iheruka mu kibuga tariki ya 3 Nzeli 2016 ubwo igitego cya Hakizimana Muhadjiri cyaheshaga u Rwanda gukura inota muri Ghana n’ubwo rwari rwaramaze gusezererwa mu majonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2017 cyabereye muri Gabon.

Nkuko byari byitezwe, igihugu cya FYR Macedonia kiri mu byazamutse imyanya myinshi aho cyazamutse imyanya 33, Ubuhinde 31 ndetse na Yemen 25 mu gihe Liberia (39), São Tomé e Príncipe (27) na St. Kitts & Nevis (26) ari byo bihugu byatakaje imyanya myinshi muri uku kwezi kwa Kane.

Brazil imaze iminsi yitwara neza yongeye gusubira ku mwanya wa mbere yaherukagaho muri Gicurasi 2010, Kenya nayo yitwaye neza mu mikino ya gicuti yageze ku mwanya wa 78, Misiri iba iya 19, Djibouti 194 naho u Burundi bukaba bwageze ku mwanya wa 141.

U Rwanda ruje ku mwanya w’117 mu gihe igihugu cya Brasil kije ku mwanya wa mbere n’amanota 1661,Argentina ku mwanya wa Kabiri n’amanota 1603,ku mwanya Gatatu hakaza Germany n’amanota 1464 naho ku mwanya wa wa kane haza Chile n’amanota 1403.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X