Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

FIFA n’amwe mu mashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika yifatanyije n’abanyarwanda kwibuka Jenoside


Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA buratangaza ko bushima ubutwari bw’abitangiye abandi mu kurokora abatutsi bahigwaga muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ibi biri mu butumwa ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi “FIFA” bwatanze mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda muri iki gihe hibukwa ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

JPEG - 62 kb
Umunyamabanga Mukuru wa FIFA Fatma Samba Diouf Samoura

Ubu butumwa bwatanzwe n’umunyamabanga mukuru wa FIFA, Fatma Samba Diouf Samoura ukomoka muri Senegal wagaragaje ko yifatanyije n’Abanyarwanda anashima ubutwari bw’abitangiye abandi muri Jenoside barimo na Capt. Mbaye Diagne, umunya Senegal wari mu ngabo z’umuryango w’abibumbye.

Samoura yagize ati “Ni umutima wanjye wose nifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi. Mbifurije ko kwibuka, mukomeza gufasha ikiremwamuntu kugira ngo Jenoside ntizongere kubaho ukundi ’’.

Samoura wahoze akorera umuryango w’abibumbye yakomeje agira ati “Sinabashije kumenya Capt Mbaye Diagne ariko ndashima ubutwari n’umutima yagaragaje’’.

Ubu butumwa buraza busanga ubw’abayobozi b’amashyirahamwe atandukanye y’umupira w’amaguru muri Afurika bagaragaje ko bifatanyije n’Abanyarwanda.

Aba barimo na Pierre Alain Mounguengui, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Gabon wagize ati “Jenoside yakorewe Abatutsi ni amateka atazibagirana. Ndasaba Imana ngo ikomeze kurinda u Rwanda n’Abanyarwanda’’.

Jamal Malinzi wo muri Tanzania yasabiye u Rwanda amahoro n’iterambere naho Musa Bility umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Liberia avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi izahora yibutsa isi ko ubuzima bw’ikiremwamuntu bukwiye kubungabungwa.

Mbidi Frans uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Namibia ati “Amahoro ntazanwa no kumena amaraso y’inshuti n’abavandimwe. Dufate mu mugongo abo bose babuze ababo’’.

Naho Juneidin Basha wa Ethiopia na Junior Alberto wa Mozambique basabira u Rwanda kubana mu mahoro.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X