Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

FIFA yageneye umushahara Coleman kugeza avuye mu mvune ikomeye yagize

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ryatangaje ko rizagenera umushahara umukinnyi w’ikipe y’igihugu cya Ireland n’ikipe ya Everton yo mu gihugu cy’ubwongereza Seamus Coleman mu gihe cyose azaba akiri muri iyi mvune.


Coleman yavunitse ukuguru kwe ku iburyo kuwa gatanu ushize mu mukino ikipe ye ya Everton yakinaga na Wales nyuma yo gukinirwa nabi na Neil Taylor, umukino waje kurangira ari 0-0.

Ku cyumweru tariki 26/03/2017 nibwo Coleman yabazwe akaba agiye kumara amezi atandatu hanze y’ikibuga adakina akurikiranwa n’abaganga.

FIFA ibinyujije (Fifa Club Protection Programme) yavuze ko igiye kujya imugenera ama pound ibihumbi 50.000 buri cyumweru.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X