Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

FIFA yahagaritse Lionel Messi imikino 4 mu ikipe y’igihugu ya Argentine

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA kuri uyu wa 28/03/2017 ryatangaje ko rihagaritse Kapoteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine Lionel Messi imikino ine adakina muri iyi kipe.


Uyu mukinnyi ubundi ukinira ikipe ya Fc Barcelone yo mu gihugu cya Espagne ubwo ikipe y’igihugu cye ya Argentine yakinaga n’ikipe y’igihugu cya Chile kuwa 24/03/2017 mu gushaka itike y’igikombe cy’isi Messi yatutse umusifuzi wo kuruhande ,ibi bikaba aribyo byabaye intandaro y’ihagarikwa rye mu ikipe y’igihugu.

Messi yagaragaye mu kibuga yarakaye cyane nyuma y’uko umusifuzi wo ku ruhande Marcelo van Gasse azamuye igitambaro avuga ko Messi yakiniye nabi mugenzi we hanyuma Messi ntibyamushimisha ahita azamura ukuboko hejuru yijujuta yegera wa musifuzi amubwira mu rurimi rw’iwabo ngo ‘la concha de tu madre’ aho yamututse ku mubyeyi we muri za mvugo nyandagazi.

Uyu mukino wahuzaga Argentine na Chile waje kurangira ari igitego 1-0 igitego kimwe cya Lionel Messi ku busa bwa Chile umukino urangiye , Messi yananze guha ukuboko uyu musifuzi bari bagiranye ikibazo.

Dore Imikino Messi atazagaragaramo ubwo ikipe ye y’igihugu izaba ishaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi kizaba muri 2018 mu gihugu cy’Uburusiya.

Umukino waraye ubaye hagati ya Argentine na Bolivia n’umwe muri iyi mikino Messi atagaragayemo kubera ibi bihano aho Bolivia yatsinze Argentine ibitego 2-0. ibi bikaba byatangiye kwerekana ko ikipe y’igihugu ya Argentine ishobora kutoroherwa n’indi mikino kubera kubura kizigenza wayo wigeze no gusezera muri ikipe y’igihugu ariko akaza kwisubiraho ku bw’ibyifuzo by’abaturage nyuma y’uko adafashije ikipe ye gutwara igikombe ku mukino wa nyuam na none ubwo bakinaga n’ikipe ya Chile.

indi mikino harimo iyo mu kwezi kwa 8 tariki 28 Argentine na Uruguay.

Mu kwezi kwa 9 tariki 5 Argentine na Venezuela.

Mu kwezi kwa 10 tariki 2 Argentine na Peru.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Aime Franck Bayubahe - 30/03/2017 saa 10:48

Pole Sana Argentine.So Je Mvyumva Nk'indoto Ko Argentine Itozama Mu Amakipe Azahatanila Igikombe Cy'isi
Kanda hano umusubize

Sayidi - 15/04/2017 saa 11:27

Jyenumva arindoto ukuntuntuarijantineizatozaamakipeazahataniraigikombecyisimudusobanurire
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X