Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Ferwafa igiye kongera amafaranga ahabwa abakinnyi bahize abandi muri 2016-2017

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa riri muri gahunda yo kongera ibihembo bizahabwa abakinnyi bahize abandi mu mwaka wa shampiyona wa 2016-2017.

Iyi ikazaba ari inshuro ya gatatu Ferwafa itanga ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza, gusa uyu mwaka bafatanyije na AZAM hakaba hari gahunda yo kunoza uko ibi byakorwa cyane ko ibiheruka bitavuzweho rumwe. Aha harimo kongera amafaranga yahabwa uwabaye uwa mbere mu gihe n’imitegurire na yo yavuguruwe.

Kuri ubu, itsinda ry’abanyamakuru bagera ku munani bafatanyije na AZAM bakurikiranye imikino yose ya shampiyona, aho bakusanyije imibare izifashishwa hahembwa abakinnyi bahize abandi. Ferwafa n’inzobere zayo, na bo bakaba bazicara bagatoranya umukinnyi koko ukwiriye guhembwa.

Uretse abakinnyi, biteganyijwe ko hazanahembwa Fan Club yitwaye neza kurusha izindi, umutoza wahize abandi ndetse n’umusifuzi mwiza. Ibi byose ariko bikaba bikiri mu nyigo, cyane ko ibyiciro bizahabwa ibihembo kuri ubu bitari byemezwa burundu.

Rutayisire Michel Jackson ushinzwe amarushanwa muri Ferwafa, yatangaje ko bageze kure iyi gahunda yo guhemba abakinnyi kandi ko bizeye ko uyu mwaka bizaba byiza kurushaho.

Yagize ati: “Turimo turategura gahunda yo guhemba abakinnyi bitwaye neza. Turifuza ko iki gikorwa kizagenda neza kurushaho ndetse n’ibihembo bigahabwa ababikwiye”.

Kwizera Pierrot ni we wari watowe nk’umukinnyi w’umwaka wa shampiyona y’umwaka ushize ahabwa ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda. Uyu mwaka ariko, hari gahunda ko aya mafaranga yazamurwa akagera kuri 1 000 000 Frw.

Umukinnyi uzahembwa akazaba uwitwaye neza muri shampiyona no mu gikombe cy’amahoro nkuko byagenze umwaka ushize.

Ibyiciro bishobora kuzahembwa mu mpera z’umwaka wa shampiyona:

Umukinnyi w’umwaka
Umukinnyi watsinze ibitego byinshi
Umukinnyi muto w’umwaka
Umukinnyi ugaragaza icyizere wabonetse muri uyu mwaka wa shampiyona
Umunyezamu w’umwaka
Igitego cy’umwaka
Umutoza w’umwaka
Ikipe y’umwaka
Fan Club y’umwaka
Umusifuzi w’umwaka

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

CLAUDE - 11/04/2017 saa 10:49

muzanahembe umukinnyi w'umunyagihugu9(UMUNYARWANDA) witwaye neza.
Kanda hano umusubize

vena - 5/04/2017 saa 19:31

muzahembe numu defancer mwiza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X