Monaco cosmetics

France: Ubwumvikane buke hagati y’ubutabera na guverinoma kubera umunyarwanda Prosper Mugiraneza


Urukiko rwa Nantes mu Bufaransa ntiruri kumvikana na Guverinoma y’iki gihugu kubera ko yanze guha viza yo gutura muri iki gihugu Prosper Mugiraneza wahoze muri guverinoma y’u Rwanda mu gihe cya jenoside.

Mugiraneza Prosper wabaye Minisitiri w’abakozi ba leta mu gihe cya Jenoside yagizwe umwere n’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha muri Tanzaniya mu 2013 nyuma y’ubujurire dore ko mbere yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 30.

JPEG - 51.2 kb
Prosper Mugiraneza yateje ibibazo hagati y’ubutabera na Guverinoma y’u Bufaransa

Nyuma yo kuba umwere, Mugiraneza yifuje kujya gutura mu Bufaransa aho yasize umuryango ugizwe n’abana n’umugore we ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa nk’uko Reuters ibitangaza.

Mu Kwakira 2016 urukiko rwa Nantes rwari rwategetse minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Bufaransa guha, Prosper Mugiraneza visa y’igihe kinini imwemerera kujya mu Bufaransa akajya kubana n’umuryango we utuye muri iki gihugu.

Urukiko rusaba iyi Visa prosper rwavugaga ko yashakanye n’umuturage w’u Bufaransa, rukaba rwategetse ko ayihabwa mu gihe kitarenze amezi abiri.

Leta y’u Bufaransa ivuga ko ifite impungenge z’uko Mugiraneza aramutse yinjiye mu Bufaransa byatera uburakari amashyirahamwe y’abarokotse jenoside kandi bigatera umwuka mubi mu mubano w’igihugu cyabo n’u Rwanda nk’uko Reuters ikomeza ibivuga.

Leta y’u Bufaransa inavuga ko abacamanza batahaye agaciro uburyo Mugiraneza atigeze yegura mu ishyaka MRND ryari ku butegetsi mu Rwanda kandi iryo shyaka ryaraganaga mu nzira ya Hutu Power kandi ririmo gutoza urubyiruko rwaryo ryitegura gukora jenoside.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’u Bufaransa yimye visa Mugiraneza ivuga ko ibivugwa ko yaba yarahishe Abatutsi iwe mu gihe cya jenoside bitahabwa agaciro kuko atigeze abivuga aburana.

Urukiko rwo muri Nantes rwari rumaze igihe rwiga kuri iki kibazo rero rukaba rwongeye kwemeza icyemezo cyari cyafashwe rutegeka Leta y’u Bufaransa guha Mugiraneza visa y’igihe kirekire agasanga umuryango we kandi bigakorwa mu gihe kitarenze amezi abiri.

Mugiraneza Prosper yabaye Umunyamabanga Mukuru muri minisiteri y’ubutabera, aba minisitiri w’umurimo, mu gihe cya jenoside akaba yari minisitiri w’abakozi ba leta.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kagabo - 8/04/2017 saa 10:02

Uwomubano warushaho kubamubi gutekandari mubinubundi? Ayomashyirahamwe yahindutse abahezanguni niba batemera ukuri kubucamanza.
Kanda hano umusubize

Safari Prosper - 6/04/2017 saa 19:25

urukiko rwa mbere twamuhamij'ibyaha, rumuhanish'igifungo cy'imyaka 30, nonese rwo rwabikoze nta bimenyetso rubona bituma icyo cyaha kimuhama?
Kanda hano umusubize

Safari Prosper - 6/04/2017 saa 19:12

None se ko urukiko rwa mbere rwamuhamije ibyaha, bo bararose bamuhamy'ibyaha atabifite? urukiko rw'ubujurire ntirwaba narwo rwarirenganyije nkana ibimenyetso?
Kanda hano umusubize

rebaneza - 6/04/2017 saa 16:17

none kobamugize um were se iyo leta yo ishakiki yaretse agasangumuryawe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X