Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Frank Habineza mu migambi isa n’iya Donald Trump

Frank Habineza umuyobozi w’ishyaka democratic Green Party of Rwanda yatangajwe nk’umukandida uzahagararira ishyaka rye mu matora ya Perezida wa Republika yavuze byinshi azakora natorwa birimo na bimwe byatangaje abari baje gukurikirana Kongere y’iri shyaka.

Mu by’umutekano nibatsinda amatora bazubaka urukuta rurerure aho babona umwanzi akunda kunyura hagati y’u Rwanda na DRCongo

JPEG - 91 kb

Habineza yavuze ko kuba iri shyaka ryemewe gukorera mu Rwanda nk’umutwe wa Politiki wemewe ari uko mu Rwanda hari Demokarasi, iri shyaka rye ngo ntabwo rirwanya Leta ahubwo ntirivuga rumwe nayo.

Frank Habineza yasabye abari muri iyi nama ko bahaguruka bakamamaza ishyaka ryabo n’umukandida waryo kugera ku rwego rw’Umudugudu.

Amafaranga bazakoresha ngo nibo azavamo, bityo nibagurishe ibyo bafite batange imisanzu bitange bazatsinde amatora.

Iri shyaka rya Green Party ngo rigaya cyane ibintu byo kunyuza ibirego Online kandi bigora abaturage kuko ngo bose batagera kuri Internet.

Ngo bazashyiraho Itegeko rirengera iremezo ry’Itegeko Nshinga ndetse bashyireho Urukiko rurengera iri tegeko nshinga.

JPEG - 218 kb

Ati “Nitubona ubutegetsi ibi bibazo tuzabikemura neza, tuzashyiraho amategeko anoze habeho ibihamya bihagije mbere y’uko umuntu atabwa muri yombi.”

Ngo bazashyiraho aho gufungira abantu hameze neza, bakureho aho gufungira abantu hatazwi kandi bajye bihutisha dosiye z’abaregwa.

Mu buhinzi ngo bazahugura abakangurambaga b’ubuhinzi abitwa ba “Moniteur Agri”

Ngo bazanoza iby’imisoro kuko ngo hari abanyarwanda bahunga igihugu kubera imisoro iremereye

Ati: Tuzakuraho ibihano ku basoreshwa batinda gusora kubera impamvu zitabaturutseho urugero nk’ikoranabuhanga ribatenguha n’ibindi.”

Yavuze ko mu ishyaka ryabo babona ko kuba abayobozi begurira rimwe ari benshi ari uko baba barashyizweho ku marangamutima.

Iri shyaka ngo rizibanda kandi ku miyoborere ruha imbaraga abayobozi ku nzego zo hasi kuko bakora akazi kenshi. Ngo buri muyobozi w’Akagari azagira imodoka ye.

Iri shyaka kandi ngo icyo rizahangana nacyo cyane ni ukurandura inzara bavugurura ubuhinzi mu Rwanda.

Ku bijyanye n’umutekano ngo bazubaka urukuta rurerure ruzazibira aho umwanzi yamenera.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiyeho Frank Habineza yasobanuye ko uru rukuta ngo ruzaba rufite 8m z’ubujyejuru ngo bazarwubaka aho babona umwanzi akunda kumenera cyane ku mipaka y’u Rwanda n’u Burundi n’u Rwanda na Congo Kinshasa.

Mu mikino ngo ikipe y’igihugu Amavubi ntibazongera kuyiha umutoza w’umunyamahanga, abanyarwanda ngo nibo gusa bazajya batoza iyi kipe.

Buri karere ngo kagomba kugira ishuri rya muzika nibatsinda amatora
Iri shyaka rya Democratic Green Party mu Rwanda ubu ngo rifite abayoboke banditse 200 000

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X