Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

GATSATA : Impanuka ikomeye ihitanye abantu bane

Muri iki gitondo ku itariki ya 22 Mata 2017,nibwo mu murenge wa Gatsata habereye impanuka ikomeye ihitana abantu bane.

Ubwo Hari ku isaha ya saa moya za mutondo nibwo abagabo bane bari barimo bazamuka bajya ku muhanda wa kaburimbo,aho bita kuri Belle a view ,mu kanya gato bagiye kubona babona imodoka iri mu bwoko bwa Rav 4 ije yataye umuhanda ihita ibagonga.

Aba bagabo bose uko ari bane bahise bitaba Imana

JPEG - 56 kb
Ngiyi imodoka imaze guhitana abantu bane mu kanya gashize

Nubwo aba bagabo batabashije kumenyekana aho bari batuye by’umwihariko,Polisi yahise ihagera ije gutabara bajyanwa kwa muganga.

Gusa mu magambo ari kuvugwa na bamwe bari aho Impanuka yabereye bahamya ko umushoferi wari utwaye iyo modoka yari yasinze cyane,kabone nubwo we ntacyo yabaye.

Mu gahinda kenshi ngo ndetse n’amarira ajenga,abaturage bagerageje kubaza shoferi impamvu yabyo,nawe araceceka abura icyo yavuga.

Uretse abantu baba bahasize ubuzima,n’imodoka yabagonze nayo yangiritse cyane bikomeye.

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kaboyi Jean Bosco - 23/04/2017 saa 11:51

Twirinde abashoferi bamaze guhaga inzoga kuko bazatumarira mu mihanda.N'izo sorties za Kure zo muri week-end ni zo kwitondera cyane.
Kanda hano umusubize

Ndagijimana jean - 22/04/2017 saa 18:08

yoo!birababaje,ariko uwomusinziwakoze ayomahano nahanwebyintangarugero,kugirango nabandi baboko gutwara ikinyabiziga wasinze ataribyiza.naho ababuze ababo bakomezekwihangana,naho abahitanyweniyompanuka imana ibakire mubayo.
Kanda hano umusubize

NIYIGENA THEO - 22/04/2017 saa 15:29

IBI NIBISAZWE RWOSE IMANA NITABARE KUKO ABANA BAYO TURASHIRAPE IMANA YAKIRE BANYAKWIGENDERA MUBAYO KANDI NABABUZE ABABO BAKOMEZE KWIHANGA TWIFATIKANYIJE NABO MUKABABARO
Kanda hano umusubize

alias - 22/04/2017 saa 10:45

Imana yakire ababuze ubuzima kandi imiryango yabuze ababo yihangane
Kanda hano umusubize

Nyirubutagatifu Herminogilde - 22/04/2017 saa 09:49

Uwo Musinzi natabwe muri yombi, naho imiryango yabuze abayo twifatanyije mu kababaro kandi abahitanywe n'iyo mpanuka Imana ibakire mu bayo.
Kanda hano umusubize

chris - 22/04/2017 saa 09:21

Birababaje imana ibakire.iyo si prado ni rav4
Kanda hano umusubize

Joriji - 22/04/2017 saa 08:07

Ngaho da, ubu se n'abasinzi nabo bazashyirirwaho speed governor cyangwa alcohol governor? Police nitabare naho ubundi abarara mu tubari mu gihe cya week end bazatumara. Nyagasani yakire abo banyakwigendera kandi baruhukire mu mahoro.
Kanda hano umusubize

Ndagijimana jean - 22/04/2017 saa 18:13

Yoo!birababaje,ariko imana ibakire mubayo,naho imiryangoyabo ikomezekwihangana,kdtwifatanyijenabomukababaro.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X