Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Gaby Kamanzi yahumurije abanyarwanda mu ijambo ry’Imana

Kuva kuri uyu wa gatanu tariki 7 Mata 2017 , u Rwanda n’Isi yose baribuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 , igahitana Abatutsi 1.074.017 bazwi neza nk’uko bigaragazwa n’ibarura ry’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ryatangajwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC mu 2004).

Muri ibi bihe byo kwibuka Abanyarwandas bose baba bari mu gahinda bibuka izo nzirakarengane Ariko baniyubaka ndetse basigasira byiza bamaze kugeraho.

JPEG - 62.7 kb
Umuhanzikazi Gaby Kamanzi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Mata 2017 nibwo umuhanzikazi uririmba indirimbo zihmbaza Imana Gaby Irene Kamanzi yatangarije Ikinyamakuru Imirasire.com Ko nawe yifatanyije n’abanyarwanda muri iki gihe bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 , abaha ubutumwa buri muri Bibiliya mu gitabo cya Yeremiya 31:3-4 hagira hati :” Nzongera kukubaka nawe uzaba wubakitse, wa mwari wa Isirayeli we. Uzongera kugira amashako yawe, kandi uzasohokera mu mbyino z’abanezerewe.”

“Rwanda nziza, n’Imana yakuremye irakuzi kandi niyo ikwitaho. Uyu munsi irakubonekeye, irakubwiye iti ” Nagukunze urukundo ruhoraho…. Igukurije ineza yayo, ikakwiyegereza. Izongera kukubaka nawe uzaba wubakitse….,uzongera kugira amashaka yawe, kandi uzasohoka mu mbyino z’abanezerewe. Rwanda nziza, ndagukunda!”.

Ubu butumwa akaba yabutanze ngo buhumurize abanyarwanda bose muri rusange ngo kand anabibutsa ko intwaro ya Mbere ari Bibiliya kand bakwiye gukomeza kwiringira Imana kandi bakanakomeza Gusengera Ubuyobozi bw’igihugu ngo Imana ikomeze ibahe kwaguka ndetse no kunesha.

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Dan 01 - 8/04/2017 saa 19:43

Thx,Miss Gaby;utanze ubutumwa bwiza mubihe nkibi God Bless You. 👍.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X