Monaco cosmetics

Gambiya :Habuze abacamanza bo guca urubanza rwa Perezida Jammeh

Urukiko rw’ikirenga rwa Gambiya rwabuze abacamanza bo kumva ubujurire bwa Perezida Yahaya Jammeh ku matora yabaye mu kwezi gushize.

Urwo rubanza rwari ruteganyijwe uyu munsi ariko rwasubitswe kugeza mu kwezi kwa 5 kuko nta bacamanza babonetse bo kuruburanisha.

JPEG - 46.4 kb
Perezida Yahya Jammeh yanze kwemera ibyavuye mu matora

Ubwo ayo matora yabaga, urwo rukiko rwari rufite umucamanza umwe gusa.

Hari abacamanza bo mu bihugu bituranye na Gambiya basabwe gukora ako kazi ariko batangaza ko bazaboneka mu kwezi kwa 5.

Ejo ministiri w’itangazamakuru yareguye kubera ko adashygikiye icyemezo cya Perezida Jammeh cyo kwanga kwemera ibyavuye muri ayo matora.

Ministiri wamusimbuye kuri uwo mwanya yavuze ko igikorwa icyo aricyo cyose cyo kugerageza kurahiza Adama Barrow nka perezida mushya wa Gambiya kizaba kinyuranye n’itegeko nshinga.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X