Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Gasabo: Arashaka kwica umugore kuko ari umututsikazi icyunamo kigasanga yaraboze

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gasabo yataye muri yombi umugabo ufite umugambi wo kwica umugore we ndetse no kumubwira amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside agamije yo kumukomeretsa no kumushinyagurira. Uyu mugabo akaba yarabwiye umugore we ko azamwica icyunamo kikagera yaramaze kubona nka bene wabo.

Uwo mugabo atuye mu kagari ka Nyabikenke umurenge wa Bumbogo akaba akekwaho Ingengabitekerezo ya Jenoside no gushaka kugirira nabi umugore we warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bamaranye imyaka itanu babana.

Avugana n’abanyamakuru, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko ku itariki ya 01 Mata 2017, umugabo yabwiye umugore we amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “…amubwira ko yamwica hanyuma tariki 07 z’ukwa kane (itariki igihugu gitangiriraho icyunamo) ngo ikazagera yaraboze nka benewabo.”

SP Hitayezu avuga ko Umugore akimara kumva ayo magambo, umugabo we yarimo amuhohotera ashaka no kumwica, yahungiye mu baturanyi baramutabara, biba ngombwa ko bimenyeshwa inzego z’ubuyobozi na Polisi.

Ati “Umugabo yarafashwe arafungwa, afungiye kuri Police station ya Bumbogo, iperereza ririmo rirakorwa hakusanywa ibimenyetso byose, hanyuma bikazashyikirizwa urwego rw’Ubushinjacyaha (bumujyane mu rukiko).”
Uyu mugabo n’umugore ngo babanaga bitemewe n’amategeko.

Uyu mugabo yari umuvandimwe w’umugabo we wa mbere, aho umugabo we apfiriye yaje gushakwa n’uwo murumuna w’umugabo we, ubu bakaba bari bamaranye nk’imyaka igera kuri itanu, ndetse bafitanye umwana umwe.

SP Hitayezu asaba abantu kwirinda ibikorwa bifitanye isano no gupfobya no guhakana Jenoside, cyane cyane muri ibi bihe igihugu kinjiramo byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane birinda kuvuga amagambo asesereza abarokotse.

Ati “Mu gihe nk’iki tugiye kwinjiramo abantu benshi hari abo usanga bafite ibikomere, bagizweho ingaruka zikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi, biba bisaba rero ko habaho kubatwara neza kuko baba bageze mu bihe bibuka ibihe banyuzemo muri aya mezi, bigatuma bagira umutima woroshye, kandi noneho bagatekereza n’ubuzima bukomeye banuzemo, kubabwira rero amagambo akomeretsa mu gihe nk’iki biba ari nko kongera gutoneka igikomere n’ubundi kitari cyarakize.

Tukaba tubwira abantu rero kwirinda kuvuga amagambo nk’ayo mu bihe nk’ibi ndetse no mu gihe kindi kuko ingengabitekerezo irahanirwa.”

Igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, giteganya igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka itanu kugera ku icyenda, n’ihazabu y’amafaranga ava ku bihumbi 100 kugera kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ku muntu wahamwe n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 12/04/2017 saa 00:07

ahaaa nyagasani natabare pe
Kanda hano umusubize

umwiza ange - 6/04/2017 saa 16:24

Birababaje uwo mugabo uvugatyo abwira uwo yashatse ni mubi! amenye ko umugore we ari umuntu .Imana ntiyaremye ubwoko runaka,yaremye umuntu,(mu ishusho y ,MANA)ijambo ly,imana zaburi ya 50:21 havuga ngo ibyo urabikora nkakwihorera ukagirango ndi nkawe nzaguhana byose mbishyire imbere yawe. Inama nakugira ihane wakire yesu nk,umwami n,umukiza wawe uhinduke ,ubabarirwe.umugore nabona warahindutse nawe azakubabarira. Murwanye satani waje mu rugo rwanyu nawe azabahunga
Kanda hano umusubize

weka - 6/04/2017 saa 10:54

abagore bikigihe nano ntiboroshye abantubamaranye imyaka itanu harigihe yabinye ikindi kigabo uwo yaramuhaze naho amokoyo ntateze kuvamumitwe yabanyarwanda cyane cyane ababana barikubyiruka bazakura arabagome kubyerekeranye namoko kuko ababyeyi babo barikubigisha inzanga abazaba gagihari muzambwirira ikuzimu ukobyagenze
Kanda hano umusubize

RWASA - 6/04/2017 saa 17:48

JE.NDI UMURUNDI.ARIKO JEWE.NSISHAKUBONA.UMWICANYI.
Kanda hano umusubize

- 6/04/2017 saa 10:07

uwo mumushyikirize ubutabera bukore imirimo yabwo ikigaragara ubunyanyarwanda ntibwaribwumvikana neza mubantu
Kanda hano umusubize

peter - 6/04/2017 saa 09:40

birakaze gusa bye numva hasaba gushishoza abagore bagira byinshi bite we ninyungu zabo
Kanda hano umusubize

Habana - 5/04/2017 saa 14:22

Ariko se ko mwanditse ngo yaragiye kwica umugorewe ngo kuko ari umututsikazi ! Ese amoko aracyabaho ??
Kanda hano umusubize

COLIMBA - 5/04/2017 saa 17:04

Habana se ubwo ushatse kuvuga iki? yagiye hehe se? barakubeshye duhurira kubunyarwanda ariko ikidutandukanya kirahari. Wabwira uwo mubyaranye ngo uzamwica icyunamo kizaze yaraboze nka bene wabo nabahe se yavugaga? ntabariho se? mujye muva mukwanjwa sha. arakicwa na mugiga ko Imana yamurokoye se arumva nubundi itamurokoye
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 5/04/2017 saa 17:28

Hari Abantu Bagifite Maguma(igikoma Kikirunga) Mumitwe Yabo Kweri Murwanda Rwikigihe Hari Uwavuga Amagambo Nkayo Byakarusho Kuwo Babyaranye??!! Nukuri Iki Gihugu Cyacu Gifite Abadayimoni Uyu Mujinga Ntareba Ababikoze Ko Imana Irimo Kubamanuriraho Amazuko Bagahira Mubihome??!! Niba Aribyo Yifuza Bamutange Ajyemo Atarakora Ibyo Yarazwe Na Parmehutu
Kanda hano umusubize

NTAKIRUTIMANA Deogratias - 5/04/2017 saa 13:34

Uyu mugabo niba ibyo avugwaho aribyo, nawe siwe ahubwo nakurikiranwe n'Abaganga yifitiye ikibazo mumutwe. Kuberako sinumva uburyo tavuga amagombo nkayo mur'iyiminsi isatira kwibuka! Mrkz.
Kanda hano umusubize

PAUL - 5/04/2017 saa 13:26

OYA INGENGA BITEKEREZO IRAHARI KANDI TWEMERE KO HARABAKOZE GENOCIDE BATAFUNZWE BENSHI KUMPAMVU ZINYURANYE KUBERA AMASANO YO GUSHYINGIRANWA NA GATUZA KA MAFARANGA BAKAYAHA INKUNDA MUGAYO,BA GAHINDUKA ABERE.ARIKO UZI UDUTENDO BAKORERA ABATURANYI BABO,UZI IBIKORWA BYABO BYABURI MUNSI.NIBYO NYINE NIZO NGARUKA YA GENOCIDE.
Kanda hano umusubize

Kanyarwanda - 5/04/2017 saa 11:15

Uru rubanza rwaba bantu ntirworoshye rusaba ubushishozi. Abagabo n'abagore ntibagitinya guharabikana kugirango bikize bagenzi babo, ibi mvuze ntibivugako uriya mugabo ashobora kuba ataravuze ariya majambo ariko bazashishoze ababishinzwe.
Kanda hano umusubize

COLIMBA - 5/04/2017 saa 17:06

Wowe se waharabitse nde ugamije kumwikiza kugira ngo bibe urugero rwiza rwukuri kubyo uvuga. nind se wakubeshyeye ngo twemere ko ibyo uvuga aribyo? ariko mukajyaho ngio muratanga ibitekerezo byamafuti impyisi irya impyisi ngwenzi yayo nkanswe imparage biri kumwe. ese ubundi we yamusangiraga iki ko ariyo yayo.Nikumve nubundi uwiyishe ntaririrwa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X