Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Gasabo:Inzu yari mu manegeka yaguye ihitana ubuzima bw’abantu bane

Imvura yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu rishyira iry’uwagatandatu yabaye intandaro yo kugwasha inzu yari iri mu manegeka ihitana ubuzima bw’abantu bane barimo umwana.

Abantu bane barimo umugore, umugabo n’ abana bagwiriwe n’ inzu bose bahita bitaba Imana.

Iyi nzu yari iherereye mu murenge wa Gisozi Akagari ka Ruhango umudugudu wa Kanyinya mu karere Gasabo.

Amakuru akomeje kuvugwa mu bitangazamakuru bitandukanye avuga ko ibyo byabaye nyuma y’ imvura yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa 5 rishyira ku wa 6 Gicurasi 2017,igasiga abaturage mu kangaratete.

Nyir’ urugo ni Kayitare Makuza wari warashakanye na Bankundiye Rosine bari bafitanye abana babiri b’ abahungu aribo Jean Luc wari ufite imyaka 5 y’ amavuko na, Zabayo wari ufite imyaka 8 y’ amavuko.

Imaniraguha Sylvie, umuturanyi wa ba Nyakwigendera yabwiye itangazamakuru ko iyo nzu nubwo yaguye yari isanzwe ikomeye.

Yagize “Nabyutse numva ngo iyo nzu yagwiriye abantu, mpageze nsanga igikuta cyo haruguru cyabagwiye, ariko rwose mwa bantu mwe iyo nzu nta n’ ubwo yari ishaje yari inzu ikomeye”

Umunyamakuru wari aho ibyo byago byabereye yavuze ko aho iyo yari iherereye ari mu manegeka, ku buryo imvura iramutse ikomeje kugwa n’ izindi nzu zishobora kugwa.

Gusa ngo Polisi n’ubuyobozi bw’inzego zibanze bakaba batangiye ubutabazi. Ibindi kuri iyi nkuru bikaba bigikomeje gukurikiranwa

imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ndayishi.miye janvier - 8/05/2017 saa 10:53

abo NTU nibihangane
Kanda hano umusubize

Ingabire - 7/05/2017 saa 02:16

Abo bantu Imana ibakire naho ibyo mumanegeka byo ahaa!!
Kanda hano umusubize

- 6/05/2017 saa 14:39

NI AEDELT ABOBANTU BAGIRE IRUKORIDASHIRA IMANA IZABAKIRE MUBAYO
Kanda hano umusubize

havugimana etsiyen - 6/05/2017 saa 14:16

nibihangane ntakundi
Kanda hano umusubize

akeri - 6/05/2017 saa 13:17

nigwa kabili abanyakigali barapfa aribenshi kabisa umurwa wakigali ufite amanengeka menshi barashira ye mwagurishije mukimukira ahazima mukareka kwipfundika murayomanengeka eba karababaho
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X