Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Gatsibo: Umuyobozi yatawe muri yombi yaka ruswa umuturage

Umuturage wo mu Karere ka Gatsibo yahamagaye Polisi ifata abayobozi babiri b’inzego z’ibanze bamwakaga ruswa ngo bamusubize inka ye bari bafashe bakeka ko ari inyibano.

Polisi yo muri aka karere ivuga ko ku itariki ya 19 Mata, umuturage witwa Nziyumvira Anastase w’imyaka 42, ubwo yari avuye kugura inka mu mudugudu wa Simbwa Akagari ka Simbwa mu masaha y’umugoroba, yageze mu mudugudu wa Gatoki Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Kabarore, ahura n’irondo rimubaza ibyangombwa by’iyo nka arabibura kuko uwo bari bayiguze ntabyo yari amuhaye, nibwo abari ku irondo baketse ko ayibye, bamubwira ko bagiye kuyirarana, bugacya akajya gushaka ibyangombwa byayo bakabona kuyimusubiza.

Polisi itangaza ko bucyeye Nziyumvira yazanye ibyangombwa byayo n’urupapuro yandikiwe n’uwo bayiguze, umuyobozi w’uyu mudugudu wa Gatoki witwa Bisanukuri JMV w’imyaka 45 ari kumwe na Muhayimana Cassien w’imyaka 45 ari naho iyi nka yari yaraye, banze kuyimusubiza atabahaye amafaranga ibihumbi 30.

Kubera ko yumvaga nta mpamvu yo gutanga ayo mafaranga, yiyambaje ubuyobozi bw’akagari, butegeka abo bayobozi b’umudugudu guha Nziyumvira inka ye nta yandi mananiza, ariko aba bayobozi bombi barabyanga bagumya kumubwira ko agomba kubaha ayo mafaranga.

Amaze kubona nta kundi yabigenza, yababwiye ko agiye kuyashaka, nibwo yahamagaye nimero ya Polisi 112 y’abashaka ubutabazi bw’ibanze, arabibatekerereza bahita bamuhuza na Polisi ya Gatsibo, iraza ifatira abo bagabo mu cyuho Nziyumvira ari kubaha ayo mafaranga. Ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarore.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, yashimiye ubufatanye bugaragara hagati ya Polisi n’abaturage mu gukumira ibyaha, anashimira uyu muturage utaratinye kugaragaza akarengane ke.

Yagize ati ”Biragaragara ko abaturage bamaze kumenya uburenganzira bwabo, kuko ntibagitinya kugaragaza ukuri. Abaturage bamaze kumenya ko nta muyobozi ugomba kubarenganya, turasaba n’abandi gushyiramo imbaraga berekana ababahohotera n’ababarenganya kuko bizatuma aba bayobozi gito bahesha isura mbi igihugu bafatwa.”

Ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ihanisha icyaha cya ruswa igifungo kuva ku myaka 2 kugera kuri 5.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Emmy - 25/04/2017 saa 03:04

Ariko uwiba we ntagira naho ahera ariya mafaranga bakaga umuturage yari ayiki koko? ahubwo itegeko rizavugururwe imyaka ive 10 kuzamura ariko police namwe mwisuzume namwe mwifate kko mumuhanda no mubugenza cyaha si shyashya
Kanda hano umusubize

jojo - 23/04/2017 saa 19:05

yoooo.yarahuye nuruva gusenya bambe...mer6 police yacu.nawe muturage we mer6 kwigira inama yo kwitabaza
Kanda hano umusubize

yrsyes - 23/04/2017 saa 08:03

ababayobozi sifeke ra iyo bavuga mobile money aitel money tigo cash biba bishatse kuvugiki murabumudugudu koko mukwiye umunyururu
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X