Monaco cosmetics

Gen. Dallaire yongeye gukomoza ku mahanga yareberega nyamara Abatutsi barimo kwicwa mu Rwanda

Lt. Gen. Roméo Dallaire wari uyoboye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside (MINUAR) yongeye gusobanura uko ibyo yabonye amahanga aruca akarumira ubwo mu Rwanda harimo gukorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,gusa aha yavuze ko wenda icyatumye amahanga arebera ari uko mu Rwanda nta mutungo kamere uhari ugereranyije n’abimwe mu bindi bihugu.

Gen. Dallaire yongeye kunenga amahanga yahisemo kurebera Jenoside yakorewe Abatutsi aho gutabara Abatutsi bicwaga mu 1994. Dallaire wari uyoboye ingabo za MINUAR mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze ibi kuri uyu wa mbere ubwo yahaga ikiganiro kijyanye no kubungabunga amahoro abasirikare 25 baturutse mu bihugu 8 bya Afurika.

Yavuze ko mu gihe cya Jenoside amahanga yose yari azi neza ibyaberaga mu Rwanda gusa ko nta numwe wagize icyo akora ngo atabare abari mu kaga ahubwo ko bahisemo kurebera kugeza ubwo Jenoside yahagarikwaga.

Yabwiye aba basirikare ko ubwo yari mu Rwanda yasabye Loni kumwongerera abasirikare mu Rwanda, kubera Jenoside yabonaga ikorwa. Ariko izo ngabo ngo ntiyazihawe.

Gen. Dallaire yavuze ko kuba nta mutungo kamere nk’ibikomoka kuri Petrol, zahabu n’ibindi byari mu Rwanda ngo ari imwe mu mpamvu zatumye amahanga yinangira mu gutabara abicwaga mu 1994.

Dallaire yagizwe umusenateri muri Canada mu mwaka wa 2005, nyuma y’inshingano zo kuyobora ingabo za Loni zari mu Rwanda.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

WALIHA - 11/05/2017 saa 00:50

UYU WABAYE IKIGWARI NTAKUMVA IBYE AHUBWO NUKO GACACA YARANGIYE UYU YARI GUSHINJWA KUREBERA UBUNDI UMUHEZO NAKO AKATO KAKAMUGERAHO.
Kanda hano umusubize

patati patata - 9/05/2017 saa 15:58

Uyu mu general yarahahamutse. Ubu se ibi yabitangaje ngo bidufashe iki ko abacu twababuze byarangiye? Espece des......
Kanda hano umusubize

mimi - 9/05/2017 saa 11:00

Uyu mugabo nicacanya
Kanda hano umusubize

Gahinda - 9/05/2017 saa 09:57

ARIKO BIRABABAJE. CYANE ! ABANYARWANDA BISHE ABANDI BANYARWANDA NONE DALLAIRE NAMAHANGA NIBO BABAYE ABAGOME ?? BAVANDIMWE BANYARWANDA BITEYISONI. DUKWIRIYE GUHINDURA IMYUMVIRE ABAFARANSA NIBICANA BAZAVUGANGO URWANDA NTIRWABATABAYE ?? AMAHANGA NTADUKUNDA AKUNDA INYUNGU. UBUSE MURI SOUDAN BATABAYE HAMEZE HATE ???
Kanda hano umusubize

Gahinda - 9/05/2017 saa 09:55

ARIKO BIRABABAJE. CYANE ! ABANYARWANDA BISHE ABANDI BANYARWANDA NONE DALLAIRE NAMAHANGA NIBO BABAYE ABAGOME ?? BAVANDIMWE BANYARWANDA BITEYISONI. DUKWIRIYE GUHINDURA IMYUMVIRE ABAFARANSA NIBICANA BAZAVUGANGO URWANDA NTIRWABATABAYE ?? AMAHANGA NTADUKUNDA AKUNDA INYUNGU. UBUSE MURI SOUDAN BATABAYE HAMEZE HATE ???
Kanda hano umusubize

SAMANTHA LINDSAY - 9/05/2017 saa 07:17

Umu General Wikigwari Gusa Ayo Mahanga Se Siwe Waruyahagarariye? Uko Niko Kwikura Mwisoni Asigaranye Abone Arushwe Nawa Musenegal Romeo Uri Romeo Koko Ibyo Avuga Nukwikura Mwisoni Ubugwari Bwe Abushyira Kubandi
Kanda hano umusubize

ngoga - 9/05/2017 saa 07:03

uyu musazi aracyabaho ra?hanyuma se we yakoze iki uretse kumarisha abavandimwe bacu afatanije n'interahamwe n'agatsiko kashakaga kwigerera k'ubutegetsi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X