Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ghana yakiriye abanyarwanda babiri bari bafungiwe jenoside.

Dr Casimir Bizimungu, wigeze kuba Minisitiri w’Ubuzima na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, wahanaguweho icyaha na Sylvain Nsabimana wigeze kuba Prefet wa Butare, warangije ibihano yari yarakatiwe, bakiriwe n’igihugu cya Ghana bava Arusha muri Tanzania aho bari bafungiye.

Dr Casimir Bizimungu umwe mu bakiriwe n’igihugu cya Ghana nyuma yo kurekurwa na TPIR

JPEG - 34.3 kb
Dr Bizimungu Casimiry umwe mu barekuwe wagiye gutura muri Ghana

Amakuru aturuka MICT, (United Nations Mechanism for International Criminal Tribunals), Urwego rwa UN rwashyizweho ngo rurangize imanza zitaburanishijwe na TPIR /Arusha, aravuga ko mu mpera z’iki cyumweru gishize Dr Casimir Bizimungu wari umaze hafi imyaka itanu ahanaguweho icyaha yageze muri Ghana.

Bizimungu yajyanye na Sylvain Nsabimana, wahise afungurwa akimara gukatirwa imyaka 18 y’igifungo n’urw’Ubujurire mu mpera z’umwaka ushize, kuko igihe yari amaze mu buroko cyarengagaho gato iyo myaka.

Mu rw’iremezo Nsabimana yari yakatiwe imyaka 25.

Muri MICT birinze kugira andi makuru babitangaho, kuko byasaga n’ibyagizwe ibanga, ku buryo na ba nyir’ubwite babimenyeshweje hasigaye amasaha make ngo bafate urugendo.

Amasezerano bagiranye n’icyo gihugu cya Ghana yo kwakira abo bantu nayo yakomeje kuba ibanga.

Ikizwi gusa nk’uko ba nyir’ubwite babivuga, ni uko bazahabwa ibyangombwa ndetse bakaba bashobora kubona n’akazi.

Dr Bizimungu ni impuguke mu buvuzi bw’abantu, naho Nsabimana ni impuguke mu by’ubuhinzi.

Hari abatsindiye mu nkiko zo hejuru bashaka gusanga imiryango yabo aho ituye, ariko za Leta z’ibyo bihugu ziranga.

Ikibazo cyo kwakira abarekuwe n’uru rukiko rw’Umuryango w’Abibumbye cyakomeje kuba ingorabihizi, ibihugu bikanga kubakira, dore ko bamwe muri bo bagiye banga kugaruka mu Rwanda.

Mu kiganiro Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr. Bizimana Jean Damascène yagiranye na The New Times muri Mutarama 2016, yasabye abarekuwe kuza mu Rwanda bagafatanya n’abandi kubaka urwababyaye, yongeraho ko abantu barangije ibihano byabo badafite ikindi bakurikiranyweho, badakwiye kugira ubwoba bwo gutaha iwabo.

Yagize ati “ Bagarutse mu rugo, u Rwanda ntirwabasubiza mu nkiko niba baragizwe abere cyangwa bakarangiza ibihano byabo, kuko amategeko agena ko nta muntu ushobora kuburanishwa inshuro ebyiri ku cyaha kimwe.”

Nyuma y’abo babiri babonye igihugu kibakira, hasigaye abandi 11 batarabona ababakira, barimo batandatu bahanaguweho icyaha, na batanu barangije ibihano bahawe.

Umaze igihe kirekire muri bose, ni Ntagerura Andreya wahoze ari Minisitiri wo Gutwara Ibintu n’Abantu, umaze imyaka irenga 12 ahanaguweho icyaha.

Muri MICT bavuga ko bakomeje gushakisha ukuntu haboneka ibihugu bibabakira.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

MAKENGA - 27/12/2016 saa 21:33

IZI NKENYA NTIZIVA KWIZIMA? SIMWE MANA SHA!
Kanda hano umusubize

Eric - 27/12/2016 saa 16:52

Imana ishimwe kuba babonye aho bikinga
Kanda hano umusubize

Mukiza - 27/12/2016 saa 16:19

iyo mvugo ntabwo ari nziza niwowe nande mwafatanyije ku rema umuntu?
Kanda hano umusubize

Grace - 27/12/2016 saa 18:34

ni danger kabsa!ururimi rurihuta.
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 27/12/2016 saa 12:35

Baribeshya Ubutabera Ni Ubwurwanda Gusa Kurekura Aba Genocideri Tugiye Gukora Plan B Yitwa:operation Adolf Eichmann Abasomyi Musome Uko Iteye Nuko Izakorwa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X