Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Gicumbi: Umwana w’imyaka 9 yishwe anizwe

Niyibizi w’imyaka 9 ejo mu masaha y’igicamunsi yishwe n’abantu bataramenyekana bamusanze mu rugo iwabo yasigariyeho ababyeyi bagiye guhinga. Birakekwa abishe uwo mwana baba baje kwiba urwo rugo rwa Job Nizeyimana na Umutesi Christine bakahasanga uwo mwana.

Nk’uko bivugwa ngo impamvu bahisemo kwica uwo mwana ni ukugirango ataza kubavamo mu gikorwa cy’ubujura bari bamaze gukora akaba ariwe wenyine wari wabababonye.

Abantu bataramenyekana ejo ku manywa bateye ku rugo rwa Job Nizeyimana na Umutesi Christine ruri mu mudugudu wa Gasharu Akagari ka Ngagi mu murenge wa Muko bivugwa ko bari bagamije kwiba ariko banica umwana w’imyaka icyenda.

Fiacre Muterana utuye muri uyu mudugudu yabwiye abanyamakuru ko ejo nka saa munani yatabaye kwa Job amaze kumva ko umwana wabo yishwe. Ahageze ahasanga n’abandi bantu benshi.

Uyu mwana witwa Niyibizi birakekwa ko yishwe n’aba bari baje kwiba bakabona azabavuga kuko bamusanze mu rugo ababyeyi bagiye mu murima.

Umurambo w’umwana ababyeyi be ngo baratashye bavuye gusarura ikawa basanga umurambo w’umwana wabo yishwe anigishijwe supanet.

Umunyamabanga Nshinwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Theobard yabwiye itangazamakuru ko uyu mwana wabanaga n’umubyeyi we na nyirakuru bari bamusize mu rugo bajya mu mirimo y’ubuhinzi basanga yishwe anizwe.

Ati “Ababyeyi be bari bagiye gusoroma ikawa, aho yabaga kwa sekuru baje basanga bamunize.”

Avuga ko hafi y’umubiri w’uyu mwana bahasanze umugozi w’inzitiramibu bamunigishije.

Uyu muyobozi uvuga ko iperereza ryahise ritangira kandi rigikomeje, avuga ko hakekwa ko uyu mwana yaba yarishwe n’abajura bari baje kwiba amafaranga.

Ati ” Bakekaga ko mukecuru (nyirakuru) w’uyu mwana yari afite amafaranga kuko hari isambu yari agiye kugura, bashobora kuba baraje (abajuru) bagakeka ko yabamenye aza kubavuga bakamwica.”

Uyu muyobozi wa Muko avuga ko muri uru rugo rwiciwemo umwana basanze abantu bakinguye inzugi n’ibintu babiteye hejuru ku buryo ntawashidikanya ko ari abajura bariho bashaka amafaranga.

Avuga kandi ko mu baturanyi b’uru rugo hari ahandi hibwe imyaka nk’ikawa n’ibishyimbo.

Umubiri wa nyakwigendera ugiye gushyingurwa ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu naho abagizi ba nabi bakomeje gushakishwa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

singizumukiza emmanuel - 26/04/2017 saa 12:03

birababaje rwose.
Kanda hano umusubize

Rwasubutare - 26/04/2017 saa 07:47

Ingeso ipfa nyirayo yapfuye. i Byumba kwica ni ibisanzwe. Kibari guhotora nink'umurage kuva muli za 1930. Leta ibishatse yabirangiza. Niba barakuyeho igihano cyo kwicwa baturekere umuco wacu w'abakurambere wo guhoora. Urebe ko ubwicanyi budacika. Uko bikorwa iyo umuntu yishe undi, inama y'umuryango wa nyakwigendera iraterana, bagafata icyemezo cyo guhiga uwishe nawe bakamwica.......bitwara imyaka 100 apfa kuba akiriho gusa. niba nyagupfa atagira aho avuka basi akagenda atyo. naho leta ifata uwishe ikabanza ikamwita ngo UKEKWAHO (nubwo yaba ariwe ubyiyemerera) ngo yewe aba ari umwere ngo kugeza aho ubucamanza bubyemeza. bakajya iyo bakabibika bakibagirwa nako kwibagiza nuko kera kabaye bati imyaka 3. ubwo nyagupfa akaba abaye nkimbwa yagonzwe nimodoka.
Kanda hano umusubize

fkaaa - 26/04/2017 saa 04:02

njye umutekono uvugwa urihe? niba mugihugu dupfusha abanu basaga 30 buri kwezi reta nishake ingamba kko hari ikibazo kko intambara mbi niyimbere mubaturajye abanu barimo kurushaho kwangana ministeri yubutegetsi bwigihugu rwose ntacyo ikora kureberera abaturajye
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 27/04/2017 saa 06:50

Ihorere Mama!!! Ibyo Wanditse Nabyanditse Kera Niba Ntamunsi Wubusa Hadapfuye Umuntu Bivuge Ko Ntamutekano Dufite Ibi Binyibukije Mubinyejana Bihise (mbere Yintambara Yokubohora Igihugu)ubwo Wasangaga Umuntu Wapfuye Ntamutwe Ngo Ni Uguca Amashu Bigera Aho Abantu Bapfaga Buri Munsi Burya Byari Ikimenyetso Ko Ntamahoro Twari Dufite Mwarabyiboneyeabari Bariho Gusa Igitera Amakenga Leta Iricecekera Ikigira Nkaho Ibyo Ntacyo Bivuze Nyamara Leta Iyo Ishobora Guhagarika Ibibazo Mubaturage Niko Gukomera Kwayo Kwigaragariza Muko Abaturage Babayeho(umutekano) Rwose Ubugizi Bwanabi Turaburambiwe Dore Aho Abanyarwanda Twapfiriye Dukeneye Umutekano.Kugera Naho Amabanki Ari Gusaturwa Birababaje Ministeri Ishinzwe Umutekano Nihaguruke
Kanda hano umusubize

coco - 25/04/2017 saa 11:25

arko ibi bizacika ryari koko! abo bagizi banabi bagumye bakurikirankwe
Kanda hano umusubize

NITWA CERESTE NDIBURUNDI - 25/04/2017 saa 18:05

BIRAMBABAJE CANE BAKURIKIRANWE KABISA BIRABABAJE
Kanda hano umusubize

mmasi - 25/04/2017 saa 09:30

Ariko abanyarwanda bazareka kwica ryali, kandi iyo mvuze abanyarwanda mba mvuze mu bwoko bwose kuko Hari abibwira ko ubwoko bumwe ko aribwo bubi kindi sibyo, mubwoko bwo se dufite abagome nabeza.
Kanda hano umusubize

- 27/04/2017 saa 07:03

Ukeka Ko Guhagarika Ibi Hari Na Masaha3 Byamara??!!! Reka Reka Guhagarika Genocide Byatwaye Amezi Atatu Gusa Ibi Byo Ninko Kuzimya Buji Gusa Leta Kubigendamo Biguru Ntege Isobanukiwe Impamvu Zabyo Gusa Twe Abaturage Amabandi Aratuzengereje Njye Wandika Ibi Umuturanyi Baraye Bacukuye Inzu Ye Irijoro Wenda Ninjye,wowe.... Twihangane Imana Niyo Izabihagarika(ubugizi Bwanabi)
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X