Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Gitwe : Ntibashimishijwe no kubahagarika kwiga

Abanyeshuli bigaga muri kaminuza ya Gitwe bababajwe n’icyemezo cya ministere y’uburezi cyo guhagarika amwe mu mashami yahigishirizwaga yiganjemo ay’ubuganga , ubu bakaba baratashye, aho bemeza ko igihombo kuri bo kiri kubaturuka mu mpande zose z’ubuzima.Hagati Kaminuza ya Gitwe ubu isigaranye abanyeshuri 2000

Ihagarikwa ry’aya mashami muri kaminuza ya Gitwe iherereye mu karere ka Ruhango, mu ntara y’amajyepfo, ryamenyekanye ku itariki ya 16 ukwa 3 uyu mwaka, amashami nk’ajyanye n’ubuvuzi n’ubuforomo ari nayo yari afite abanyeshuli benshi bayigize yarafunzwe.

JPEG - 51 kb

Ku ikubitiro hahise hataha abagera ku 1500, ngo uyu mubare ni munini ugereranyije n’uwabasigaye ku ishuli kuko ahanini abenshi bigaga mu mashami arebwa n’iri tegeko.

Urayeneza Gerard umwe mu bayobozi b’iyi kaminuza uyihagarariye mu mategeko aganirana n’abanyeshuri yagiranaga ikiganiro n’aba banyeshuli mbere y’uko basubira mu ngo z’ababyeyi babo, yagaragaje ko iki cyemezo kidashimishije.

Ku murongo wa Telephone twaganiriye na bamwe mu banyeshuli bigaga mu mwaka wa 4, w’ishami ry’ubuvuzi basabwe gutaha igitaraganya hubahiririzwa icyemezo cya ministere y’uburezi mu Rwanda; batangaza ko batiyumvisha impamvu y’ifatwa ry’iki cyemezo, bagaragaza n’ ingaruka kibafiteho.

Mu ibaruwa Minisitiri w’uburezi, Dr Papias Musafiri Malimba yandikiye iyi Kaminuza ya Gitwe yahagaritse amashami atatu ajyanye n’ubuvuzi yose yatangaga impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0).

Ubu mu kigo ngo hasigayemo abanyeshuli bagera kuri 200 gusa, usibye kuba ubuyobozi bwa kaminuza ya Gitwe buvuga ko bwakoze kandi bukuzuza ibyo bwasabwaga kuzuza byose ndetse bugasaba ministere y’uburezi kugaruka kugenzura niba byarashyizwe mu bikorwa.

Minisiteri y’uburezi itangaza ko kuri uyu wa mbere w’icyumweru tuzatangira ejo bwateguye ikiganiro kirambuye n’itangazamakuru gisobanura byinshi kuri iki kibazo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X