Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Gufata neza Ijambo ry’Imana ni uburyo bwiza bwo kurwanya Ingengabitecyerezo ya Genocide ( Igice cya mbere) by Ev Alpha Jibu Buntu

Luka 8:15 Izo mu butaka bwiza, abo ni bo bumva ijambo bakarifata neza mu mitima inyuzwe myiza, bakera imbuto ku bwo kwihangana.

Aya ni amagambo Yesu yavuze,adukangurira Gufata neza Ijambo ry’Imana
Mu gihe Genocide yabaga benshi mubayikoze bari abajyaga gusenga kandi basomaga Ijambo ry’Imana, ndetse bamwe bigishaga Ijambo ry’Imana mu nsengero
Nyamara nubwo basenganaga, bakaririmbana ntibatinye gukora amahano ngo bice abo basenganaga.

Ibi bigaragaza neza ko abo, batafataga Ijambo ry’Imana neza mu mitima inyuzwe.
Bibiliya ivuga neza ko mu gihe cya Roti (Intangiriro 19:1-24) ubwo Imana yarigiye kurimbura abantu b’i Sodomu u n’I Gomora ibahoye ibyaha bakoraga, yohereje abamalayika bo kureba ko byibuza haboneka abakiranutsi icumi kugirango ireke kuhambura (muyandi magambo Imana yashakaga byibura abantu 10 abafata neza Ijambo ryayo) irababura bituma harimbuka.

Ni ukuri kuzuye gufata neza Ijambo ry’Imana ni indangagaciro y’umukiristo
bituma hataboneka ibitecyerezo bibi.

Bivanaho amakimbirane n’Inzangano mubarifashe neza
Bituma Igihugu kiba amahoro.

Bibuza umuntu kugira ingenga bitecyerezo ya Genocide
Bibiliya ivuga neza ko umuvandimwe avukira gukura abandi mu makuba ( Imigani 17:17).

Icyatumye umenya Imana ni ukugirango ufate neza Ijambo ryayo, bitume ugira ibitekerezo byiza kandi bitume igihugu cyawe n’abagituye baba amahoro
Umuntu wese usenga Imana, akwiriye gufata neza Ijambo ry’Imana n’umutima unyuzwe, kuko Ibyo ari byo Imana Ishaka kubayisenga by’ukuri

(mugicye gikurikira tuzarebera hamwe Ibiranga Umuntu umuntu Ufata neza Ijambo ry’Imana)

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NYANJOBE Jude - 10/04/2017 saa 13:51

IJAMBO RY'IMANA nta handi turisanga uretse muli Bible.Niba abantu bakurikizaga ibyo YESU yasize atubwiye,nta Genocide cyangwa Intambara zaba mu isi.Urugero,muli Yohana 13:35,yasabye Abakristu Nyakuri GUKUNDANA.Naho muli Matayo 7:12,YESU yadusabye ko "icyo tutifuza ko kitubaho,tutagikorera undi muntu".Usanga abantu bubahiriza ibi yadusabye ari bake cyane.Kugirango tuzabone ubuzima bw'iteka cyangwa tuzazuke ku munsi wa nyuma,nuko twakora ibyo yasize adusabye.Bisaba ubushake nta kindi.Abantu banga kubikora,ntabwo bazaba muli paradizo (1 Abakorinto 6:9,10).Tujye tumenya ko imana yashyizeho umunsi w'imperuka (Ibyakozwe 17:31).Iyo urebye ibintu bibi cyane bibera muli iyi si bitahozeho,byerekana nta gushidikanya ko imperuka iri hafi.Ndetse n'abahanga batemera Bible,bemeza ko imperuka iri hafi.Imperuka ishobora kuzazanwa n'Intambara ya 3 y'isi.Mujye mucungira hafi ibintu birimo kubera muli Syria na North Korea.Bishobora kubyara intambara ya 3 y'isi.Muli iyo ntambara,ibihugu bizakoresha Atomic Bombs.
Kanda hano umusubize

NKOMATI Georges - 10/04/2017 saa 15:54

Urakoze cyane kutwibutsa ko turi mu bihe by'imperuka.Igiteye ubwoba cyane,nuko presidents ba Amerika n'UBURUSIYA ,aribo TRUMP na PUTIN badatekereza neza.Mu cyongereza,TRUMP ni "impulsive and has a fiery temper' naho PUTIN akaba "ruthless".Bashobora cyane gutera intambara ya 3 y'isi.Muzi icyakurikiraho?Bakoresha Atomic Bombs,isi yose igahinduka IVU.Ariko ku bantu bemera ibyo Bible ivuga,ntabwo imana yacu yakwemera ko abantu yaremye bamara ISI yiremeye.Ahubwo intambara ya 3 nitangira,hazaba icyo Bible yita Great Tribulation (Umubabaro ukomeye) dusoma muli Matayo 24:21.Noneho hakurikireho IMPERUKA,ubwo imana izatwika intwaro zose (Zaburi 46:9),ndetse yice n'abantu bose bakora ibyo itubuza,barimo n'abarwana (Yeremiya 25:33 na Matayo 26:52).Baliya bashaka gutangiza intambara ya 3 y'isi,barimo gutegura IMPERUKA.Ariko kuko batizera ibyo Bible ivuga,ntabwo bazi icyo bakora.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X