Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Guv:Kazayire yibukije ko Abarokotse Jenoside bakwiye kwitabwaho na nyuma yo gukuraho gahunda y’agaseke

Guverineri w’Intara y’u Burasirazuba Kazaire Judith avuga ko gahunda y’agaseke kakusanyirizwagamo inkunga yo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye yavanyweho, ariko bitabujije ko abantu bafite umutima wo gufasha ku bushake babikora.

Mu gihe cyashize, mu biganiro byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bitangirwa mu midugudu, habagaho gukusanya inkunga yo gushyigikira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batishoboye, igashyirwa mu gaseke.

Ni inkunga yatangwaga ahenshi mu buryo bw’amafaranga, hashingiwe ku bushobozi bw’umuturage.

Guverineri w’Intara y’u Burasirazuba Kazaire Judith asobanura ko muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23, Agaseke kakuweho n’impamvu zabiteye.

JPEG - 255.3 kb
Guverineri w’Intara y’u Burasirazuba Kazaire Judith

Agira ati “Agaseke ka kandi ubuyobozi bwafataga bakagenda basaba abaturage kugira amafaranga batanga, ntabwo kemewe ku mpamvu 2: Byashishojweho ku rwego rw’igihugu basanga hari aho ayo mafaranga abantu bamwe bayatangaga binuba, hakaba n’abinubaga bavuga ko batazi uko ayo mafaranga akoreshwa.”

Guverineri Kazaire avuga ko agaseke kakuweho, ariko bidakuyeho ko abantu bafite ubushake n’umutima wo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, ku bushake bwabo babafasha."

Agira ati “Iyo ni yo mpamvu kavuyeho, ariko ntibukuyeho ko mu gihe abantu ubwabo bumva bafite umutima wo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye, kubaremera; abafite umurava wo kugira icyo bakunganira bagenzi babo cyangwa umusanzu batanga kugira ngo ibikorwa byo kwibuka bigende neza, ntabwo bibujijwe.”

Ikindi ubuyobozi bw’Intara y’u Burasirazuba buvuga ni uko gukuraho umusanzu abaturage basabwaga gutanga mu gihe cyo kwibuka, ari no kugira ngo abantu bahindure imyumvire, bakore ibyo bitekerereje, batabayeho kubikangurirwa n’ubuyobozi .

Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bimara igihe cy’iminsi 100, kingana n’igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, igahagarikwa imaze guhitana ubuzima bw’inzirakarengane z’abatutsi basaga miliyoni.

Ikindi kandi n’uko muri buri mudugudu hazajya habera ibiganiro bigamije kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside no gusigasira ibyo u Rwanda rukomeje kugeraho cyane cyane hibandwa ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho.”

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

javu - 10/04/2017 saa 12:51

ariya mafaranga yaranyerezwagabyo mwarakoze muyavanaho
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X