Monaco cosmetics

HCR: Impunzi z’Abarundi zikomeje kwiyongera

Ibiro by’umuryango w’abibumbye ONU bishinzwe kwita ku mpunzi ku isi HCR biravuga ko ubuzima bw’impunzi z’abarundi bari mu nkambi z’impunzi mu bihugu bituranye n’u Burundi bugenda bumera nabi cyane. HCR ivuga kandi ko hakenewe byihutirwa izindi nkambi zo kwakiramo izo mpunzi.

Igihugu cya Tanzaniya, Rwanda, na Republika iharanira Demokarasi ya Kongo byakiriye impunzi z’abarundi bagera ku 386,000. Ibyo biro bya ONU bivuga ko umubare w’impunzi ushobora kugera ku bihumbi magana atanu muri uyu mwaka, mugihe abantu bakomeza guhungaimyiryane ya politike n’ihohotera ry’ikiremwa muntu mu Burundi.

JPEG - 41.7 kb
Impunzi z’abarundi zikomeje kwiyongera ku bwinshi

Umuvugizi wa HCR Leo Dobbs avugana n’ Ijwi ry’Amerika yavuze ko hari amaraporo avuga ku inyerezwa ry’abantu, ubwicanyi bukorwa ku bantu batandukanye, kimwe n’ubwicanyi bukorwa na leta, kandi umubare w’abantu amagana n’amagana bakomeje guhunga buri cyumweru.

N’ubwo bimeze bityo Minisiteri y’umutekano mu Burundi, butangaza ko abarundi barenga ibihumbi ijana bamaze guhunguka bava cyane cyane mu gihugu ca Tanzaniya.

Iyi Minisiteri ivuga kandi ko ko naho U Burundi bufite impunzi mu bihugu bituranye nabwo, nabwo bukomeje kwakira impunzi. Iyi Minisiteri ivuga kandi ko Uburundi bwahaye ubuhungiro abantu ibihumbi 58, abenshi muri bo ni Abanyekongo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X