Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Urukundo >> 

Hari imyumvire abantu benshi bagira ku mibonano mpuzabitsina idafite ishingiro

Abagabo nibo bakunda imibonano mpuzabitsina cyane kurusha abagore, ngo abagore nibo baryoherwa nayo cyane kurusha abagabo! Ibi sibyo na gato. Impamvu yo gutekereza gutya ni uko akenshi umugabo cyangwa umuhungu ariwe ufata iyambere mu kwegera umukobwa cyangwa umugore, akamuganiriza, akamugezaho ikifuzo cye.

Nkuko byemezwa n’abahanga muri psychologie, aba bombi bafite ubuzima bw’imyororokere butandukanye, nta n’umwe ukunda imibonano mpuzabitsina kurusha undi cyangwa ngo aryoherwe nayo kurusha undi.

Uburebure bw’igitsina cy’umugabo bufitanye isano n’indeshyo y’intoki ze! Ibi nabyo nta shingiro bifite, nkuko byemezwa n’abaganga. Nta mahuriro kandi n’indeshyo y’ibirenge bye, cyangwa iy’ikindi gice cy’umubiri.

Kwikinisha bitera ubuhumyi, cyangwa gupfa amatwi. Iyi ni imyumvire yakwirakwiye cyane cyane ahagana mu kinyejana cya 18, kubera imyizerere ya Kiliziya gatolika yari yiganje cyane, aho kwikinisha byafatwaga nko kubura ubwenge cyangwa ingeso yaturukaga kwa shitani.

Ushobora kwandurira imitezi, mburugu n’izindi ndwara mu bwiherero rusange...Ibi nabyo sibyo kuko izi ndwara zihuriye mu rwunge abahanga babatije MST zandurira mu mibonano mpuzabitsina gusa. Mikorobi zizitera ntizishobora kubaho igihe ziri hanze y’umubiri w’umuntu.

Abagore ntibakora imibonano mpuzabitsina n’umuntu badafitanye urukundo. Aha ho ndumva nta bisobanuro byinshi umuntu yatanga, ni ngombwa gusa gutandukanya urukundo no kuryamana n’umuntu, bishobora kuba ikimenyetso cyo kubaha uwo babikoranye ariko ashobora kuba atamukunda na gatoya.

Igitsina cy’umugabo gishobora kuvunika ? Sibyo, ntikavunika nta gufa kigira. Hashobora kubaho impanuka iteza gukomereka kwacyo gusa, nko mu mibonano mpuzabitsina ya huti huti, gukira nabyo ntibitinda ku kibazo cyo gukomereka nk’uko.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

GatoLuck Nyiranshimiyimana - 26/12/2016 saa 19:41

Ok Imibonano Ubundi Yemerewe Gusa Abashakanye . Ubundi Gusabwo Ingso Zo Kurubyiruko Imibonano Bayigize Umwuga Kbs
Kanda hano umusubize

- 18/12/2016 saa 11:21

Ntamuntu utagira ubushake byo gurere akabariro keretse arwaye
Kanda hano umusubize

- 18/12/2016 saa 11:20

Ntamuntu utagira ubushake byo gurere akabariro keretse arwaye
Kanda hano umusubize

Elias - 10/12/2016 saa 12:22

Mungire Inama,mfite Imyaka 20 Ntuye Mu Burundi Mu Mujyi Wa Rumonge.mfite Ibyama Bimbako Kenshi Mugihe Nkoze Imibonano Mpuza Bitsina.Iyo Ntangiye Mara Nka 20minutes Ou 25minutes,kuncyuro Ya 2 Sinkunze Kurangiz Kuko Bintwara Umwanya Mure Mure Cyane Nka 1heur Ireng Kandi Igitsina Cyanjye Kiguma Gifite Ingufu Gihagaze Kandi Nguma Mbishaka,kandi Mumubiri Ndumva Ko Ntangorane Binter, Kuko Kuva Nkiri Muto Cyone Vyambako, Nagishije Inama Abavandimwe Banjye Bamwe Bakanseka,Abandi Bakacyecyeka,none Mwe Bavandimwe Mbibwiye Nimungire Inama Kuko Kurangiza Kuncyuro 2 Ntakunze Kubishikako Bivanye Nuko Bintwara Amwanya Mure Mur Bituma Nuwo Tubikoranye Ababar Kukowe Niyo Arangiza 5 Ntigera Ndangiz,sinzi Kwarindwar Nicyarico,mungir Inama.Kugeza Ubu Numva Atakibaza Nakimfite Mumubili Coba Kibiter.
Kanda hano umusubize

Damascen - 22/12/2016 saa 20:23

Ntabwo Wagira Icyibazo Utamukarishishe?
Kanda hano umusubize

Claude - 9/12/2016 saa 15:50

Uwo muntu ubura ubushake bwo gutera akabariro ahamagare kuri 0788408890
Kanda hano umusubize

Ndi Jean Iburundi - 13/12/2016 saa 19:20

Mugenzi Nanjye Ndafite Iyo Ngorane Nkoze Imibonano Mpuza Bitsina Ndangiza Vuba Kandi Sinongera Gushukwa Bitwara Nkamasaha2.Murambwira Umuti Numero25779476638.Muranyandikira Sms
Kanda hano umusubize

b2k - 9/12/2016 saa 11:23

kiravunika
Kanda hano umusubize

oya ntikivunika kuko kirakomeye - 10/12/2016 saa 20:20

ni imici nico gituma kitavunka
Kanda hano umusubize

kayihura - 9/12/2016 saa 09:12

igitsina cyumugabo cyafashe umurego kiravuka nyabu wowe ntabyuzi uzabaze Muganga.Fred uzabigerageze washyutswe umuntu ayicareho ntahantu iri kwinjira nubudafe uwakuvura ahubwo bye aheza nimwijuru
Kanda hano umusubize

- 9/12/2016 saa 08:01

uratubeshye,mbifitiye gihamya ko igitsina cyumugabo kigira imvune kuko nzi umuntu wabaye mubitaro kubera imvune yahuye nayo igihe yakoraga imibonano numugorewe.bakiri abageni kumunsi wambere.
Kanda hano umusubize

- 8/12/2016 saa 22:24

Munjyirinama mfite imyaka 26 yamavuko ngira ubushake bwimibonano mpuzabitsina ariko iyohashize iminota 3 ataremera bihita bimvamo kabonenubwo yaba angaragarizako aribumpe ese byaba aruburwayi?
Kanda hano umusubize

Bayambaze Jen Paul - 8/12/2016 saa 20:28

Nibabidafite Ishingirose? Imana Yabiremeyicyise?
Kanda hano umusubize

KIGOYI Emmanuel - 8/12/2016 saa 18:58

Imibonano-mpuzagitsina ni nziza kandi ni ngombwa mu buzima ku bantu bashakanye binyuze mu butegetsi gusa.Sex relations hagati y'abashakanye ni imana yayishyizeho kugirango bishimane kandi bakundane.Soma Imigani 5:15-19.Ariko imana yatubujije gusambana,nukuvuga kuryamana n'umuntu utari umugore wawe. Abantu basambana,ntabwo bazaba mu bwami bw'imana (1 Abakorinto 6:9,10).Iyo bapfuye biba birangiye.Ntabwo bazazuka ku munsi wa nyuma (Yohana 6:40).Ntacyo bimaze kwishimisha iminota mike cyane,hanyuma ukazabura ubuzima bw'iteka imana izaha abantu bayumvira (Tito 1:2).Birababaje kubona abantu bavuga ko bakunda imana,nyamara hafi ya bose bagakora ibyo yanga.Niyo mpamvu ku Munsi w'imperuka,hazarokoka abantu bake cyane banyura mu nzira imana ishaka (Matayo 7:13,14).
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X