Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Haribazwa aho RGB izakura miliyoni 300 zo gufasha amashyaka n’abakandida mu matora ya Perezida


Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB kiravuga ko gikeneye amafaranga asaga miliyoni 300 yo kuzafasha amashyaka n’abakandida bazagira amajwi 5% mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba mu kwezi kwa Kanama 2017.

Ibi RGB yabigaraje mu nteko ishinga amategeko ubwo yagezaga kuri Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ikeneye mu mwaka wa 2017/2018.

JPEG - 53.5 kb
Prof Shyaka Anastase umuyobozi mukuru wa RGB

Prof Shyaka Anastase umuyobozi Mukuru wa RGB, Prof. Shyaka Anastase yavuze ko Amategeko y’u Rwanda ateganya ko umukandida cyangwa umutwe wa politiki wagize amajwi arenze 5% mu matora y’Umukuru w’igihugu agira inkunga agenerwa ariko ibyo bikorwa nyuma, bishamikiye ku Itegeko Nshinga, ni amategeko y’igihugu, bizakorwa nyuma y’ayo matora.

RGB nk’urwego rufite inshingano zijyanye n’imitwe ya politiki, akaba ari ho hazajya hanyuzwa amafaranga agenerwa imitwe ya politiki cyangwa abakandida.

Ayo mafaranga RGB ikeneye ku bijyanye n’amatora ari mu ngengo y’imari y’asaga miliyari ebyiri iki kigo gisaba Minisiteri y’imari n’igenamigambi, azakoreshwa mu bikorwa no mu mishinga itandukanye iki kigo gikenera.

Kugeza ubu, abatangaje ko baziyamaza mu matora y’Umukuru w’igihugu ni Perezida Paul Kagame uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi, Dr Habineza Frank wo mu Ishyaka Green Party, n’abandi bigenga batatu barimo Mpayimana Philippe, Mwenedata Gilbert na Diane Rwigara.

Itegeko riteganya ko iyo amatora arangiye, umutwe wa politiki witabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza n’abakandida ku giti cyabo, basubizwa ingengo y’imari bakoresheje muri ayo matora iyo bagejeje ku majwi 5%.

Mu matora aheruka ishyaka PSD ryari rihagarariwe na Dr Ntawukuriryayo Jean Damsecene wagize 3.15% na RPF yari ihagarariwe na Paul Kagame wagize 93.08%, niyo yo yasubijwe amafaranga yakoresheje kuko abakandida bayo babashije kurenza amajwi 5% .

Biteganyijwe ko gutangaza kandidatire zemewe by’agateganyo bizaba ku wa 22 Kamena, ku wa 27 uko kwezi hazatangazwa lisiti ntakuka y’abakandida.

Kwiyamamaza bizatangira ku wa 14 Nyakanga birangire ku wa 3 Kanama, umunsi umwe mbere y’amatora nyir’izina.

Biteganyijwe kandi ko bitarenze ku wa 9 Kanama hazatangazwa by’agateganyo ibyavuye mu matora, ku wa 16 Kanama hatangazwe burundu Perezida wa Repubulika uzayobora u Rwanda imyaka irindwi iri imbere.

Amatora y’uyu mwaka azakoreshwamo ingengo y’imari ya miliyari 5.4 Frw, yose akaba yarabonetse nk’uko byagiye byemezwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC ). Ayo mafaranga akaba ari make ugereranyije na miliyari 7.3 Frw zakoreshejwe mu 2010.

NEC itangaza ko abasaga miliyoni 6.8 ari bo biyandikishije muri Kanama 2017 bavuye kuri miliyoni 5.7 batoye mu 2010.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

iganze - 23/05/2017 saa 03:53

RGB se amatora arayitunguye ntiyari izi ko azaba?
Kanda hano umusubize

NKERABIGWI Israel - 21/05/2017 saa 15:07

Amatora aba mu bihugu byose.No muli France na Iran barayarangije,hatorwa MACRON na ROHANI.Ariko ndasaba abantu b'Abakristu ko batagomba kwibagirwa UBUHANUZI bwo muli BIBLE.Muli Daniel 2:44,havuga ko mu myaka iri imbere,imana izamenagura ubutegetsi bwose bwo ku isi,igashyiraho ubutegetsi bwayo.YESU niwe uzategeka isi yose nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe 11:15.YESU natangira gutegeka,isi izahinduka Paradizo,maze urupfu,indwara,ubusaza,ubusumbane,intambara,akarengane,etc...biveho (Ibyahishuwe 21:4).Nubwo habaho amatora,nta muyobozi numwe wakuraho nibuze 1/10 cy'ibibazo biri mu isi.Niyo mpamvu YESU yasize adusabye gushaka UBUTEGETSI BW'IMANA (Matayo 6:33),aho kwibeshya ko abayobozi b'isi bakuraho ibibazo dufite.Burya iyo dusenga buli munsi tuvuga ngo "Ubwami bwawe buze" (let your kingdom come),tuba dusaba imana ngo izane ubutegetsi bwayo kuko ubutegetsi bw'abantu bwananiwe.Nubwo abantu nyamwinshi batazi ubwo buhanuzi,mujye mumenya ko mu gihe kitari kure,imana izamenagura ubutegetsi bw'abantu,ishyireho ubwayo nkuko twabisomye muli Daniel 2:44.Aho kwibera mu byisi gusa,mujye mwiga Bible kugirango muhinduke kandi mwitegure ubwo butegetsi.Abanga kubikora bose,bakibwira ko abantu aribo bayobora isi neza,imana izabarimbura ku munsi w'imperuka (Yeremiya 25:33).BIBLE nicyo gisubizo cyonyine ku bibazo dufite.Mujye mumenya ko abantu bibera mu byisi gusa,bakizera politics,shuguri,etc...ntibashake imana binyuze kuli BIBLE,imana ibafata nk'abanzi bayo (Yakobo 4:4). Bityo ntabwo bazaba muri Paradizo dutegereje (2 Petero 3:13).NIMUKANGUKE.Mwishukwa n'ibibera mu isi.
Kanda hano umusubize

- 22/05/2017 saa 20:19

IBYUVUGA URA BIZIKO NTABUYOBOZI BUDASHYIRWAHON,IMANA
Kanda hano umusubize

kuju - 20/05/2017 saa 13:04

byabindi ni business burya uriya mukobwa ayase yarashize c none akaba ashaka kuyashakira hano kari kagame uzashika se abobandi bazirwanyeho aho kugirango mube muzengereza abaturage mubashakamo isente badafite
Kanda hano umusubize

kuju - 20/05/2017 saa 13:04

byabindi ni business burya uriya mukobwa ayase yarashize c none akaba ashaka kuyashakira hano kari kagame uzashika se abobandi bazirwanyeho aho kugirango mube muzengereza abaturage mubashakamo isente badafite
Kanda hano umusubize

Bwuma - 22/05/2017 saa 11:31

Uriya mukobwa uvuga numukandida mwiza ufitiye gahunda igihugu,kandi harabamwibonamo nkanjye kandi nzamutora.
Kanda hano umusubize

Fayulu Paul - 20/05/2017 saa 10:55

Icyo kibazo si ngombwa kuko nta yandi matora Kagame asanzwe yemewe azagira 100%. Bityo nta faranga na rimwe rizasohoka mu isaduku ya Leta . Amatora yo mu Rwanda turayamenyereye tuba tuzi uzatsinda n`amajwi azagira mbere y`amatora.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X