Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Human Right Watch yatunze agatoki u Rwanda


Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu HRW ( Human Rihgt Watch) ryatunze agatoki u Rwanda rivuga ko uburenganzira bwa muntu butubahirizwa mu bijyanye kujyana mu butabera abaturage bo mu burengerazuba bw’igihugu barwanyije politiki yo kubimura ku butaka bwabo.

Ibi byagaragajwe mu raporo uyu muryango wakoze ikaba yasohotse mu mpera z’iki cyumweru dusoza.

Iyi raporo igaragaza ibibazo by’ingenzi 2.

JPEG - 41.8 kb
Sawyer Ida uhagarariye HRW muri Afurika yo hagati

Kimwe muri ibi bibazo n’ikibazo cy’amakimbirane ashingiye ku butaka cyagaragaye mu murenge wa Nyamyumba, mu Karere ka Rubavu ho mu Ntara y’Uburengerazuba, aho bivugwa ko mu Ugushyingo 2016 imiryango 30 yavanywe butaka bwayo yahingagaho, ngo ubwo butaka buhabwe undi muryango wabuburanaga. Ngo ibi bikaba byarasabwe n’abayobozi muri ako karere.

Ikindi kibazo kikaba ari icyo kubaka umudugudu w’icyitegererezo muri Kivumu ho mu Karere ka Rutsiro ugana mu majyepfo.

Guverinoma y’u Rwanda isanzwe yariyemeje kubaka umudugudu w’icyitegererezo muri buri karere mu turere 30 tugize u Rwanda. Iyi midugudu ikaba igomba kuba igizwe n’amacumbi agezweho afite amazi n’umuriro.

HRW ivuga, abaturage bagaragaje ko amafaranga y’ingurane bahabwa adahagije, ariko ngo abaturage bamwe bagerageje kubaza ibibazo cyangwa kugaragaza impungenge zabo bavuga ko abayobozi batangiye kubagendaho banabatera ubwoba.

Uwitwa Léonille Gasengayire, ubarizwa mu ishyaka FDU Inkingi , ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, ni umwe mu barwanyije uku kwimurwa ariko bimuviramo gukurikiranwa ashinjwa gushaka kugumura abaturage.

Ku itariki ya 23 Werurwe 2017, Gasengayire yagizwe umwere nyuma y’umwaka urenga afunzwe.

Uwitwa Oscar Hakundimana wo mu murenge wa Nyamyumba nawe wari mu barwanyije icyemezo cy’akarere cyo kwimura imiryango, yatawe muri yombi nawe ashinjwa gushaka kugumura abaturage, urubanza rwe rukaba rwaratangiye kuwa 28 werurwe 2017.

HRW ivuga ko politiki ya leta yo gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka no guteza imbere abaturage ari nziza ariko ko uburyo bikorwamo atari bwiza nk’uko byemezwa na Ida Sawyer, umuyobozi wa HRW muri Afurika yo Hagati.

U Rwanda n’abaturage bacyo basaga miliyoni 11 ku butaka bwa kilometerokare 26,338, nicyo gihugu gituwe cyane muri Afurika. Abaturage bacyo benshi batunzwe n’ubuhinzi ndetse ubutaka bwakomeje kuba inkomoko y’amakimbirane mu mateka yacyo.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

waliha - 5/04/2017 saa 18:23

UYU HAKUZIMANA OSCAR WE YA KOREWE IYICA RUBOZO AHO AFUNGIWE MBESE HRW IYOBAMUBONAHO WAKWIBAZA NIBA KOKO HARI UBURENGANZIRA BWA MUNTU BUBA MURIKI GIHUGU BIKAKUYOBERA KANDI NUBWO BUTAKA BASHATSE KUBIMURAHO KUNGUFU NUBUYOBOZI BWA KARERE NKUKO INGABIRE IMMACULEE UYOBORA TRASPERENCE RWANDA YIGEZE KUBIVUGAHO NAWE UBWE BIRAMUYOBERA ATI AKARERE KA RUBAVU KAYOBORWA NUBONETSE WESE .
Kanda hano umusubize

Cyriaque - 4/04/2017 saa 08:15

Izo Raporo Za Human Light Turazirambiwe Kuko Ntabushishozi Ziba Zifitite Bajye Baza Kuri Tere Babaze Abagenerwa Bikorwa Tubibibwirire Kuko Barakabije Kutwanduriza Izina Muruhando Mpuza Mahanga
Kanda hano umusubize

- 6/04/2017 saa 10:52

Nimba ushaka kumenye ibyikibazo cyuramuntu wa rubavu uzakibaze immacure muri transparence atonga nabayobozi bakarere,ntitugakunde kwishyura aheza cg kuvugwa neza kandi tutaribeza bitanadukwiriye,biriya babivuga bicaye imbere ya micro byose ntanakimwe baba batazi.so mureke rubanda rugufi twipfire nabi tuzira inzara imihanda yubakwa namagorofa n'indege,ngo niryo terambere dukeneye abapfa bapfa.
Kanda hano umusubize

- 6/04/2017 saa 10:52

Nimba ushaka kumenye ibyikibazo cyuramuntu wa rubavu uzakibaze immacure muri transparence atonga nabayobozi bakarere,ntitugakunde kwishyura aheza cg kuvugwa neza kandi tutaribeza bitanadukwiriye,biriya babivuga bicaye imbere ya micro byose ntanakimwe baba batazi.so mureke rubanda rugufi twipfire nabi tuzira inzara imihanda yubakwa namagorofa n'indege,ngo niryo terambere dukeneye abapfa bapfa.
Kanda hano umusubize

- 6/04/2017 saa 10:52

Nimba ushaka kumenye ibyikibazo cyuramuntu wa rubavu uzakibaze immacure muri transparence atonga nabayobozi bakarere,ntitugakunde kwishyura aheza cg kuvugwa neza kandi tutaribeza bitanadukwiriye,biriya babivuga bicaye imbere ya micro byose ntanakimwe baba batazi.so mureke rubanda rugufi twipfire nabi tuzira inzara imihanda yubakwa namagorofa n'indege,ngo niryo terambere dukeneye abapfa bapfa.
Kanda hano umusubize

egide - 3/04/2017 saa 06:54

njye mbona mubiteza umwiryane muri iki gihe ntibagiwe ninzara, ari ibijyanye nubutaka kwimurwa ku itegeko imisoro yabwo irenze umusaruro uhava wenda baszareke kubutaka twirwarize wenda ibindi bisigaye bisore
Kanda hano umusubize

Sara - 2/04/2017 saa 17:21

Yewe, Nuko ukuri kuryana naho ndabona HRW icukumbura. nibyo ntabwo urwanda rurahasha service mbi ariko rurikwerekeza heza. naho se inzego zohasi zacika kungeso yokwitiranya service nubuzima bwe bwaburimunsi!! Akubona Imbereye Akagirango Urasabiriza Iwe!. Nawe se, urashaka icyemezo ko wataye Irangamuntu ngozana mituelle!!. nabonye ku GIHE bandika ko RGB yabyanze ariko nkekako bajijisha itangazamakuru kuko uburyo bikorwamo ubonako byaturutse heju.
Kanda hano umusubize

tzn - 2/04/2017 saa 15:16

none cyangwa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X