Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Huye:Gutangira amakuru ku gihe byafatishije umugore wari utetse kanyanga anatahurwaho litiro 300 za muliture

Mu ntara y’Amagepfo mu karere ka Huye hafatiwe umugore wari utetse kanyanga anatahurwaho ikindi kinyobwa kizwi nka muliture nyuma y’amakuru yari atanzwe n’umuturage wari wamuteye imboni akaza gutanga amakuru mu nzego z’umutekano.

Ku itariki ya 11 Mata, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye yaguye gitumo umugore witwa Uwimana Alphonsine atetse Kanyanga ihita imuta muri yombi ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma. Uwimana akaba yarafatiwe mu kagari ka Matyazo Umurenge wa Ngoma.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Andre Hakizimana yavuze ko kugirango uyu mugore afatwe ari abaturage batanze amakuru.

Yavuze ati:”Mu by’ukuri hari abanyarwanda b’inyangamugayo bamaze kumva ububi bw’ibiyobyabwenge, umwe muri bo niwe wamaze kubona Uwimana atetse iyi kanyanga ahita ahamagara Polisi arayibimenyesha, natwe tujyayo tuhageze dusanga amaze guteka litiro 5 zayo, tunamusangana litiro 300 za Muliture yifashishaga mu kuyiteka. Nibwo twahise tumufata”.

Yashimiye uyu muturage watanze amakuru, anasaba abaturage bose gutanga amakuru y’aho bakeka hakorerwa za kanyanga cyangwa ibindi biyobyabwenge hakiri kare kugira ngo habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ryabyo mu baturage.

CIP Hakizimana yasabye kandi abanywa ibiyobyabwenge kubireka kuko nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi.

Yagize ati: "Nta mpamvu yo gukora ibinyuranyije n’amategeko no kwishyirira ubuzima mu kaga kandi hari ibintu byinshi byemewe n’amategeko umuntu yacuruza cyangwa akanywa kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima by’uwabinyoye.”

Yashisikarije abaturage gukomeza gukora bakarwanya ubukene aho gushakira amakiriro mu bintu byangiza ubuzima bwabo.

Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese unywa cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

marwa - 15/04/2017 saa 20:11

kanyanga niyo muri uganda nahoiyomurwanda namazi niba ariyo kanyanga police izajye nomukarere karuhango umurenge wambuye bayiteka kubwinshi uretseko iriya nahokanyanga zabuze wasomye kuya uganda wakwifuza wanywa kuriyo muvuga
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X