Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Huye : Nyuma yo kugaburira abanyeshuri ibyo kurya bihumanye, abakozi bane ba Restaurant ya Kaminuza barafunzwe

Abakozi bane bakora muri Restaurant yo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, batawe muri yombi na Polisi y’igihugu bakurikiranyweho kugira uruhare mu gutuma bamwe mu banyeshuri bafatwa n’indwara zituruka ku mwanda kubera ibiryo bayiriyemo.

Ni nyuma y’uko mu ijoro ryo ku itariki ya 10 Gicurasi 2017, abanyeshuri 12 biga Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye baraye mu bitaro bya CHUB bazira kuba bariye ibiryo bishobora kuba bihumanye.

JPEG - 63.9 kb
kaminuza nkuru y’u Rwanda ishami rya Huye

Umuvugizi wa Polisi mu Rwanda, ACP Theos Badege yavuze ko bafashwe mu rwego rwo gukora iperereza kugira ngo hamenyekane uruhare buri wese yagize mu gutuma abo banyeshuri barwara.

ACP Badege yagize ati “Twafashe abantu bane, barimo umuyobozi, hakabamo na bamwe mu batanga ibiryo n’undi umwe mu bahakora”.

Amakuru aturuka muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye avuga ko nyiri Restaurant yagaragayemo umwanda yagiye yihanagirizwa kenshi n’ubuyobozi ngo ashyire ibintu ku murongo akizeza ko agiye kubikosora ariko bikarangirira mu magambo gusa.

Kuwa Kane tariki ya 11 Gicurasi 2017, mu bitaro bya CHUB hari hakirwariye abanyeshuri bagera kuri 5 kubera ikibazo bari bafite cyo gucibwamo no kuruka ndetse no kuribwa mu nda, aho abaganga bavugaga ko bikomoka ku biryo bariye muri iyo Restaurant.

Amakuru yatangwaga na CHUB kuri uyu wa Gatanu yavugaga ko hamaze kwiyongeraho undi umwe kuko mu bitaro harwariye batandatu basa n’abarembye.
Ibiryo abanyeshuri bavuga ko bariye bikabagiraho ingaruka, harimo akawunga, umuceri n’ibishyimbo ndetse banywa n’icyayi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Diane - 15/05/2017 saa 05:15

ooooooh !mbega ibintu bibabaje ubwo se niba bari barihanangirije umuyobozi wiyo restaurant bakabona ntampinduka kuki batayifunze nabo babifitemo uruhare rukomeye.
Kanda hano umusubize

Karamaga - 14/05/2017 saa 09:22

jye njya nibaza iterambere rivugwa buri munsi nkaribura,wagereranya uko iriya kaminuza yarimeze mbere y'intambara n'uko imeze ubu ugatangara gusa
Kanda hano umusubize

Kabwa - 14/05/2017 saa 04:14

Hakoreshwe ubushishoji mukugenzura icyabiteye
Kanda hano umusubize

ndayishimiye charles - 15/05/2017 saa 07:43

ndasaba inzego zibishinzwe gukurikirana uwo mwanda utuma abanyeshuri bapfa abaginze ibyago bihagane
Kanda hano umusubize

Rwembe - 13/05/2017 saa 12:03

Twese tubabazwa na bariya bana bicirwa kurwara nk'inda ngo baragaburirwa ! ese amagarama icumi ahaza umuntu mpamya ko numufungwa wo muri Koreya ya ruguru atabaho nkuko bariya bana babaho noneho hatahiwe kubaha uburozi , gusa birababaje kwirirwa muririmbako urubyiruko arimbaraga z'igihugu mwarangiza mukabica nabi kuriya ibirimo kubera m Rwanda birakabije birasura ako tuzafatisha yombi ese ubu bitandukaniyehe niyica rubozo rero ngo ntibagira kirengera ngo nabatindi babahanya nzaba ndeba ngo murwanda niterambere gusa da.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X