Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ibibazo bivugwa mu idini rya ADEPR ngo byagize ingaruka kumyemerere ya bamwe mu bayoboke baryo

Ibi bibaye mu gihe, ibi ibibazo bituma bamwe mu bayobozi biri dini batabwa muri yombi dore ko abayobozi b’iri torero bagenda bafungwa buhoro buhoro.

Itabwa muri yombi rya Bishop Tom Rwagasana, ryaje ryiyongera ku bandi bayobozi batatu b’iri torero bamaze iminsi mu gihome, aha harimo Umuyobozi mukuru ushinzwe imari Sindayigaya Théophile, uwitwa Gasana Valens ndetse na Mutuyemariya Christine ushinzwe ubutegetsi n’imari ibi bikaba byarahungabanije abayoboke iri torero.

Aba bose bashinjwa Gucunga nabi umutungo wa Rubanda ruhuriye muri iri torero, nkuko Byemejwe n’ igipolisi.

Pst UWABIMFURA Modeste na Pst Karamuka fordward bavuga ko ari bamwe muyobozi muri iri dini babanje kwerekana amakosa avuga ko yakozwe nabategeka iri dini harimo n’abatangiye gutabwa muri yombi.

Nubwo abarokore muri dini bakunze kumvikana bavuga ko ari idini ry’umwuka, bamwe mubari abayobozi baryo batavugarumwe n’abaritegeka; ubu bavuga ko ibibazo biri muri ADEPR byagize ingaruka zikomeye kubijyanye n’ iterambere mu by’umwuka ngo kuko abarokore nabapasiteri bahungabanye.

Amakuru yuko hari bamwe mubayobora iri dini bari gukurikiranwa n’inzego za Polisi, kandi yemejwe nusanzwe uvugira iri torero Bishop Jean SIBOMANA gusa Anyomoza amakuru yuko yaba yeguye kuru uyu mwanya dore nawe asanzwe ari mubashyizwe mu majwi mubateye ibibazo bivugwa muri iri Dini.

Abavuga ko ibibazo biri muri ADPER bishingiye ku mafranga yarigishijwe n’abategeka iri torero babihera ngo kunguzanyo y’amafranga arenga miliyari 3 yagujijwe mu izina ry’idini nyamara akigira mumaboko ya bamwe mubayobozi baryo nibindi.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Felicien - 12/05/2017 saa 04:18

Mugire amahoro!itoreo n'irya Kristo ntabwo ariry'abayobozi, gusa uwayoboye neza azabihemberwa uwayoboye yishakira indamu mbi nizo atacyura,kdi ntimuyobe Imana ntinegurizwa izuru,ryubatse k'urutare amarembo y'izimu ntazarishobora.
Kanda hano umusubize

BAMI - 10/05/2017 saa 06:11

SIBOMANA jean abaye umugabo w ukuri yakwegura kubera impamvu zikurikira: 1. kuba abo yari ayoboye muri komite nyobozi bakekwaho ubujura byagombye kumutera ipfunwe ryo kongera guhagarara imbere y`abandi;AKEGURA, 2. Kuba yarigeze ashyirwa mu majwi n`abo ayoboye bavuga ko afatanije ubujura n`abo bafashwe na Police, byagombye noneho kumutera ipfunwe(nubwo we yaba yiyumvamo KWERA), bityo UWO MWUKA AVUGA UYOBORA ADEPR (umunyuzemo), ukamweguza; AKEGURA 3. niba koko akijijwe ku rwego rwo hejuru, yagombye kumva ko ibara ry umukara ryageze mu birindiro bye, muri Nyobozi ye ndete no mu bakozi be bakuru yishyiriyeho, akaba atakagombye kugundira icyubahiro cyo kuba Bishop (Reveranda uhoraho), akaba democrate akegura kuko abo yizeye ko bamukorera neza bamutabye mu nama none n`Itorero ahagarariye rikaba rihasebye, bityo...AKEGURA. 4. Asubiye mu mbwirwa ruhame yatanze kimwe n`ibyanditswe n`abanyamakuru , ntirengagije ba bandi yirirwaga atuka ba NZAHURA TORERO avuga ko ari abyigomeke bishaka kugumura abanyetorero, akareba kure, atiriwe asaba imbabazi ahagaze imbere y`abakristo, kuko icyuibahiro cye kitabimwemerera (bikorwa n`intama zinanutse kandi zitishoboye), yari akwiriye kumvira UMWUKA wamuhase kuba Bishop, bityo...AKEGURA. 5. Ndi nka we kimwe n`abandi bayobozi bose b`indembo (Intara/Uriurembo) n`Uturere, nakweguta, twakwegurira icyarimwe tugasigah iniba cyuho y`abayobozi b`inyumba by`amasengesho mu myanya yacu, ubundi tugashoka Ubutayu bwo mu mazi n`amabuye n`ubiuvumo bwa Nyngwe na Gishwati n`ibirunga Nyamuragira, Nyiragongo, Sabyinyo, Gahinga na Muhabura ihabura abahabye, maze tukamarayo iminsi 40 dusenga twiyirije ubusa, bityo...AKEGURA. NGAYO NGUKO.
Kanda hano umusubize

kkkk - 9/05/2017 saa 13:47

Ko bavuye se muri anglican no muri eglise catholique ngo ntidukizwa bagiye mubarokore. ifaranga tuzahakora.
Kanda hano umusubize

AMANI - 9/05/2017 saa 11:56

DUFITE IKIFUZO NKABAYOBORWA NURETA YU RWANDA YADUKURIKIRANIRA UWITWA UMUYOBOZI BAGAKURIKIRANWA.EXP: KWAKA ABAYOKE AMAFRANGA YOKUBAKA INSENGERO BIKARANGIRA ZITUBATSWE.NKOMUCYARO ZIGIYE KUZATUGWIRA.BIBAYE BYIZA BOSE BAKURWEHO HASHYIRWEHO ABANDI,KUKO IYOMUNGU YOKURYA UMUTUNGO WABAYOKE HOSE IRAHARI.KUGIRANGO BISHIRE MUHERE MUMIZI MUGEZE MUBUSHORISHORI..PORICE MUTURENGERE KUKO TUZIKO MUSHINZWE UMUTEKANO WABANTU NIBINTU.
Kanda hano umusubize

- 9/05/2017 saa 10:48

9/5/2017 by NUBUYAZA. Benedata uyumurimo nuw'Imana'abawujyamo bijyanyemo bazajya bagaragara,gusa umuntu usuzuguza Imana mubanyamahanga nawe izajya imuha ibimukwiye.
Kanda hano umusubize

THEO - 9/05/2017 saa 04:47

Rwose sinz'impamvu adepr ihora mumakimbirane bapfa amaturo!bajye basaranganya!.
Kanda hano umusubize

BIBAHO - 9/05/2017 saa 03:22

Ariko ubundi koko hari igihe mbona ubujiji bufitwe nabenshi koko,ubundi nako reka nkoreshe igitabo kitwa bibilia mumigani haranditse ngo,umunyamakenga iyo abonye ibibi bije arabyikinga ariko umuswa abijyamo kandi akababazwa nabyo.babahinduye intama nyine bagomba kubaragira uko bashaka,nonese ntimwibuka insengero zashenywe naziriya nyamaswa bantu?ko mutabajije amafranga yakodeshaga caterpilar zazishenye aho yavaga?locar defence ntizakodeshwaga?komutavuze?mwarasigaye namwe nimwimuke muve kwaso teerah,muve kubantu umuntu n,umuntu wangu barabatuburiye nyine mwihangane bibarye.
Kanda hano umusubize

tomasi - 8/05/2017 saa 16:21

birezecyane nimugenzurenahandinuko.
Kanda hano umusubize

Lili - 8/05/2017 saa 10:56

Njyewe aba bagabo bakimara guhirika Samuel narabitegereje ndavuganti mwe mushyize inda imbere kdi muri abajura . Burya rero umujura iminsi ye ni 40 kuwa 41 agafatwa. Dore rero uwa 41 kuri bo urajyeze bihangane basi .
Kanda hano umusubize

- 8/05/2017 saa 07:31

turasaba ko iryo perereza ryagera kwa comptabe witorero ryakarere kamonyi bamwe mubakozi baryo imishahara yacu nanubu yishyura gisozi ubu twaragowepe abana bacu bari mukarrengane
Kanda hano umusubize

ineza - 7/05/2017 saa 23:52

ntabwo tuzahungabanywa n'amakosa abantu bacumura kubiti byabo kuko Uwo twakurimiye we ntafungwa
Kanda hano umusubize

teus - 7/05/2017 saa 16:26

Abahungabanye ni abasanzwe bajegajega. Kristo twizeye arakomeye kandi ntahinduka. Abubakiye ku zindi nyungu ni bo bahungabanye.
Kanda hano umusubize

- 7/05/2017 saa 15:40

Uyu mugabo gufatwa kwe nigisubizo cyamasengesho yacu kuko yari yarigize nkaho itorero ari akarima ke!!!
Kanda hano umusubize

ayirwanda j claude - 7/05/2017 saa 14:53

buri wese nacunge izamu rye kuko abo bayobozi sibo bamuhamaye yahamagawe nimana cyakora uwihamagaye we? mwibuke ko muminsi yanyuma hazaza ibirushya byinshi abantu barusheho gusenga kugirango bagire umwihariko nimana kuko ntakizabibuza kuza
Kanda hano umusubize

NYOMBAYIRE Michel - 7/05/2017 saa 13:30

ADEPR iransetsa iyo ivuga ngu "yuzuye umwuka".Jye nabaye muli ADEPR mbere ya 1994.Nta gihe muli ADEPR hatabaye ubusahuzi,amatiku n'ironda-bwoko.Mulibuka igihe cya ba Pastor SEMBEBA.Byali mibeze nabi cyane.Nubwo abayoboke ba ADEPR banga kubyemera,iyi dini iyoborwa na Satani.Bible ivuga ko icyazakubwira ko idini idaturuka ku mana,ni imbuto zayo mbi.Ikindi kandi,idini ry'ukuri uribwirwa nuko rifite UBUMWE.Mwese muzi ko kubera amatiku aba muli ADEPR,LETA niyo ishyiraho abayobozi bayo.Nyamara bo bakavuga ko ari abakozi b'imana.Mujye mwibuka ko n'abafarisayo bavugaga ko bakorera imana,nyamara YESU akavuga ko bakorera SATANI.Aya madini y'ibinyoma yose,yitwa Babuloni Ikomeye (Babylon-the- Great).Bible idusaba kuyavamo kugirango imana itazadutwikana nayo ku munsi w'imperuka. Soma Ibyahishuwe 18:4.Jye nakuyemo akanjye karenge.Biliya mubona by'Amakorali,no kwitwikira ibitambaro,ni IMIHANGO gusa.Bible ibyita "godly appearance".Muli Matayo 15:8 havuga ngo "Banyubahisha iminwa yabo gusa,ariko umutima uri kure yange". YESU yabyitaga UBURYARYA (Hypocrisy).Mujye mureba izi ngaruka ziterwa n'amadini ayoborwa na SATANI.YESU yasize adusabye kugenzura niba idini ituruka Mana.Ntitugapfe kujya gusengera aho tubonye.YESU yatubwiye ko "nta giti kibi cyera imbuto nziza".Niba ABAYOBOZI b'amadini ari babi,n'abayoboke bazaba babi.Mu byukuri,baliya bafunzwe,nibo bakuliye ADEPR ukuyemo Pastor Sibomana Jean wimitswe na LETA.
Kanda hano umusubize

Nsengimana - 9/05/2017 saa 16:40

wowe wavuye muri ADEPR kubera impamvu zawe bwite namahitamo yawe atewe nimyumvire yawe bwite, gusa ntibivuzeko wavuye mu isi cg ngo ube umumaraayika kuburyo ucira abantu imanza ko idini basengamo ari irya satani, ubwo se ari abariganyije, bibye ,cg barigishije umutungo ari nawe uciriye abantu imanza no kubaharabika ugaragaza ko ntabwenge, indyarya nibindi ubwo ukiranukaninde ari wowe nabo, inama nakugira gerageza ukiranuke kuruhande rwawe urinde ururimi rwawe kuko ibyo twumvise uvuga ntabwo byazakugeza isiyoni, Ijambo ry'Imana rivugako tutaragera aho satani atabasha kurasa imyambi, ubundise Imana niyo yaba yarakubwiye ko ADEPR Atari itorero ry' umwuka rikaba ari irya shitani nkuko ubivuga ? ubwo se niba Atari Imana yabikubwiye wibaza ko bitagusigaza cyangwa ngo Imana iguhane?
Kanda hano umusubize

John - 21/05/2017 saa 19:14

Wowe uvuga ngo wabaye muri.ADEPR mbere ya 1994 Urabeahya kuko ntq muyobozi witwa Sembeba wigeze aba muri Adepr uritiranya advantiste na adepr. ringaniza imvugo n igitekerezo cyawe.
Kanda hano umusubize

emy - 7/05/2017 saa 09:20

mwaramutse wowe rero wanditse iyi nkuru wabivuze uko ubyumva twe ntantege twacitse ahubwo turushaho kuzigira gutsindwa urugamba sugutsindwa intambara urabeshya rero wabyihimbiye twe ntitwubakiye kumafranga naho hagenda ibyo dutunze ntituzacikintege kandi jye nifuzako abasakuza ngo baratuvugira nabo ninda zabo bavugira barabeshya ntibakunda Imana imana yabo ninda
Kanda hano umusubize

aruf - 7/05/2017 saa 08:20

ntibyoroshye abakristu nibihangane bakomeze icyo bafite
Kanda hano umusubize

NSABIYAREMYE STEVEN - 7/05/2017 saa 08:00

ABAYOBOZI BOSE BA ADPR BAKWIYE KWEGURA
Kanda hano umusubize

DAYAN - 7/05/2017 saa 07:01

Yesu yaravuzengo ntakizabuza igisitaza kuza ariko ukizana azabona ishyano .Birababaje kubona abantu bitwaka bayoboye abandi mu murimo w'Imana kubona bavugwaho kunyereza umutungo wabayoboke.Ariko icyo twabwira abakristo ntabwo bikwiyeko bibaca intege kuko urugero dufite ni Yesu kristo naho abantu ni abanyantegenke .
Kanda hano umusubize

DAYAN - 7/05/2017 saa 07:00

Yesu yaravuzengo ntakizabuza igisitaza kuza ariko ukizana azabona ishyano .Birababaje kubona abantu bitwaka bayoboye abandi mu murimo w'Imana kubona bavugwaho kunyereza umutungo wabayoboke.Ariko icyo twabwira abakristo ntabwo bikwiyeko bibaca intege kuko urugero dufite ni Yesu kristo naho abantu ni abanyantegenke .
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X