Monaco cosmetics

Ibice bibiri by’abadepite b’abarundi bari muri EALA ku kibazo kiri hagati y’u Rwanda n’u Burundi

Ikibazo cy’ubwumvikane buke hagati y’u Rwanda n’u Burundi kiratuma abadepite b’abarundi bagize inteko ya EALA nabo batumvikana ku buryo bakwitabira inama y’inteko ishinga amategeko y’umuryango w’Afurika y’u Burasirazuba iteganyijwe guteranira mu Rwanda mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.

Abadepite batanu mu badepite 9 b’u Burundi bari muri EALA bananiwe kumvikana na bagenzi babo 4 ku birebana n’uburyo bazitabira iyi nteko yabo izaba hagati y’itariki 5 kugeza 17 Werurwe 2017 Aba badepite batanu bakaba bahakanye ko badashobora kwitabira iyi nama mu gihe bane bo bemeje ko bazaboneka I Kigali bitabiriye iyi nama.

JPEG - 56.1 kb
Abadepite ba EALA ubwo bateraniraga i Kigali mu bihe byashize

Nyuma yo kunanirwa kumvikana hagati yabo aba badepite 5 bandikiye Umukuru w’inteko yabo Daniel Kidega bamugaragariza ko batifuza kwitabira iyi nama.

Ikinyamakuru cyandikirwa muri Kenya cya The East African kivuga ko ku itariki ya 18 Mutarama aba badepite b’abarundi bahuye na Perezida wa EALA Daniel Kidega baganira kuri iki kibazo bamubwira ko badashobora kwitabira iyi nama izabera I Kigali kubera ubwumvikane buri hagati y’igihugu cy’u Burundi n’u Rwanda.

Nyuma y’umubonano aba badepite 5 bongeye kwandikira Daniel Kidega bamubwira umubano w’u Rwanda n’u Burundi wifashe nabi ari nayo mpamvu batazitabira inama iteganyijwe mu kwezi gutaha.

Hon Daniel Kidega abazwa na The East African kuri iki kibazo yanze kugira icyo asobanura kuri iki kibazo.

Kugeza ubu abadepite bane mu badepite 9 b’abarundi barundi nibo bamaze kwemeza ko bazitabira iyi nama naho abandi 5 ntibiramenyekana aho bazaba bari mu gihe bagenzi babo bazaba bari I Kigali.

Uku kwanga kwitabira inama kw’abadepite b’u Burundi rero ni kimwe mu bimenyetso by’uko umubano hagati y’ibi bihugu by’ibivandimwe ukomeje kutaba mwiza nyuma y’ibibazo byadutse mu Burundi mu 2015, u Burundi bugashinja u Rwanda gushyigikira abashatse guhirika ubutegetsi bwa perezida Nkurunziza.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X